RFL
Kigali

Menya umumaro wo kunywa amazi ashyushye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2020 13:34
1


Kugira ngo umubiri ugubwe neza, amazi ni ingenzi bitewe n’uko afasha ibice bitandukanye by’umubiri harimo urwungano ngogozi n’ibindi. By’umwihariko amazi ashyushye ni meza cyane mu isukura ry’umubiri imbere n’inyuma.



Mu gitondo ukibyuka ni byiza kunywa amazi ashyushye ku kigero atakotsa ariko nanone atari akazuyazi (eau tiede), ukayanywa gahoro gahoro utekereza kuri icyo gikorwa urimo gukora. No mu yandi masaha y’umunsi biremewe. Si byiza kurenza ibirahuri 4 ku munsi.

Dore bimwe mu byo amazi ashyushye amarira umubiri:

Amazi ashyushye afasha ubwonko gukora neza: Kunywa amazi ashyushye afasha ubwonko kuko yinjiza oxygene mu mubiri kandi agakuraho ibinure biba biri hafi ya cellule z’ubwonko. Aya mazi na none atuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Amazi ashyushye afasha umuntu kugira ibiro bikwiriye:Iyo umuntu anywa amazi ashyushye aragenda agashongesha ibinure byo mu mubiri. Ku Bantu baba basanzwe bafite ibiro bikwiriye biguma ku kigero cyabyo. Naho abafite ibiro byinshi nabo abafasha ko bitiyongera. Amazi ashyushye yorohereza umubiri gukuramo imyanda.

Amazi ashyushye afasha umuntu gukira gripe vuba: Mu gihe wumva gripe yagufashe jya wihatira kunywa aya mazi kuko atuma inzira z’ubuhumekero zifunguka kandi zigakora neza.

Aya mazi atuma igogora rikorwa neza: Ni byiza gukoresha amazi ashyushye nyuma yo kurya kuko mu gihe twariye ibiribwa bikungahaye ku binure, aya mazi arabishongesha umubiri ukarushaho kugubwa neza.

Kunywa amazi ashyushye bikumira ibibazo by’uruhu: Amazi ashyushye akumira iminkanyari, gusaza imburagihe, ikind kandi atuma uruhu rubasha gukweduka (elaciticite). Ni meza kandi ku Bantu bagira ibishishi cyangwa ibiheri kuko microbes zibitera zicika intege.

Amazi ashyushye akumira ibibazo ku musatsi: Usanga abantu benshi bahangayikishijwe no gupfukagurika k’umusatsi, kugira uruhara ndetse n’imvuvu. Igisubizo ni ukunywa amazi ashyushye.

Amazi ashyushye atuma isukari igenda neza mu maraso.

N’ubwo kunywa amazi ashyushye ari byiza, ariko hari abantu bitemerewe kuyanywa bitwewe n’ibibazo by’ubuzima bafite. Urugero nk’abantu barwaye igifu kirimo udusebe duto, iyo bayanyweye bituma ubushobozi bwo kwaguka kw’imiyoboro y’amaraso bwiyongera ugasanga igifu kirushijeho kubarya.

Hari amakosa abantu bakunze gukora batabizi ku byerekeranye no gukoresha amazi ashyushye, ugasanga umuntu afashe amazi atetse arayashyuhije ibi ni bibi byarutwa no kuyanywa akonje kuko iyo wongeye kuyashyushya agira ingaruka zo kuba yatera canseri. Kimwe no gufata amazi ashyushye ukayavanga n’akonje na byo ni bibi cyane.

Src;www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Deo3 years ago
    Murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND