RFL
Kigali

2020 ni umwaka w’ubuki kuri Mico The Best: Menya ibintu 4 by'ingenzi yishimira

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/12/2020 7:01
3


Uko imyaka ihita indi igataha, umuntu agira intambwe atera, ashobora gusubira inyuma cyangwa imbere. Mu 2020, benshi baguye mu gihombo kubera Covid-19, abahanzi nabo ni uko kuko ahanini bungukira mu bitaramo bakora. Mico The Best uyu mwaka wamubereye mwiza cyane kuko hari ibyo yagezeho mu buzima busanzwe kandi byiza.



Mico The Best ufatwa nk'Umwami wa AfroBeat, ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri uyu mwaka wa 2020, haba mu marushanwa yitabiriye ya Kiss Summer Awards, mu gukora indirimbo ikaba iya mbere mu mitima ya benshi, mu gufasha abahanzi batandukanye n’ibindi.

Mico The Best aganira na InyaRwanda.com, yagarutse ku byo abona uyu mwaka umusigiye n'ubwo bizwi ko Covid-19 yasubije inyuma ibintu byinshi harimo inganda za muzika. Mico The Best mu byo yishimira harimo ibintu 4 by’ingenzi.

1. Yegukanye Kiss Summer Awards 2020

Tariki 12 Nzeri 2020, nibwo abahanzi bari bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards batangajwe nk’abahigitse abandi mu kwigaragaza neza mu Mpeshyi. Mu ndirimbo zari zihatanye muri Kiss Summer Awards 2020 nk'izakunzwe cyane harimo: ’Do Me’ ya Marina na Queen Cha, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best na ’Saa Moya’ ya Bruce Melodie na ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius.

Muri izo ndirimbo, Igare ya Mico The Best niyo yegukanye ibihembo ihigika izindi nk’indirimbo yakunzwe mu gihe cy’impeshyi. Impamvu iki gihembo kiri mu bintu uyu muhanzi yagezeho kandi yishimira cyane, cyari igihembo cya mbere kuri Mico The Best mu myaka yose yari amaze muri muzika.

Iyi ndirimbo Igare, yakunzwe na benshi dore ko iri mu zaciye agahigo aho kuri ubu igiye kuzuza hafi Miliyoni 2 z'abayirebye kuri YouTube dore ko ubu imaze kurebwa n’abantu 1,760,719 ku rukuta rwa Youtube ye.

2. Studio ye bwite


Abakurikirana ibya muzika bazi neza ko Mico The Best yabaye Umu-Producer, akajya akorera muzika abahanzi batandukanye abifatanya no kuririmba. Yavuze ko uyu mwaka 2020 umusigiye Studio ye nziza, irimo ibikoresho  bigezweho kandi byiza. Iyi studio izajya ifasha abahanzi batandukanye bazajya bayigana.

3. Akazi ko kwandikira abahanzi indirimbo kabaye kenshi

Mico The Best ni umuhanzi w’umusizi, kubera iyi mpano afite yo kwandika indirimbo, uyu mwaka yabonye abamugana benshi ngo abandikire indirimbo kandi n'ubu arakomeje. Mico The Best nk’umuntu wize Indimi n’Ubuvanganzo, indirimbo yanditse ayandikana ubuhanga ikagera kure. Uyu mwaka yanditse indirimbo nyinshi z’abahanzi, harimo izabiciye bigacika nka Saa moya, n’izindi.

4. Yaguze Indi modoka (Mercedes Benz)


Uyu muhanzi yari asanzwe afite imodoka, ariko uyu mwaka byabaye akarusho agura indi nshya yo mu bwoko bwa  Mercedes Benz. Ni imodoka nshya Mico The Best ari kugendamo muri iyi minsi.

KANDA HANO UREBE IGARE YA MICO THE BEST









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamariya maria jeanne darc.3 years ago
    OK OK !! KOMEREZAHO NTUCIKE INTEGE TURAGUKUNDA INDIRIMBO ZAWE NINZIZA WALLAH MURACOZE.
  • Uwamariya maria jeane darc3 years ago
    Amakuru yae mico turagukunda indirimbo zawe dukuramo inyigisho nziza iyo ubabaye ukazumva urishima. nkunda kumva samoya eeeeee irababwira kbs yeah nkomeje kukwifuriza gukomeza gutera imbere ok Imana izagumye ibigufashemo I love you!
  • shumbusho jonas3 years ago
    mico komerezaho turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND