RFL
Kigali

Mu Buhinde: Batangaje ko yapfuye bagiye kumushyingura arabyuka arabareba barumirwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/12/2020 11:38
1


Inkuru y’umwana w’umuhungu witwa Kumar Marewad ufite imyaka 17 yatangaje benshi aho batangaje ko yapfuye, mu gihe bakiri kumuririra bagiye kumushyingura ahita abyuka arabareba.



Amakuru avuga ko uyu mwana w’umuhinde yariwe n’imbwa ubumara bwayo bukwira mu mubiri wose bimuviramo gupfa, ubwo umuryango we wari ukimuririra bagiye kujya umuhango wo kumutwika nkuko mu buhinde babigenza, umusore yahise akanguka arabareba abantu bari aho bakubitwa n’inkuba bose barumirwa.

Kumar yarumwe n'imbwa ajyanwa mu bitaro ashyirwa Abaganga babwira umuryango we ko nta mahirwe yo gukira afite, umuryango w’umusore wafashe icyemezo cyo kumuzana mu rugo nyuma y’igihe gito ntiyongera kwerekana ikimenyetso cy’uko ari muzima kuko ntiyabashaga kunyeganyega cyangwa guhumeka , ubwo umuryango we utangaza ko yapfuye.

Kubera ko bizeraga ko yapfuye, umuryango we wateguye gahunda yo kumushyingura. Ariko, muri uwo muhango, umusore yahumuye amaso atangira kunyeganyeza amaguru anahumekera hejuru , abari aho babibonye bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya. Gusa nanone abahanga basobanura ko umuntu batangaza ko yapfuye nyuma akaza kongera guhumeka n’ubundi aba afite ibyago byinshi byo kongera gupfa muri icyo gihe.

Src: the independent

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ni PETER 3 years ago
    Wasanga arimyuka mibi cyangwa akaba yariyasinziye.





Inyarwanda BACKGROUND