RFL
Kigali

2021 izaba iy’ibikorwa: MK Isacco wakoranye na Anna Beat wo muri Togo na Lil Saako wo muri Guinne mu ndirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2020 11:55
2


Umuhanzi w’umunyarwanda Murwanashyaka Isaac [MK Isacco] ubarizwa mu Bufaransa, yahuje imbaraga n’abahanzi babiri bakomeye barimo Anna Beat wo muri Togo na Lil Saako wo muri Guinne Conakry basohora amashusho y’indirimbo bise ‘Inchallah’.



Umuhanzi Anna Beat uzwi mu ndirimbo ‘Nominee’ akomoka muri Togo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu usanzwe ari na ‘Producer’ w’indirimbo z’abahanzi bagezweho muri iki gihe, bagaragaza urugendo rushya rw’umuziki wabo.

Ni mu gihe Lil Saaok we akomoka muri Guinee. Ni umwe mu bahanzi bagize itsinda ry’abaririmbyi ryitwa ‘Groupe Instinct Killers’ rikunzwe muri Guinne. Iri tsinda ryakoranye n’abahanzi b’ibyamamare barimo na Patoraking wo muri Nigeria.

MK Isaco yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘Inchallah’ ari umusaruro w’ubushuti afitanye n’aba bahanzi bakomeye, bahuye bwa mbere mu bitaramo bikomeye bakoreye mu Bufaransa aho abarizwa.

Yavuze ati “Aba bahanzi uko ari babiri   twakuhuriye mu bitaramo igihe bari baje gukora ibitaramo muri France.Turamenyana, buri wese akunda ibyo undi akora. Niho twahise dufata umwanzuro wo gukora indirimbo hamwe.”

Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo yitwa ‘Inchallah’ ivuga ku bantu bahibibikanira iterambere ryabo. Aho bagira inama abantu kudacika intege, kuko nta muntu ugera ku kintu kitamuvunye.

Isacco ati “Usanga abantu benshi baguseka, baguca intege ko ibyo urimo uriguta umwanya w’ubusa. Ariko wowe ntiwite kubyo abantu bakuvugaho, komeza urukundo n’inzira watangiye mpaka urushoje.”

Amashusho y’iyi ndirimbo bayafatiye mu gihugu cya Cameroun mu rwego rwo kwerekana ubuzima bw’abantu butoroshye ariko bahora bifitiye icyizere cy’ejo ko ibinti bizahinduka.

Isaco avuga ko iyi ndirimbo ibanjirijwe n’indi mishinga ikomeye yitegura gusohora mu ntangiriro z’umwaka wa 2021. Yavuze ko nubwo Covid-19 yatumye adakora ku mishinga ye, ariko yabonye n’umwanya wo gutegura neza imishinga ye. Ati “Umwaka wa 2021 uzaba umwaka w’ibikorwa gusa kuko byose byarangiye gutegurwa.”

Isaco aherutse kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufite indirimbo zitambuka kuri Televiziyo yitwa DBM TV. Indirimbo ye ‘Urampagije’ yasohotse mu mezi icyenda ashize yabaye iya mbere ye yakinwe kuri Trace Africa Tv kuva yatangira urugendo rw’umuziki we.

Ni indirimbo avuga ko ifite igisobanuro kinini mu muziki we kuko yamuhaye umusaruro atakekaga inamugeza ku rwego atigeze atekereza.

Uyu muhanzi kandi aherutse gufungura kompanyi yise Keyzit Rwanda Distribution ifasha abahanzi gushyira indirimbo zabo ku mbuga z’umuziki nka Tidal, Boomplay, ITunes, Apple, Amazon, Spotify n’izindi.

Umuhanzi w'umunyarwanda MK Isacco ubarizwa muru Bufaransa yakoranye indirimbo na Anna wo muri Togo na Saako wo muri Guinne Conakry

MK Isacco yatangiye guteza indirimbo ye nshya-Aya ni amwe mu mashusho yakuwe muri iyi ndirimbo

MK Isacco ubarizwa mu Bufaransa yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Afurika

Umuhanzi Anna Beat wo muri Togo ugezweho muri iki gihe akaba na Producer

Lil Saako ari mu bahanzi bayoboye muri Guinne Conakry muri iki gihe

Amashusho y'iyi ndirimbo bayakoreye mu gihugu cya Cameroun

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INCHALLAH' YA MK ISACCO, ANNA BEAT NA LIL SAAKOO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bamd@dss3 years ago
    Uzanyemelelankukunde?
  • Bamd@dss3 years ago
    Uzanyemelelankukunde?





Inyarwanda BACKGROUND