Uko imyaka ihita indi igataha, umuntu agira intambwe atera, ashobora gusubira inyuma cyangwa imbere. Mu 2020, benshi baguye mu gihombo kubera Covid-19, abahanzi nabo ni uko kuko ahanini bungukira mu bitaramo bakora. Mico The Best uyu mwaka wamubereye mwiza cyane kuko hari ibyo yagezeho mu buzima busanzwe kandi byiza.
Mico The Best ufatwa nk'Umwami wa AfroBeat, ni
umwe mu bahanzi bahagaze neza muri uyu mwaka wa 2020, haba mu marushanwa yitabiriye ya Kiss
Summer Awards, mu gukora indirimbo ikaba iya mbere mu mitima ya benshi, mu gufasha abahanzi
batandukanye n’ibindi.
Mico The Best aganira na InyaRwanda.com, yagarutse ku byo abona uyu mwaka umusigiye n'ubwo bizwi ko Covid-19 yasubije
inyuma ibintu byinshi harimo inganda za muzika. Mico The Best mu byo yishimira harimo ibintu 4 by’ingenzi.
1. Yegukanye Kiss Summer Awards 2020
Tariki 12 Nzeri 2020, nibwo abahanzi bari bahataniye ibihembo bya Kiss Summer
Awards batangajwe nk’abahigitse abandi mu
kwigaragaza neza mu Mpeshyi. Mu ndirimbo zari zihatanye muri
Kiss Summer Awards 2020 nk'izakunzwe cyane harimo: ’Do Me’
ya Marina na Queen Cha, Ntiza ya
Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best na ’Saa Moya’ ya
Bruce Melodie na ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius.
Muri izo ndirimbo, Igare ya Mico The Best niyo
yegukanye ibihembo ihigika izindi nk’indirimbo yakunzwe mu gihe cy’impeshyi. Impamvu iki gihembo kiri mu bintu uyu muhanzi yagezeho kandi yishimira cyane, cyari igihembo cya
mbere kuri Mico The Best mu myaka yose yari
amaze muri muzika.
Iyi ndirimbo Igare, yakunzwe na benshi dore ko iri
mu zaciye agahigo aho kuri ubu igiye kuzuza hafi Miliyoni 2 z'abayirebye kuri YouTube dore ko ubu imaze kurebwa n’abantu
1,760,719 ku rukuta rwa Youtube ye.
2. Studio ye bwite
Abakurikirana ibya muzika bazi
neza ko Mico The Best yabaye Umu-Producer, akajya akorera muzika abahanzi
batandukanye abifatanya no kuririmba. Yavuze ko uyu mwaka 2020 umusigiye Studio
ye nziza, irimo ibikoresho bigezweho
kandi byiza. Iyi studio izajya ifasha abahanzi batandukanye bazajya bayigana.
3. Akazi ko kwandikira abahanzi
indirimbo kabaye kenshi
Mico The Best ni umuhanzi w’umusizi, kubera
iyi mpano afite yo kwandika indirimbo, uyu mwaka yabonye abamugana benshi ngo
abandikire indirimbo kandi n'ubu arakomeje. Mico The Best nk’umuntu wize Indimi n’Ubuvanganzo,
indirimbo yanditse ayandikana ubuhanga ikagera kure. Uyu mwaka yanditse
indirimbo nyinshi z’abahanzi, harimo izabiciye bigacika nka Saa moya, n’izindi.
4. Yaguze Indi modoka (Mercedes Benz)
Uyu muhanzi yari asanzwe afite imodoka, ariko uyu mwaka byabaye akarusho agura indi nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Ni imodoka nshya Mico The Best ari kugendamo muri iyi minsi.
TANGA IGITECYEREZO