Kuri uyu wa Kabiri, polisi yo muri Suwede yavuze ko yataye muri yombi umugore ukekwaho gufata umuhungu we akamubohera mu nzu mu myaka myinshi, amakuru avuga ko basanze uyu muhungu afite imirire mibi, asa nabi ndetse nta menyo agifite.
Umuvugizi wa polisi, Ola Osterling, yatangaje ko uyu muhungu
"yari amaze igihe kinini afunzwe" mu nzu iri mu Majyepfo y’umujyi wa
Stockholm ariko yanga kugira byinshi avuga, yari amaze imyaka 28 afunzwe.
Abaturanyi bavuze ko batigeze bamubona , kuri ubu ufite imyaka 41.
Tove Boman, umusore w'imyaka 24 utuye mu nyubako yegeranye n’iyo
uyu musore yari afungiyemo yavuze ko yabonaga nyina gusa. Ati: “Nakuriye hano
ku buryo namye nzi uwo mugore gusa ariko na we nabonaga ari umunyamahanga gusa.
Ibinyamakuru Expressen na Aftonbladet byatangaje ko uyu
mugore yakuye umuhungu we ku ishuri afite imyaka 12, ahita amufungirana kuva
ubwo aba mu nzu.
Expressen yatangaje ko mwene wabo utaravuzwe izina ari we
wabonye uyu muhungu ku cyumweru nyuma
yuko nyina ajyanwa mu bitaro.
Raporo zigaragaza ko uyu muhungu yari afite ibisebe byinshi
ku maguru ku buryo atabasha kugenda, nta menyo yari agifite ku kanwa bigatuma
atabasha kuvuga neza ndetse yabaga mu nkari, mu mwanda n’umukungugu mwinshi.
Abaturanyi bagaragaje ko batunguwe nuko uyu muhungu yahishwe
igihe kingana gutya, Kenth Svedberg yavuze ko yumvaga impumuro mbi iva mu nzu
ariko ati "nta kintu natekerezaga rwose, igiteye ubwoba ni igihe bimaze".
Polisi ivuga ko bategereje ko uyu muhungu na nyina warwaye
bitunguranye akajya mu bitaro bakira noneho bakavuga uko byagenze.
Src: AFP
TANGA IGITECYEREZO