RFL
Kigali

Abo turi bo ni idirishya tureberamo Isi: Ibihishe mu gitabo ‘The 4 Genius Windows’ cya Frank na Eric cyashimwe n’abakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2020 18:40
2


Niyitanga Jean Eric na Frank Rubaduka bashyize akadomo ku gitabo cya Paji 374 bise ‘The 4 Genius Windows’ ‘cyitsa ku ngorane n’imiryango bakomokamo, uburezi bubi, imbaraga zashowe mu kwigira n’ibindi byashimwe n’abakomeye bagihesha umugisha, bashishikariza n’abandi kugisoma.



Ikaze mu gitabo ‘The 4 Genius Windows’ kikwereka impamvu utazi ibyo utazi cyanditswe mu gihe cy’imyaka itatu n’abasore babiri bahuje imbaraga; Rubaduka Frank na Niyitanga J. Eric bafashijwe na Craven Johanna na Kreutter Tim.

Iki gitabo kivuga birambuye ku buzima bwa buri munsi cyamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gusoza irushanwa rya Miss Career Africa 2020, wabereye muri Kigali Marriott Hotel.

Cyitsa ‘ku ngorane n’imiryango bakomokamo, uburezi bubi, imbaraga zashowe mu kwigira, kwihangira imirimo, ugushaka kudasanzwe, ubwenge, ubumenyi, inama no kwifuza intego, ibisobanuro by’ubuzima n’icyo babikoraho, no gusohozwa kwabyo n’icyo bisaba.

Kigaragaza umurava Rubaduka na Eric bashyizemo, umwanya, impamvu, inumbero bari bafite nicyo bamaze kugeraho. Bavuga kandi ku buzima bwo guharanira kuba inyangamugayo.

Ni gitabo gikubiyemo ingero nyinshi zerekana kwizera kwabo, imyitwarire yabo- kubigeragezo, ibishuko, amakosa y’akazi, ibyifuzo by’ejo habo hazaza kuri Africa n’ibindi.

Inyandiko y’ibyahise hamwe n’igishushanyo mbonera cy’ubuzima bwabo bw’inzozi. Ishusho nini y'ibyo amaraso y’umunya-Afrika ashobora kugeraho ku isoko ry’isi. Inyandiko ikaze ku banditsi bose bo muri Afurika bafite inzozi zo kuba abanditsi beza kuri Amazone.

Aba banditsi batangira bavuga bati “Mu Isi aho wumva ufunzwe buri munsi mu marangamutima, ubukungu, ubwenge ndetse n'umwuka, nta kintu kibabaza umutima nko kumenya ko gereza ari wowe. Isi ni indorerwamo. Ntibishoboka kureba mu ndorerwamo ngo ubone ikindi kitari wowe. Imyumvire yacu ku isi idukikije iterwa n'abo turi bo, aho kuba icyo isi ari cyo. Abantu benshi bakunda gushinja ubuzima, ariko ibi ntabwo aribyo.”

Bavuga ko ukuri ari uko ‘abo turibo ni idirishya tureberamo isi. Kandi ngo ibi byo bigena cyane uko tubaho. Bavuze ko udashobora kumenya ibyo utazi kugeza igihe umenye idirishya ureberamo isi.

Iki gitabo "The 4 Genius Windows’ (Amadirishya 4 y'ubuhanga)" kandi gisubiza ibibazo birimo nka ‘Kuki ndi uwo ndi uwe?’. Kizagufasha kuvumbura igisubizo cyicyo kibazo cy’ingenzi. Byose bishingira ku idirishya ryawe ry’ubuhanga; idirishya unyuramo ureba Isi. 

Frank na Eric basaba abantu gusoma iki gitabo, bagakora imyitozo ya gihanga irimo, maze bakamenya uburyo ubonamo urukundo n'ubusabane, imibonano mpuzabitsina, uburezi n'imikurire y'abana, gufata ibyemezo, amafaranga, ibigerwaho, imikorere ya za Leta n’ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga.

Insengero, uko witwara mu bibazo n'ibiza nka Covid-19, uburyo ubonamo akazi, uburyo usinzira aho uba, uko ubona ibigutunga, uko wiyumva buri munsi, uko ubona ahazaza n'ibindi byinshi.

Bati “Uzasobanukirwa impamvu utazi ibyo utazi mu bika bikomeye by’ubuzima bwawe. Kuki wakomeza kubaho ubuzima buciriritse mu gihe ushobora kwishimira ubuzima busendereye? Tangira nonaha - sobanukirwa n'impamvu utazi ibyo utazi maze atangire urugendo rwo guhindura ubuzima bwawe.

Iki gitabo cyagiye gikura uko imyaka yagiye ihita. Bombi bavuga ko batangira kucyandika bari bafite ibyiyumviro bya gisore byo kwereka Isi ko ‘dushobora kubikora nk’ejo’. Ariko ngo ibi byagaragaye ko ari intege ‘nke’. Ati “Abenshi batsindwa bagerageza kwirukansa ibintu aho kwishimira urugendo.”

Iki gitabo batangiye kucyandika mu myaka itatu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2017. Bagiye bacika intege, ariko bagakomeza umutsi.

Frank Rubaduka uri mu banditse iki gitabo, yabwiye INYARWANDA, ko akitezeho kuba urufunguzo rw’ibihe n’ibihe. Ati “kuba igikoresho cyanjye cyo kumurikira abana banjye. kizarema umuryango ibisekura bizashingiraho kandi bigahazwa ukumenya no gusobanukira. Kigomba kuvuga siyanse, imibare, ishyiramugaciro, ukuri, ubumaji n'ibitekerezo icyarimwe.”

Avuga ko ubwo yandikaga iki gitabo rumvise ijwi rituruka ku mbaraga adashobora gusobanura, gusa azi neza ko ari ijwi ryavuye mu ijuru. Akomeza ati “Iki Igitabo cyizahinduka urumuri kandi twizera ko Imana yavuze muri twe kugira ngo tukigeze ku isi. Noneho, genda, ugisome, maze ugera ku kigero cy'ubuhanga bugukwiye. iyo Impamvu ikwiye yatumye dusubiza ijwi ryadusabye kwandika iki gitabo.”

Iki gitabo cyahawe umugisha n’abayobozi mu nzego zitandukanye:

1.Tim Kreutter

Abantu b’amazina azwi batanze umusanzu muri iki kiganiro barimo  Tim Kreutter wavuze ati "birumvikana neza ko ibyo 
ukeneye byose gusohoza inshingano zawe mu isi biri muri wowe. bishobora kuba bisinziririye muri wowe- ni nka ADN yawe yo mu mwuka. Imana ntiyagutuma ubutumwa itaguhaye ibikoresho n'ibisabwa kugirango ubisohoze.”

Ibi bisabwa nibyo abanditsi b'iki gitabo, Frank na Eric, bise
“imbuto y'ubwenge bwawe wavukanye (In born genius seed).”  Bavuga ko iki gitabo gikwiye kuba umuhamagaro wawe wo gukanguka. Gusoma iki gitabo bizafungura ubushozoi buhishwe muri wowe.

Mu gihe usoma "The 4 Genius Windows" ndagusabira ngo uhumekerwe kandi ukomeze utere imbere kugira ngo ukore 'imbuto zubwenge' kandi umenye ubushobozi bwawe.  Kandi, nukora ibi ubudahwema, ku iherezo ry’ubuzima bwawe uzumva ayo magambo 7 yavuzwe n"Imana nifuza cyane kumva: “wakoze neza, mugaragu mwiza wizerwa kandi ukiranuka.”

Tim Kreutter niwe washinze kandi akayobora umuryango Cornerstone Development Africa. Umuryango utanga buruse, inama hamwe kandi ugahuza abayobozi n'urubyiruko rwo muri Afrika. Kandi uyu muryango ufite amashuri arenga 5 mu bihugu birenga 4 muri EAC.

Uturutse ibumoso: Jean Eric Niyitanga na Frank Rubaduka bafatanyije kwandika igitabo 'The 4 Genius Windows'

-Prof. Philip Cotton wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati "Iki kizaba igitabo cyo kwitorezamo ku rubyiruko rwinshi, bityo rero itegure kugisoma no kucyigarukaho inshuro nyinshi.”

“Ni igitabo kizakomeza gukura uko abantu benshi bagisoma kandi bakakiganiraho. Gusa, muri iki gihe, ni igitabo cyiza ku bantu bo mu ngeri zose z'imyaka. Ni ibintu byiza byagezweho n'abanditsi bombi bashyize umutima n'ubugingo muri cyo. "

Abandi benshi baravuga bati " Iki igitabo rwose cyanditswe mu buryo bushya kandi butangaje. Uburyo abanditsi bombi bareba ubuzima ni bwiza. Bose bavuga ko igitabo gihindura imikorere isanzwe y'ubwanditsi".

-Umwanditsi Johanna Craven

Umwanditsi w' ibitabo mpuzamahanga kandi ufasha abanditsi benshi muri Ositaraliya ndetse no ku isi yose Johanna Craven we yagize ati- " The 4 Genius Windows ni igitabo gitera imbaraga n'mwete ku basomyi bato n'abaharanira kubona umwanya wabo muri isi. Uburyo bwa Eric na Frank bwo kureba ubuzima burihariye kandi ibitekerezo byabo bitera umusomyi gutekeraza no kwibaza ibibazo by'ingenzi ku buzima bwabo n'icyerekezo bifuza guha ubuzima bwabo. "

N’ubwo igitabo cyanenze ibintu bimwe na bimwe ku madini n’itorero gakondo cyangwa risanzwe, Abayobozi bakuru mu byo kwizera bashimye iki gitabo kuba cyihariye mu gufungura imyumvire nyayo no kwiteza imbere.

Muri iki gitabo, Frank na Eric bafungura amaso ya muntu mukumva neza uwo ari we n'impamvu turi abo turi bo. Tuvugishije ukuri, ibi ni ngomba ku muntu wese kugira ngo twumve uburyo dushobora kurushaho kubaho neza kugira ngo duhuze nu'mugambi w'Imana kuri twe. Urakoze, Frank na Eric. Ndasaba abantu bose, cyane cyane urubyiruko, gasoma iki gitabo cyiza."

-Rt. Nyiricyubahiro Dr. Manasseh Gahima, u Rwanda
Umwepiskopi wa Diyosezi, Diyosezi y'Abangilikani ya Gahini.

“Mu gihe babajijwe impamvu bashora imari cyane m ubishushanyo, by’igitabo (Book design) abanditsi bombi bavuga ngo "Abanditsi b'Abanyafurika bagiye banengwa cyane mu buryo bataka ibitabo byabo... mu guhindura ibitabo, imiterere, ibishushanyo ndetse n’ibisanzwe. Twifuzaga gukora inkuru nshya mu bijyanye no kwandika.

Twifuzaga gusohora igitabo ndetse n’umuntu utazi gusoma no kwandika ashobora kubona akacyifuza cyane ku buryo nubwo atazi gusoma, akaba yagishyira ku rukuta rwo mu nzu nk’umutako. Twifuzaga gusohora ireme ryiza abasomyi bazabona ishema ryo gufata igitabo bakinjira mu nama, mu byumba by'ishuri no kugenda mu mihanda bagisoma kandi bishimye"

Bizera ko bakoze icyegeranyo cy’ibyo bisaba umuntu wese w’umunyafurika agomba kuba akora, uburyo, hamwe nande n'impamvu. Ariko kandi n’ikimenyetso gikomeye n’inkuru yoroheje kubyo Imana yakoze mu buzima bwabo.”

Ibyo wamenya ku banditsi b’iki gitabo ‘The 4 Genius Windows ‘Amadirishya 4 y’ubuhanga’:

Frank Rubaduka azwi ccyane ku kwihangira imirimo no ku biganiro bitandukanya yanyujije Televiziyo zikomeye. Yubahirwa cyane icyemezo gikomeye yafashe cyo kuva muri Kaminuza habura igihembwe kimwe ngo asoze kugira ngo akurikire inzozi. Ni icyemezo cyarimo ibyago byinshi.
Afatanije n'abandi, Frank yashinze imishinga irenga umunani igenda neza mu ngeri zitandukanye. N'ibikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka muri Afurika, harimo na Miss Career Africa, All Trust Consult, n'ibindi-kandi ntabwo yahagaze.

Kuva mu 2013, yakoze ibikorwa byageze ku bantu barenga miliyoni 2 binyuze mu biganiro bye byo kuri Televiziyo n'amahugurwa ku mashuri yisumbuye arenga 120 na Kaminuza.

Icyerekezo cya Frank ni ugufasha miliyoni 1 y'abantu kuba ba rwiyemezamirimo bo muri Afrika mu 2048 binyuze mu gutera inkunga udushya twabo, kubahugura mu by'ubucuruzi no kubasangiza urukundo rwa Yesu.

Frank ahorana ibitekerezo birasa ku kwezi, yubaka sisiteme zirambye. Mu gihe cyo kuruhuka, akora imyitoza ya yoga na Martial arts, no kumva umuziki utuje.

Jean Eric Niyitanga ni umwanditsi, utegura imbwirwaruhame n'umunyeshuri mu Ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda.

Yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Buruse ya Leta mu ishuri ry'ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kuza ku isonga mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye muri siyansi (Physics, Chimie na Biologie) mu 2016.

Niyitanga yabaye umwarimu w’ubumenyi (science) n' numujyanama w’abanyeshuri barenga 1000 ku myaka 18 aho yize -Groupe Scolaire de Gahini. Yafatanyije na Frank Rubaduka gushinga ikigo ‘Genius Africa LTD’ afite imyaka 19.

Eric yavukiye mu muryango w'abantu batanu mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Ahorana umurava mu gushaka ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu buvuzi, imitekerereze ya muntu, guhanga udushya, ikoranabuhanga n'ubuhanzi.

Indangagaciro ze zishingiye ku mahame yo gutinya Imana kandi ashishikajwe no gushaka no gufasha abandi gushyikira ubuzima bufite intego. 

Yakoranye na Frank Rubaduka mu buryo butandukanye kuva biga mu mashuri yisumbuye mu 2014.  Eric akunda umuziki utuje.

IKI GITABO KIRAGURA AMADORALI 7.99 KU RUBUGA RWA AMAZON

Imyaka itatu yari ishize Frank na Eric bandika igitaramo 'The 4 Genius Windows' cyitsa ku madirishya ane y'ubuzima

Igitabo 'The 4 Genius Windows' cya paji 374 kiraboneka ku rubuga rwa Amazon

Umuhanzi Tom Close [Uri hagati] ari mu bashimye igitabo cyanditswe na Frank na Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SHUMBUSHO J DAMASCENE3 years ago
    Nishimiye byimazeyo Urwego umuvandimwe wange Niyitanga Jean Eric agezeho. Iki ni ikimenyetso ko Umugisha w'Uwiteka umuriho. Imana ikomeze ikwagurire inzira muvandimww
  • Nyindo moses2 years ago
    Nishimiye cyaaane abayobozi bangye banyoboye inambwe bateye bubaka igihugu frank,Eric Imana ikomeze kubashohoza





Inyarwanda BACKGROUND