RFL
Kigali

Umwaka wa zahabu n'inzozi kuri Police FC ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/12/2020 18:02
0


Police FC ni ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda, yabaye iya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda n'amanota 43. Ese uyu mwaka abakunzi bayo bayitegeho iki? Ese ni wo mwaka ngo yegukane igikombe cya Shampiyona?



Uhereye mu mwaka wa 2005 ubwo iyi kipe yatangiraga kwigaragaza ndetse n'amateka yayo agatangira kwandikwa muri Ruhago y'u Rwanda, iyi kipe ntiyigeze igira ikibazo cy'amikoro n'umunsi n'umwe ndetse yakunze gutsinda amakipe atandukanye harimo APR FC, Rayon Sports yewe inahagararira igihugu n'ubwo idakunze kugera kure. Gusa nyuma y'ibyo byose iyi kipe ntiratwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.


Police FC igiye gutangira shampiyona itozwa n'umutoza Haringingo ugiye kuyitoza umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Mukura.

Uhereye igihe iyi kipe yafatiye umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, twavuga ko ubu ari bwo ifite itsinda ry'abakinnyi kandi bakomeye banafite amateka akomeye mu Amavubi ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Abakinnyi bafashije iyi kipe kubona umwanya wa Gatatu ariko batakomezanyije nayo harimo: Celestin Ndayishimiye, Ngendahimana Eric, ndetse na Songa Issae. Gusa nyuma y'aba bakinnyi, Police yasinyishije abakinnyi bakomeye kandi bitezweho byinshi barimo: Kwizera Janvier Rihungu (Bugesera FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric Radu (Rayon Sports), Usengimana Faustin (FC Buildcon, Zambia), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Ntwari Evode (Mukura VS) na Sibomana Patrick wavuye muri Yanga SC yo muri Tanzania.


Haringingo yiteguye gukomereza aho yaragejeje

Mu mikino 3 ifungura shampiyona iheruka, ikipe ya Police imaze gutsindwa imikino 2 itsinda umwe yatsinze ikipe Sunrise FC ibitego 3-2. Umutoza wa Police FC uyu ni umwaka we wa kabiri agiye gutoza Police FC,  tugendeye mu buzima bwe muri Mukura byaba bitanga amahirwe ku gikombe. 

Muri Mukura umwaka we wa mbere ikipe yagarukiye ku irembo ryo kutamanuka mu cyiciro cya mbere kuko yabaye iya 13 inatwara igikombe cy'amahoro. Umwaka wa kabiri Mukura yabaye iya 3 bivuze ko yigiye imbere imyanya 10 yose.

Mu myaka itatu ishize, ikipe ya Police FC igenda izamuka buri mwaka twavuga ko uyu mwaka ugiye kuza byakabaye byiza kurushaho. Umwaka w’imikino 2017-18 Police FC yabaye iya 6 ifite amanota 48, umwaka wakurikiyeho Police FC  yabaye iya 4 ifite amanota 50, Umwaka w’imikino 2019-20 Police FC iba iya 3 ifite amanota 43 mu mikino 23.


Patrick Sibomana yitezweho gukabya inzizi za Police

Mu mikino ya gishuti iyi kipe yakinnye, harimo umukino banganyije na Rayon Sports 0-0, bakina na Musanze FC imikino 2 yose barayinganya, ndetse batsinda Interforce FC ibitego 3-0. Imikino 3 ibanza ya shampiyona iyi kipe izakina, kuri uyu wa 5 tariki 04 Ukuboza 2020 Police FC yari kuzakina na As Kigali ariko uyu mukino warasubitswe kuko As Kigali izaba iri mu mikino nyafurika. Umukino uzakurikiraho Police izakira Rutsiro FC, nyuma yaho isure Bugesera FC. 

Abakinnyi Police ifite ndetse n'umutoza twabonye uzamuka buri mwaka kutagira ikibazo cy’amikiro, ndetse n’ubuyobozi buhamye, byemerera iyi kipe kuba umukandida mwiza kuri shampiyona 2020-21. Police FC izaba ifite umuterankunga mukuru Polisi y'igihugu ndeze uzajya ayimenyera buri kimwe nk’ibisanzwe. Police FC kandi izajya yitoreza kuri stade ya Kicukiro ariko yakirire imikino yayo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND