RFL
Kigali

Impundu muri Gospel: Ben & Chance bibarutse umuhungu, umuraperi MD yibaruka imfura yise Mugema Liam Harriff

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2020 16:12
1


Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 03/12/2020 humvikanye inkuru nziza mu bakunzi b'umuziki wa Gospel aho bavugije impundu bishimiye cyane kwibaruka kwa bamwe mu bahanzi bakunda cyane ari bo Ben & Chance ndetse n'umuraperi MD uri mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel.



Ben Serugo n'umugore we Mbanza Chance (Ben & Chance) bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Yesu arakora', 'Amarira', 'Impano y'ubuzima', n'izindi zinyuranye zihembura imitima ya benshi, bamaze kwibaruka umwana wiyongera ku wo basanganywe w'umukobwa witwa Kundwa Skylar. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ben Serugo, yadutangarije ko bibarutse umuhungu kuri uyu wa Kane mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo. Yavuze ko bibarukiye mu bitaro bya CHUK. Amazina y'umwana bibarutse yavuze ko bazayatangaza mu minsi iri imbere.


Ben & Chance barakunzwe cyane muri iyi minsi


Ben na Chance bamenyekanye mu ndirimbo 'Yesu arakora' n'izindi

Undi wibarutse kuri uyu munsi ni Mugema Dieudonne (MD) uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, wamamaye mu ndirimbo 'Kutumvira', 'Nzabana' nawe Ft Aline Gahongayire, 'Ndi umutsinzi' n'izindi. MD yibarutse imfura ye n'umugore we Ibyishaka Joselyne umukobwa wa Rev. Dr Joseph Nyamutera uyobora umuryango wa Gikristo witwa Rabagirana Ministries. MD yabwiye InyaRwanda.com ko we n'umugore we bibarutse imfura y'umuhungu bahise bita Mugema Liam Harriff. Bibarukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yatubwiye ko umugore we ameze neza ndetse bakaba bari gusohoka mu bitaro.

Umuraperi MD agiye kurushinga n'umukobwa avuga ko yasanganye igice yaburaga ngo yuzure-AMAFOTO

MD na Joselyne bibarutse nyuma y'amezi hafi 6 bakoze ubukwe dore ko basezeranye imbere y'amategeko ya leta mu muhango wabaye tariki 25/06/2020. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2013, ibisobanuye ko bamaze imyaka 7 bakundana. MD aherutse kubwira InyaRwanda icyamuteye gukunda uyu mukobwa aho yagize ai "Muri we afite ubutunzi bw'urukundo bumwuzuye wese. Iyo murebye, mubonamo MD mbese ni we nasanze afite igice naburanga ngo nuzure. Ashyigikira impano yanjye, akunda Imana kandi cyane, ni umwana wo mu batambyi".


MD hamwe n'umugore we Joselyne


MD na Joselyne basezeranye kubana akaramata mu kwezi kwa Kamena 2020

REBA HANO 'MU RUGO' INDIRIMBO YA MD


REBA HANO 'YESU ARAKORA' YA BEN & CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Ubukoroni bumeze nabi aho kubuvamo ngo twite abana bacu amazina y ikinyarwanda yombi ahubwo amazungu ameze nabi kuburyo no kuyahamagara umuntu azajya abura uko ayavuga pe yemwe nyamara abazi ubwenge bite abana babo amazina y amanyarwanda gusa njye Niko mbigenza nta zina ry umukoroni kizagera ku bana banjye





Inyarwanda BACKGROUND