RFL
Kigali

Covid-19: Inkingo 2 zishobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka naho ubuzima busanzwe buzongera kubaho mu 2022

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:3/12/2020 13:01
0


Kuva icyorezo cya Koronavirus cyakwaduka mu 2019 hatangiye inkundura yo gushaka urukingo rwo kugihashya ariko na nubu ubushakashatsi buracyakomeje nubwo kugeza ubu igihari ariko umwaka ugiye kurangira nta muti n’urukingo. Ikizere kiracyari cyose ariko haribazwa byinshi mu gihe ruzabenekera abazaruhabwa.



Inkingo 2 zigeze ku ijanisha rya 90 rikaba ryahabwa uburenganzira n’ikigo gishinzwe imiti n’inkingo muri Amerika kitwa FDA bwo gutangira gutangwa, ariko n’izindi nazo ziri mu masiganwa yo kubasha kugera muri icyo kiciro cyo guhabwa umugisha zikajya ku isoko.

Ikinyamakuru mu nkuru yacyo kuri iyi ngingo yo kuboneka ku urukingo rwa Covid-19 cyanditse ko habura iminsi mike umwaka ukaba amateka. Ariko rero mbere y’uko umwaka wa 2021 ugera ubuyobozi bubifite mu nshingano muri Amerika bushobora kuzaba bwarahaye uburenganzira inking ebyiri zigatangira gukoreshwa.  

 

Ikigo cya rutura mu gucuruza imiti kitwa Pfizer cyamaze gusiga ibindi gitangaza ko urukingo rwa cyo rugeze ku ijanisha rya 95 kandi ko urwo rukingo ruri mu masuzuma ya nyuma cyahise kinasaba Food and Drug Administration cya kigo kigenzura imiti n’inkingo muri amerika ko mu maguro mashya kigomba gutanga itegeko urwo rukingo rugatangira gukoreshwa bidatinze.

Ni intambara iri kurwanwa n’ibigo bikomeye hirya no hino ku isi aho nkubu ikindi cyo muri Amerika kitwa Moderna nacyo cyamaze gutangaza ko urukingo rwacyo rugeze ku ijanisha rya 94 kandi cyanamaze kwaka uburenganzira bwo gukomorerwa urwo rukingo rugatangira gukoreshwa muri iki cyumweru turimo. Ni ubwo buri kigo gishaka uruhusa bwangu ariko hakenewe ubushishozi bugomba gufata igihe kirekire mu kugenzura ingano y’izo nkingo zigombwa guhabwa abantu ibizwi nka Dose nyamara bifata ibyumweru. Ibyo bigo byose biri ku rupapuro rw’imbere mu guhabwa uburenganzira inkingo zabyo zigatangira gukora mbere y’uko umwaka wa 2021 tuwinjiramo.

Isiganwa ryo gushaka inkingo riri ku isi hose  


Si muri Amerika gusa barajwe ishinga no gushaka inkingo kuko no mu Bwongereza bamaze kwerura batangariza isi ko Kaminuza ya Oxford iri muri iyo nkundura yo gutanga abandi gushaka urukingo rwitwa Astrazenecanubwo rugeze kuri 70% bo basa nk’abari guseta ibirenge ugereranyije n’abakeba bo muri Amerika. Nubwo ruri gukorerwa muri Amerika ariko nabo bazakenera kwemererwa ko rwatangira gukoreshwa n’abanyamerika mu byumweru biri imbere nibitaba amezi ari imbere. Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe inking n’imiti gisa nkaho ari cyo gifite inkoni y’ubushumba ku zindi nkingo zose ziri muri za laboratwari zitunganywa.

 

Ingano y’inkingo zikenewe ishobora kuzaba Inzitizi

 

Nkubu Pfizer y’abanyamerika isobanura ko ifite umugambi wo gukora amadoze y’inkingo angana na miliyoni 50 muri uyu mwaka naho mu 2021 icyo kigo kikazakora doze miliyali imwe na miliyoni 300. Mugenzi wacyo ikigo kitwa Moderna giteganya ko kigomba gukora amadoze angana na miliyoni 20 muri uyu mwaka ikazakora miliyoni 500 kugeza kuri miliyali imwe mu 2021 nikiramuka gihawe uburenganzira. Muri Amerika ubu hariyo abaturage barenga miliyoni 330 ni ukuvuga ko buri munyamerika atazabona urukingo mu gihe hakorwa ingano y’izo nkingo twavuze haruguru.

Urukingo ruramutse rubonetse abazahabwa urukingo ni abakora mu nzego z’ubuvuzi naho bakazakurikirwa n’abo bafatanya naho abakuze n’abafite ibibazo by’ubuzima bazakurikiraho mu guhabwa izo nkingo.

  

Kugeza ubu hari inkingo 67 ziri mu igeragezwa ku buryo nyinshi muri zo ziteguye kwaka uburenganzira bwo gutangira gukoreshwa.

 

Abahanga mu by’ubuvuzi bizeje isi ko ubuzima buzasubira ku murongo mu 2022

 

Impuguke n’abahanga mu buvuzi basobanura ko inking hafi ya zose zizatangira gukwirakwizwa mu 2021 ariko ubuzima busanzwe buzongera kubaho mu 2022.

Ubuyobozi bw’ibiro  by’umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (White House) bisobanura ko hari gahunda yitwa”Warp Speed” igamije kwihutisha gahunda y’inkingo izabonetse zigahabwa uburenganzira zigatangira gukoreshwa. Aha rero iyo Leta yerekana ko yashyizeho miliyoni $10 ku bigo byose biri gushakisha urukingo ku buryo hashobora kuboneka miliyoni 800 z’amadoze y’inkingo.

Ese koko urukingo rwa Koronavirus ruzaboka?

  

Ubusanzwe inking kugirango ziboneke bishobora gufata imyaka hagati y’10 na 15 zikabona kwemezwa. Iyo zimaze kuboneka habaho amagerageza ari naho hazamo kuzigeragereza ku bantu”Human trial”. Ari na cyo kiciro cya nyuma. Ya gahunda yashyizweho na Amerika yo kwihutisha urukingo yoroheje byose ku buryo buri kiciro cyose amakuru abonetse atangwa agakorerwa isuzumwa bitarinze gutegereza ko ibyiciro byose bine birangira. Nubwo inkingo zikiri mu mageragezwa hari gushyirwa imbaraga mu gukora ingano ihagije ku  buryo igihe cyose zizabonekera zizahita zikwirakwizwa.

Mu Bushinwa bageze ku ntera yo gusuzumira urukingo rwitwa Sinovac ku bantu b’abakorerabushake muri icyo gihugu no muri Brazil abasaga ibihumbi 9000, muri Indonesia hazasuzumwa abantu 1900 mu minsi iri imbere mu kureba ko urwo rukingo rushobora gutangira gutangwa. Uwitwa Honesti Basyir aherutse kuvuga ko urukingo ruzaba rwabonetse mu 2021. Urwo rukingo rwo mu Bushinwa niruboneka buri mwaka hazajya hakorwa doze zingana na miliyoni 200 buri mwaka. Mu Bushinwa hari urundi rukingo rwitwa Sonopharm na rwo rugeze mu isuzumwa aho mu gihe rwakwemerwa ryshobora gutangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umuhanga witwa Dr Fauci yigeze kuvuga ko Amerika hakenewe ibigo byinshi bikora inkingo mu kubasha kuzigeza ku bantu benshi mu gihe zizaba zabonetse.

Birashoboka ko urukingo rwaboneka abantu bakarwamaga

 

Iki ni ikibazo kibazwa n’abantu benshi aho bafite impungenge ko urukingo rushobora kuboneka ariko abantu bakanga kurufata. Igisubizo aha kiracyari ingorabahizi kuko mu gihe inkingo zose zizaba zamaze kuboneka zigahabwa uburenganzira n’ikigo kibifite mu nshingano cy’Amerika ari bwo abantu bazatangira kwizera ko noneho bazihabwa. Bivugwa ko abantu bazangira kwigishwa kwemera gufata izo nkingo. Nkubu imibare yo muri Amerika yerekana ko 63% by’abanyamerika batizeye izo nkingo. Abanyamerika 40% batewe impungenge n’umuvuduko uri gukoreshwa mu kugera kuri izo nkingo ku buryo byazabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere. Muri Amerika ubuzima buzasubira ku murongo mu gihe 70% rya bo bazaba barahawe urukingo.

Nubwi urukingo rutaraboneka ariko muri Amerika bikomeje kuba ingorabahizi kuko imibare iheruka yerekana ko abantu 270000 bamaze kwicwa na Covid-19 ni mu gihe kugeza muri Werurwe mu 2021 hashobora kuzapfa ibihumbi 450. Ibi rero ni impuruza ku banyamerika barenga ibihumbi 100 bari mu bitaro kubera Coronavirus ku buryo urukingo rukwiriye kwihutishwa ariko mu gihe rutaraboneka ingamba zo kwirinda zigakomeza kubahirizwa.

Nubwo twabonye ko ibihugu biteye imbere biri mu nzira yo gushaka inkingo za Coronavirus muri Afurika ibihugu birimo Misiri(Egypt) na Afurika y’epfo nibyo biri ku ruhembe rwo gushaka inkingo ku buryo bitanga ikizere nubwo bizategereza uburenganzira bwo muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND