RFL
Kigali

Umutima wanjye uvugana n’ibihangano bye: Mani Martin kuri Clarisse ugiye gukora igitaramo kizitabirwa n'abantu 70-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2020 18:59
0


Hejuru yo kuba barakoranye indirimbo ‘Urukerereza’, umuhanzi Mani Martin yatangaje ko umutima we uvugana n’ibihangano by’umuhanzikazi Clarisse Karasira wizihiza imyaka ibiri amaze mu muziki yahuriyemo n’ibicantege n’ibiterambaraga.



Uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel, aho Clarisse Karasira yatangarije ko ku wa 26 Ukuboza 2020 azakora igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Inganzo y’Umutima’.

Ni igitaramo avuga ko kizinjiramo abantu 70 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ndetse ko kwinjira bisaba kugura Album ku bihumbi 100 Frw (100,000 Frw.)

Ifashabayo Slyvain Dejoie uhagarariye kompanyi y’umuziki ya Clarisse Karasira, avuga ko iki giciro atari ikiguzi ahubwo ari ikimenyetso cyo gushyigikira impano y’uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo yakoreye Tito Rutaremara.

Mani Martin avuga ko yamenye Clarisse Karasira binyuze mu ndirimbo ‘Gira neza’, ayumva igihe kinini ariko ataramenya neza uyu muhanzikazi umaze imyaka mu muziki yubakiye ku nganzo y’umutima.

Yavuze ko nta gihe kinini gishize, umwe mu bantu bakoranaga na Clarisse Karasira yagiye amwoherereza indirimbo ze akumva arushijeho kumukunda. Ngo bigeze ku ndirimbo ‘Ibihe’ Mani Martin yahise yumva ko ari umuhanzi udasanzwe u Rwanda rwungutse muri iki gihe.

Ni indirimbo avuga ko yamenye biturutse kuri Clarisse Karasira wayimwoherereje. Ngo yayumvise inshuro nyinshi ‘nk’aho ari bwo bwa mbere numvise indirimbo yo mu Rwanda rwa none, y’abahanzi ba none nkayumva inshuro nyinshi’.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayumvise nk’inshuro 10, ndetse ageze ku muntu yari agiye kureba nabwo bayumva nk’inshuro 10 cyangwa eshanu. Avuga ko iyi ndirimbo yamukoze ku mutima cyane!

Mani Martin avuga ko Clarisse Karasira ari umwe mu bahanzi ‘bavutse muri iki gihe cya none nkumva bankoze ku mutima njye nk’umukunzi wa muzika’.

Yavuze ko nk’umuhanzi, kuza mu muziki kwa Clarisse ari icyizere cy’uko abahanzi bo muri iki kiragano ‘bishoboka cyane ko havukamo abantu b’icyizere gikomeye cy’umuziki w’u Rwanda w’ibihe byose’.

Mani Martin yavuze ko umurongo w’umuziki Clarisse Karasira yafashe ari mwiza, amushimira ko akomeje kuwitangira mu kazi gahambaye akora n’abandi batandukanye bafatanya.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wa Clarisse uri hejuru y’ibigezweho na gakondo, ahubwo ngo ni inganzo ivugana n’umutima “ako kanya”. Yavuze ko atarajya kumva izindi tekeniki zose ziba mu muziki ‘iyo Clarisse aririmba bivugana n’umutima wanjye’.

Yavuze ko iki ari kimwe mu bintu byatumye ashyikirina na Clarisse Karasira. Ndetse ko batangiye kuvugana ubwo hari abantu bari batumiye mu gitaramo uyu muhanzikazi ariko abona “atari ibintu bye” amugira inama.

Mani Martin anavuga ko ubushuti bwe na Clarisse Karasira bwagutse binaturutse ku kuba barahuje umujyo w’inganzo. Ndetse banahurira ku ndirimbo ‘Urukerereza’ avuga ko abantu bakunze, nabo bakishimira umusaruro w’imbaraga bashyizemo.

Yavuze ko yishimiye gushyigikira igitekerezo cyo kumurika Album ya mbere ya Clarisse Karasira. Avuga ko n’ubwo u Rwanda n’Isi biri mu bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19, ariko yishimira kuba uyu muhanzikazi yarashyize imbaraga mu kugaragaza umusaruro w’imyaka ibiri.

Mani Martin nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, ati “Numva rero binteye ishema kuba hari umusanzu uwo ari wo wose nashyira ku nganzo y’umuntu nka Clarisse... Igito cyose nakora numva nagikora n’umutima wose. Kuko umutima wanjye uvugana n’ibihangano bya Clarisse.”

Aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo ‘Urukerereza’ yasohotse ku wa 09 Ukwakira 2020. Ni indirimbo itanga ubutumwa bwo kuba inshuti nyanshuti no kubera ‘abo dukunda indahemuka’. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 460.

Ayisohora, Clarisse Karasira yavuze ati “Nshishijwe bugufi cyane no kuyifatanya n' inshuti kandi akaba n'umuhanzi w'umuhanga Mani Martin. Ni umuhanzi w'imfura, uca bugufi kandi ufite ibikorwa byinshi by'indashyikirwa yageze ho muri muzika, bityo rikaba ari ishema guhurira na we muri iki gihangano. Icyifuzo dufite k'umutima n'uko yabafasha kubera abandi urukerereza.”

Mani Martin yatangaje ko indirimbo z'umuhanzikazi Clarisse zivugana n'umutima we

Mani Martin yatangaje ko yishimiye kuba ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Clarisse Karasira bakoranye indirimbo "Urukerereza"

Ifashabayo uhagarariye kompanyi y'umuziki wa Clarisse, yavuze ko ibihumbi 100 Frw bashyizeho atari ikiguzi ahubwo ari ikimenyetso cyo gushyigikira impano y'uyu muhanzikazi

Umubyeyi witwa Mutabazi Assoumpta yabaye uwa mbere waguze Album ya Clarisse, avuga ko yakunze inganzo y'uyu mwari

Clarisse Karasira yatumiye mu gitaramo cye Mani Martin, Jules Sentore, Makanyaga Abdul  n'Uruyange rw'Intayoberana

KANDA HANO: CLARISSE KARASIRA AGIYE GUKORA IGITARAMO CYO KUMURIKA ALBUM YE YA MBERE


AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND