RFL
Kigali

Tanzania: Umuramyi Joel Lwaga yakoze ubukwe bubereye ijisho aririmbira ababutashye-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/11/2020 18:11
0


Joel Lwaga uri mu bagezweho mu muziki wa Gospel muri Tanzania yakoze ubukwe n'umukunzi we Peace Jopec, bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo.



Ibi birori byabereye muri Tanzania mu mpera z'icyumweru dusoje. Byitabiriwe n'inshuti z'imiryango na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu mu muziki wa Gospel. Bakoze ubukwe nyuma y'amezi make uyu muhanzi Joel ateye ivi asaba umukunzi we kumubera umufasha amwambika impeta.

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi ari mu rukundo n'iyindi nkumi yitwa Muna Love izwi cyane ku kazina ka Mo. Aya makuru akijya hanze Joel yayahakaniye kure avuga ko ari ibihuha. Uyu muhanzi agezweho mu indirimbo nka "Nafasi nyingige", "Waweza", n'izindi zirimo iyo aherutse gushyira hanze yise "Wanitazama".


Bari bamaze igihe mu munyenga w'urukundo


Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare mu muziki wa Gospel


Joel yaririmbiye ababwitabiriye ashima imana ko ariyo izi kumushimisha

Muri Nyakanga yateye nibwo yateye ivi maze yambika impeta umukunzi we





REBA HANO INDIRIMBO YE WANITAZAMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND