RFL
Kigali

Imbamutima za Clarisse Karasira ugiye gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ‘Inganzo y’Umutima’, kwinjira ni ibihumbi 100 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2020 15:07
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Rutaremara’ yatangaje ko agiye gukora igitaramo cya mbere cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Inganzo y’Umutima” azakora ku munsi uherekeza Noheli, ku wa 26 Ukuboza 2020.



Agiye kwibaruka imfura ye! Clarisse Karasira agiye kumurika iyi Album iriho indirimbo 18 ziranga urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka ibiri zirimo nka ‘Giraneza’, ‘Rwanda Shima’, ‘Ntizagushuke’, ‘Komera’.

‘Twapfaga iki’, ‘Ubuto’, ‘Imitamenwa’, ‘Kabeho’, ‘Uzibukirwa kuki’, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Urukundo ruganze’, ‘Urungano’, ‘Mwana w’Umuntu’, ‘Ibikomere’, ‘Ibihe’, ‘Urukerereza’, ‘Rutaremara’ ndetse na ‘Mu mitima’.

Igitaramo cye azagikorera muri Kigali Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni ukugura Album ye ku bihumbi 100 Frw. Ndetse hari abatangiye kuyigura babimburiwe n’umunyarwandakazi Mutabazi Assoumpta Gakuba uba mu Busiwisi.

Iki gitaramo uyu muhanzikazi azagikora ashyigikiwe n’abahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore, Makanyaga Abdul ndetse n’Itorero Uruyange rw’Intayoberana.  Igitaramo kizasozwa saa mbili n’igice z’ijoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, Clarisse yavuze ko yanzuye kumurika iyi Album mu mpera z’uyu mwaka, nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 yifuzaga gushyira akadomo kuri Album ye ya mbere akanakora ibitaramo byo kuyimenyekanisha mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali ariko akomwa mu nkokora na Covid-19.

Avuga ko yasubitse ibi bitaramo mu gihe yari amaze iminsi yarabonye n’abantu bazabimufashamo. Ariko ngo Covid-19 yamwigishije ko ‘uko ibintu byaba bibi kose, umuntu adakwiye gutsindwa’ ari nayo mpamvu yashatse ubundi buryo bwo gukora igitaramo cyo kumurika Album ye yubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19 we n’ikipe bakorana bakomeje gukora indirimbo, kandi yishimira uburyo zakiriwe, anashingiye ku mubare munini w’abamaze kuzireba ku rubuga rwa Youtube n’ibitekerezo yakira umunsi ku munsi.

Uyu muhanzikazi avuga ko gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, ari intangiriro yo gutangira gutegura Album ya kabiri. Ni Album avuga ko ifite igisobanuro kinini mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko iriho indirimbo zamwaguriye igikundiro ziramumemyekanisha, mu buryo avuga ko afitiye ishimwe Imana.

Yavuze ati “Ni Album nishimira cyane. Ni Album abantu bamenyeho. Niyo natangiriyeho umuziki wanjye. Yarakurikiwe cyane, indirimbo zose ziriho uko ari 18 ziri hanze uretse imwe yonyine nayo igiye gusohoka mbere y’uko igitaramo cyo kumurika iyi Album kiba. Ubwo rero ni ishimwe rikomeye.”

Yavuze ko yagiye ahura n’ibicantege mu muziki we, ariko ko agasaba Imana gutuza muri we no kumva ko ibyo bihe bizahita. We avuga ko yaje mu muziki atazi ko azahita amenyakana, ari nayo mpamvu yagowe no kwakira ibyamuvugwagaho bitandukanye.

Yashimye Imana ko yamubereheye umugisha mu muziki nk’uko yari yarabimusezeranyije nk’umwizerwa wayo. Ati “Ntabwo nari nziko nje gukora umuziki ngo mpite menyekana. Bisa n’ibyangoye kubona amakuru, hari uburyo byangoyemo kubyakira ariko nkavuga nti ‘Mana ni wowe wanzanye muri ibi bintu. Mpa gutuza wenda nzabona bihita.”

Akomeza ati “…Ndanezerewe cyane kubera ko hari igihe kinini nabyifuje. Hari igihe nifuzaga nyine kuba (ikiniga kiramufata) umuririmbyi nkashyira indirimbo yanjye hanze nkumva ndayumvise.”

“Numvaga ari inzozi ariko Album yanjye irarangiye. Ndanezerewe cyane. Nicyo kintu cya mbere nishimiye, kuba narabashije gukora indirimbo kandi noneho n’abantu bakazumva, bakazikunda.”

“Byarantunguye, byaranejeje…Imana yari yambwiye ko izampera umugisha mu muziki. Nejejwe rero no gushima Imana ubu ngubu ngiye kumurika Album.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi Album yamutwaye igihe kinini ayikora, kandi ko yayungukiyeho ubumenyi bwinshi azakenyereraho mu rugendo rwe rw’umuziki ruri imbere.

Yashimangiye ko bamaze guhabwa uburenganzira bwo gukora iki gitaramo, ndetse ko inzego zabahaye uruhushya babasaba kuzagikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kandi ko bazakira abantu 70 gusa.

Yavuze ko yahisemo kwita Album ye ‘Inganzo y’umutima’ kuko yinjiye mu muziki afite intego yo gukora indirimbo zikora ku mutima y’abantu. Ni inganzo avuga ko yubakiyeho, kuko ashaka gukora indirimbo zigira icyo zifasha abantu.

Clarisse Karasira yavuze ko indirimbo ze azi neza ko hari benshi zagiye zifasha. Kandi ko yise Album ye ‘Inganzo y’umtima’ kugira ngo n’abanyamahanga bazoroherwe no kuyivuga.

Ati “Ijambo ‘Inganzo y’umutima’ ndyanjemo mbere. Ndabyibuka nakoraga mu itangazamakuru ndi gutekereza ukuntu nzaba umunyamuziki, ngomba kubivamo nkajya muri studio.”

“Ntekereza ko rwose ngiye kugenda nkakora Album yanjye ya mbere, numva nyine ni inganzo y’umutima. Numva nshaka kuzakora indirimbo zifasha imitima ya ndirimbo wumva ukumva n’indirimbo ivuye ku mutima umwe ijya kuwundi mutima ishobora kuzagira icyo ifasha abanyarwanda batandukanye, ijambo riza gutyo.”

Mu ndirimbo 18 ziri kuri iyi Album, hariho indirimbo imwe yitwa ‘Urukerereza’ yakoranye n’umuhanzi mugenzi we Mani Martin.

Mani Martin wakoranye indirimbo ‘Urukerereza’ na Clarisse Karasira, yabwiye itangazamakuru ko yamenye uyu muhanzikazi biturutse ku ndirimbo ‘Gira neza’ arushaho kumukunda bigeze ku ndirimbo ‘Ibihe’.

Ni indirimbo avuga ko yumvise igihe kinini, ku buryo hari n’inshuti ze bayumvanye biratinda. Uyu muhanzi avuga ko Clarisse ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite, kandi utanga icyizere cy’ejo hazaza.

Yavuze ko Clarisse ari umwe mu bahanzi bavutse muri iki gihe cya none bamukora ku mutima nk’umukunzi w’umuziki. Clarisse Karasira nawe avuga ko yishimira kuba indirimbo imwe yakoranye n’undi muhanzi kuri Album ye ari Mani Martin.

Umunyarwandakazi Assoumpta uba mu Busiwisi, ni umwe mu bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko yakunze inganzo ya Clarisse Karasira, ku buryo yagiye amushyigikira mu bikorwa bitandukanye, ndetse ko hari n’umushinga bombi bazahuriraho.

Yavuze ko we n’abandi banyarwanda batuye mu Busuwisi biteguraga gutumira uyu muhanzikazi kubataramira mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko Covid-19 ibabera imbogamizi, gusa ngo bari gutekereza uko bazamutumira mu minsi iri imbere.

Uyu mubyeyi ufite abana bangana na Clarisse Karasira ni we wa mbere waguze iyi Album. Hari n’undi mufana wahuriye n’uyu muhanzikazi kuri Serena Hotel, ahita agura Album imwinjiza mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi.

Ifashabayo Dejoie uri mu bayobozi muri kompanyi y’umuziki ‘Clarisse Karasira Ltd’ y’umuhanzikazi Clarisse Karasira, yavuze ko Clarisse ari mu bahanzikazi bazamutse mu gihe gito, ashima buri wese washyize itafari ku rugendo rwe amazemo imyaka ibiri.

Avuga ko bagamije kumufasha kwagura umuziki we bashyize hamwe. Kandi ko imbaraga bahuje zigaragaza aho bashaka kugana.

Yavuze ko bungurana ibitekerezo ‘kugira ngo dukore ibintu abanyarwanda bishimira’, kandi bikazaba urwibutso kuri benshi na nyuma y’ubu buzima. Ashimangira ko muri iyi kompanyi ya Clarisse bafite intego yo gukora umuziki uhoraho.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimye Mani Martin bakoranye indirimbo 'Urukerereza' akaba ari nayo gusa yakoranye n'umuhanzi iri kuri Album ye

Umunyarwandakazi Assoumpta uba mu Busuwisi yabaye uwa mbere waguze Album ya Clarisse, yavuze ko we n'abandi banyarwanda baba muri iki gihugu bazatumira uyu muhanzikazi

Clarisse Karasira yafashwe n'ikiniga avuga ku mirimo myiza Imana yamukoreye mu gihe cy'imyaka ibiri amaze mu muziki, akaba agiye kumurika Album ya mbere yise 'Inganzo y'umutima'

Uhereye ibumuso: Umuhanzi Mani Martin, Clarisse Karasira, Assoumpta Mutabazi Gakuba uba mu Busuwisi na Ifashabayo Sylvain Dejoie uri mu bayobozi muri kompanyi y'umuziki ya Clarisse

Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo cyo kumurika Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18 zirimo n'iyo yakoreye umufana we w'akadasohoka Hon.Tito Rutaremara

Kanda hano urebe amafoto menshi:

KANDA HANO: CLARISSE YAVUZE KURI ALBUM YE, ASHIMA IMANA YAMUKOMEJE MU RUGENDO RWE

">

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND