RFL
Kigali

Icyizere cyo gusezerera Orapa United ni cyose - Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsindwa umukino ubanza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2020 11:16
0


Umutoza w'ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana yashimangiye ko ikipe ya Orapa United yabatsindiye mu rugo ibitego 2-1 mu mukino ubanza muri CAF Confederations Cup, bafite icyizere cyinshi cyo kuyisezerera mu mukino wo kwishyura kuko bamaze kuyirunguruka.



Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup, yatsinzwe umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze muri iri rushanwa na Orapa United yo muri Botswana ibitego 2-1. Ni umukino utoroheye AS Kigali mu minota 25 ya mbere kuko yari yamaze kwinjizwa ibitego 2-0 byatsinzwe na Gofaone Mabaya na Mbatshi Elias.

Ntabwo iyi kipe y'umujyi wa Kigali yacitse intege kuko yakosoye ikina neza byanatanze umusaruro mu gice cya kabiri kuko yishuyemo igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe hakiri kare cyane, gitsinzwe na rutahizamu  Abubakar Lawal ku munota wa 58, ndetse iminota 90 y'umukino irangira AS Kigali itakaje umukino.

Nyuma y'umukino umutoza Eric Nshimiyimana yatangaje ko bagize ibibazo bakabwirwa ko bamwe mu bakinnyi babo batemerewe gukina iri rushanwa, gusa birwanyeho bagahagarika mu kibuga bamwe mu bari bemerewe, kandi bafite icyizere ko bazasezerera iyi kipe mu mukino wo kwishyura bijyanye n'uko bayibonye.

Yagize ati "Twagize ibibazo by'abakinnyi bacu babwiwe ko batemerewe gukina, ntabwo umusaruro ari mubi cyane, twabanje kugorwa na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe nka bane, ariko twaje kubahagarika neza, twabonye imikinire yabo, ntabwo ari abantu bahererekanya umupira, bawufata bawutera imbere gusa, mfite icyizere ko tuzayisezerera mu mukino wo kwishyura kandi birashoboka cyane".

Biteganyijwe ko AS Kigali izagera mu Rwandaku wa Gatatu w’iki Cyumweru ku i Saa munani z’amanywa, bakazakina umukino wo kwishyura na Orapa United ku Cyumweru tariki 06 Ukoboza 2020 kuri Stade ya Kigali.

Umutoza Eric Nshimiyimana yemeza ko icyizere cyo gusezerera Orapa United mu mukino wo kwishyura ari cyose

AS Kigali ifite icyizere cyo gutsinda umukino wo kwishyura uzagaragaza ikipe ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND