Joel Lwaga uri mu bagezweho mu muziki wa Gospel muri Tanzania yakoze ubukwe n'umukunzi we Peace Jopec, bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo.
Ibi birori byabereye muri Tanzania mu mpera z'icyumweru dusoje. Byitabiriwe n'inshuti z'imiryango na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu mu muziki wa Gospel. Bakoze ubukwe nyuma y'amezi make uyu muhanzi Joel ateye ivi asaba umukunzi we kumubera umufasha amwambika impeta.
Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi ari mu rukundo n'iyindi nkumi yitwa Muna Love izwi cyane ku kazina ka Mo. Aya makuru akijya hanze Joel yayahakaniye kure avuga ko ari ibihuha. Uyu muhanzi agezweho mu indirimbo nka "Nafasi nyingige", "Waweza", n'izindi zirimo iyo aherutse gushyira hanze yise "Wanitazama".
Bari bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare mu muziki wa Gospel
Joel yaririmbiye ababwitabiriye ashima imana ko ariyo izi kumushimisha
Muri Nyakanga yateye nibwo yateye ivi maze yambika impeta umukunzi we
REBA HANO INDIRIMBO YE WANITAZAMA
TANGA IGITECYEREZO