RFL
Kigali

Australia: Akurikiranyweho gutera inda abagore 23 mu mwaka umwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2020 12:33
0


Mu gihugu cya Australia umugabo araregwa kurenga ku mabwiriza agena kubyara nyuma yuko ateye inda abagore 23 barimo umwe bashyingiranywe.



Uyu mugabo witwa Alan Phan w’imyaka 40 y’amavuko araregwa n’ikigo cy’ubuzima cyo mu gihugu cya Australia cyitwa Victorian Assisted Reproductive Authority (VARTA) ko yarenze ku mabwiriza agenga abantu bakorana nacyo ariyo avuga ko umugabo wese wifuza gutera inda atarenza umubare 10 w’abagore harimo n'uwo bashakanye.

Iki cyigo ubusanzwe gifasha imiryango yabuze urubyaro maze ikabaha amahirwe yo kubyara binyuze mu ntanga z’abandi bagabo batanga. Iyo umugabo abishaka akorana n’iki cyigo maze akajya atanga intanga bakamwishyura, izo ntanga zatanzwe bakaba ari zo batera umugore wabuze urubyaro.

Alan Phan ukomoka mu gihugu cya Japan ariko akaba atuye muri Australia akaba atuye mu mujyi witwa Brisbane, yaramaze imyaka itatu akorana n'icyo kigo gifasha abifuza kubyara. Uyu mugabo akaba kandi yari yarasinye amasezerano avuga ko yemerewe gutanga intanga nibuze ku bagore 10 ku mwaka.

Nk'uko uhagarariye icyo kigo cya Victorian Assisted Reproductive Authority witwa Dr Louise Johnson yabwiye ikinyamakuru The Daily Mail, uyu mugabo yarenze ku mabwiriza maze atanga intanga ze ku bitaro bitandukanye maze arenza umubare 10.

Alan Phan ushinjwa gutera inda abagore 23 ari kumwe n'umugore we

Dr Louise Johnson yakomeje avuga ko Alan Phan yagendaga ku bitaro bitandukanye yaba ari ibitaro byigenga hamwe n’ibindi biherereye mu mujyi wa Bresbane ndetse na Melbourne, uyu mugabo akaba yaragendaga abeshya ko ari ubwa mbere agiye gutanga intanga.

Ubu buriganya bw'uyu mugabo bukaba bwaravumbuwe ubwo yari amaze gutanga intanga ku nshuro ya 23. Ubwo bari bamaze kumugenzura basanze amaze guha intanga ze imiryango 22 kandi abagore bose bahise basama hiyongeraho n’umugore we babana nawe aratwite.

Uhagarariye iki cyigo gifasha imiryango yabuze urubyaro, Dr Louise Johnson yavuze ko bamaze kugeza ikirego mu babishinzwe ndetse ko uyu mugabo Alan Phan azacibwa amafaranga menshi akubye ayo yishyuwe ubwo yatangaga intanga ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND