RFL
Kigali

Rubavu: Abaturage bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere biyemeza kugera ku byo bakeneye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/12/2020 13:48
0


Mu gikorwa cy'ikusanyabitekezo bizashingirwaho mu gutegura igenamigambi ry'umwaka wa 2021-2022 cyatangirijwe mu Mudugudu wa Karambi abaturage bashimiwe ibitekerezo bitandukanye batanze by'umwihariko uko biyemeje kuzagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa binyuze mu gutegura imiganda aho bishoboka.



Bimwe mu bitekerezo abatuye muri uyu Mudugudu batanze harimo kurushaho kugezwa ho amazi ndetse n'amashanyarazi, imihanda, ivuriro, irerero ndetse n'ishuri ry'imyuga bagaragaza ko uruhare rwabo mu kubigeraho ari ukwitabira imiganda.

Nyirabadepite Annonciata watanze igitekerezo cye kuri iyi mihigo ya 2021 na 2022 yagize ati "Turifuza ko umwaka utaha twagezwaho amazi meza kugira turusheho kwimakaza isuku mu ngo zacu ndetse tukagira n'irerero kugira ngo abana bacu bajye babona aho bigira. Muri ibi bikorwa natwe tuzakora imiganda aho bishoboka hose kugira ngo bigerweho tubigizemo uruhare.''

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee yashimiye ibitekerezo byatanzwe by'umwihariko uburyo abaturage biyemeje kuzagira uruhare mu kugera kubyo bifuza.

Yagize ati “Nagiraga ngo njyewe mbanze mbashimire ku bitekerezo byiza mwatanze, ariko hari ikintu nakunze cyane aho mwasabaga inyubako mukongeraho muti uruhare rwacu rurahari kuko dufite amaboko. Icyo ni ikintu kiza. Twese Abanyarwanda nitubyumva gutyo buri wese akajya atanga icyo afite tugafatanya na Leta, iterambere ryihuse tuzarigeraho kandi vuba cyane".

Yongeyeho ko iyo uhora usaba ntacyo utanga ibyo kuguha bigeraho bigashira ariko waba umwunganira ibyo kuguha bigahoraho.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba nawe yashimiye ibitekerezo byatanzwe n'abaturage b'Umudugudu wa Karambi ndetse n'uko bagaragaje uruhare bazagira mu kubigeraho abibutsa ko ibyubakwa bigomba gushingira kugusigasira ibyagezweho anashimangira ko umuvuduko mu iterambere ushingira ku igenamigambi rinoze.

Yagize ati:'' Turabashimira ibitekerezo byiza mwatanze ndetse n'uburyo mwitabiriye iki gikorwa, binagaragaza ko kubishyira mu bikorwa bizashoboka. Uruhare rwanyu mu kubishyira mu bikorwa ruzakomeza. Hari umumama wabivuze ati "amaboko turayafite tuzayashiramo.''

Yasabye abaturage gushimira Imiyoborere myiza kuko ari yo yatanze uburenganzira ndetse n'urubuga rwo kuba abaturage bicarana bakihitiramo ibyo bakeneye bigomba kubakorerwa ndetse n'uruhare. Ibitekerezo byatanzwe mu myaka ishize mu bikorwa nk'ibi byagiye byinjizwa mu igenamigambi ku kigero cya 59% mu mwaka w'Ingengo y'imari wa 2019-2020 ndetse no kuri 68,18 % muri uyu mwaka wa 2020-2021.


Abaturage ba Rubavu bashimiwe uruhare rwabo mu bitekerezo byubaka Akarere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND