RFL
Kigali

Umubyeyi wari umaze imyaka 9 acumbika yashimye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zamwubakiye inzu ya Miliyoni 6 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/11/2020 15:38
2


Umubyeyi witwa Mukambarushimana Clementine w’abana batatu avuga ko umuryango we wari umaze imyaka 9 bacumbika kandi babayeho mu muzima bubi. Yashimagije ingabo z’u Rwanda zamugobotse zikamwubakira inzu ifite agaciro ka Miliyoni eshashatu (6,000,000 Frw).



Yubakiwe n'abasirikare ba batayo ya 51

Mukambarushimana Clementine n’umubyeyi w’imyaka 39, utuye mu Karere ka Nyaruguru mu mudugudu w’Imfizi. Yadusangije ubuzima bushaririye kandi buteye agahinda yari amazemo imyaka icyenda acumbika. Yagize ati ”Ntabwo inzu twari ducumbitsemo yari ishimishije. Yari inzu mbega ifite akumba kamwe urabona umuntu ufite umuryango w’abana bangana gutya kuryama mu cyumba kimwe byari bigoye”.

Yakomeje avuga ko muri iyi nzu yari icyumba kimwe (chambrette) hari harimo igitanda yararagaho n’umugabo we hanyuma abana batatu bakarara hasi kuburyo ntaho gushyira ibikoresho hari hahari. Yakomeje avuga ko ubu buzima bubi busa naho bwatangiye akimara kubyara umwana wa mbere. Ngo umugabo we babyaranye yari ataramwereka iwabo. Ngo yari yaramukinze ko akomoka mu muryanga utishoboyenyuma ubuzima buza kubananira bava aho bakodeshaga i Butare baza gucumbika muri uyu mudugudu w’imfizi ari naho umugabo we akomoka.

Kugirango ingabo z’u Rwanda zimwubakire iyi nzu yavuze ko yaramaze imyaka icyenda adahwema gutakambira inzego z’ubuyobozi ngo zimwubakire. Yagize ati” muri iyo myaka icyenda nahoraga ntakira ubuyobozi bwibanze bunyegereye nkabubwira nti mbayeho nabi kandi nabo babibona”. Yakoje avuga ko yari yarataye umutwe kubera kutagira aho shyira abana nyuma ngo abonye ubuyobozi bwo mu nzego zibanze bwaramurambiwe yaje kwigira inama yo kujya mu buyobozi bwo hejuru gusaba ubufasha.

Nyuma yo kumenyekanisha ikibazo cye, yavuze ko yabonye abasirikare ari bo baje kuyubaka. Ati” nabasirikare biyemeje barayubaka turafatanya. Batangira kuyubaka nanjye naraje turasizanya turayubakana irinda yuzura’’.Mu butumwa bukomeye yashimye ingabo z’u Rwanda za mwubakiye. Ati”Nabashimira kuko ntacyo nabona nabitura nfite, ariko nabashimira rwose bakoze igikorwa gishimishije”.

Yakomeje avuga ko bamufashije kuva mu buzima bubi yararimo ubu akaba asigaye arara mu nzu itava abana bakaba bafite icyumba cyabo nawe afite icye ku buryo ubu yumva anezerewe.Ku rundi ruhande, Habitegeko Francois umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu ikiganiro yagiranye n’InyaRwanda TV nawe yashimye ingabo z’u Rwanda zakoze iki gikorwa cy’indashikirwa.

Ati”Uriya mubyeyi n’umuryango we ntago bagiraga aho bakinga umusaya. Ubungubu wabonye inzu babubakiye isobanutse n’ingabo z’igihugu zayubatse turabishima cyane”.Yakomeje avuga ko kandi ingabo z’igihugu zagize uruhare rukomeye mugutuma aka karere ayoboye kaba akambere mu kwesa imihigo atari mu rwego rwo gucunga umutekano gusa ahubwo no mu bindi bikorwa byinshi byiterambere.Iyi nzu uyu mubyeyi yubakiwe irimo n’ibikoresho nk’ibitanda n’intebe.


Inzu bamwubakiye irimo ibikoresho nk'intebe n'ibitanda

Yavuze ko arubwambere atuye heza kuva yabaho


Yashimiye ingabo z'u Rwanda zamutuje heja

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUBYEYI

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MEYA HABITEGEKO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahizi florien3 years ago
    Ingabo zigihugu turabashimira kubyiza mudukorera
  • BARENGAYABO3 years ago
    Ingabo.zurwanda.mwarakoze.cyane.dukomeze.dufatanye.mwiterambere





Inyarwanda BACKGROUND