Mu mukino ubanza mu ijonjora rya CAF Champions League, wabereye i Nyamirambo mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/11/2020, APR FC yabonyemo amahirwe menshi yo gutsinda ibitego byinshi, warangiye ibonye amanota 3 nyuma yo gutsinda Gormahia 2-1.
InyaRwanda.com twaguteguriye uko uyu mukino wagenze umunota ku wundi. Urawukurikira uhereye ku munora wa nyuma warangiriyeho kugeza ku munota wa mbere ubwo watangiraga. Hagati aho twabibutsa ko umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha mu gihugu cya Kenya tariki ya 05 Ukuboza 2020 i Kasarani.
UKO UMUKINO WA APR FC VS GOR MAHIA WAGENZE
Iminota 90 y'umukino yarangiye ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-1
Umusifuzi yongeyeho iminota itatu y'inyongera.
Yannick Bizimana yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 90' ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Lague, ariko umunyezamu Boniface arasimbuka umupira awushyira muri Corner
Adil wa APR FC yongeye gukora impinduka ashyira mu kibuga Ishimwe Anicet, Djabel asohoka mu kibuga.
Gusimbuza ku ruhande rwa Gormahia ku munota wa 78' Kelvin Wesonga yinjiye mu kibuga asimbuye Samuel Ouma
Habonetse Corner ya APR FC ku munota wa 72 ku kazi gakomeye gakozwe na Byiringiro Lague
Tito Okello yasohotse mu kibuga hinjira Nicolas Kipkiru ku ruhande rwa Gor Mahia
Ruboneka Jean Bosco yasimbuye Bukuru Christophe kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati
Ku munota wa 62' Jacques Tuyisenge yateye umutwe ukomeye cyane ugarurwa n'igiti cy'izamu. Ni igitego cyari cyabazwe.
Goooooal! APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 60' ku gitego cyitsinzwe na Myugariro Charles Momanyi ku mupira wari uhinduwe na Ombolenga Fitina
APR FC yahushije igitego cya Kabiri ku kazi kakozwe na Jacques Tuyisenge ariko Djabel ateye umupira ukomeye uca hejuru
Umutoza Adil Mohamed wa APR FC yahise akora izindi mpinduka, yinjiza mu kibuga rutahizamu Jacques Tuyisenge asimbura Danny Usengimana
Umutoza wa Gor Mahia yakoze impinduka avana mu kibuga Bertrand Konfor ashyiramo rutahizamu Criffton Miheso
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil Mohamed yakuyemo Myugariro Buregeya Prince ashyiramo rutahizamu Byiringiro Lague
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Umusifuzi yongeyeho umunota umwe ku minota 45 y'igice cya mbere
Ku munota wa 42 Djabel yakorewe ikosa ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri. Ombolenga Fitina yateye Coup Franc umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 40' Gor Mahia yabonye coup Franc yashoboraga kuvamo igitego ku ikosa ryari rikorewe Tito Okello ariko birangira kitabonetse kuko yatewe na Muguna umupira ugaca hejuru y'izamu rya Rwabugiri.
Nyuma yo kwishyura igitego, abakinnyi ba Gor Mahia bakomeje gushakisha uburyo bwose batsinda igitego cya Kabiri binyuze kuri Tito Okello na Kenneth Muguna
Ku munota wa 28' Gor Mahia yishyuye igitego ku mupira w'umuterekano watewe na kapiteni Kenneth Muguna wijyana mu izamu nta mukinnyi uwukozeho
Ku munota wa 25' APR FC yabonye Coup Franc ku ikosa ryakorewe Niyonzima Olivier Sefu ku ruhande rw'iburyo rwa Gormahia bikaba ibumoso kuri APR FC
Ku munota wa 20' Tito Okello yazamukanye umupira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, awuhinduye Manzi Thierry awukuraho.
Ku munota wa 18' Imanishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye mu izamu ku mupira muremure wari uhinduwe na Mutsinzi Ange ariko umunyezamu wa Gor Mahia Arawuryamira
Ku munota wa 9': Goooool! Sefu yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya APR FC ku mupira w'umuterekano watewe na Djabel ugarukira Sefu ahita asongamo yinjiza igitego cya mbere cya APR.
Ku munota wa 9' Charles Momanyi yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Imanishimwe Emmanuel
Umupira watangijwe n'abakinnyi ba Gor Mahia batatojwe n'umutoza mukuru wabo Robertinho kubera ibyangombwa.
Mbere y'umukino habanjwe gufatwa umunota umwe wo kwibuka Diego Maradona umunyabigwi muri ruhago witabye Imana ku wa Gatatu w'iki cyumweru.
Uyu mukino watangiye saa Cyenda zuzuye ku isaha ya Kigali (15h00') uyoborwa n'umusifuzi ukomoka muri Djibouti, Suleiman Ahmed, afatanyije n'abandi banya-Djibouti bari ku mpande, mu gihe Umurundi Jean Claude Niyongabo ari we Komiseri w'umukino. Intego ya APR FC muri uyu mwaka mu mikino Nyafurika, ni ukurenga imikino y'amajonjora ikagera mu matsinda.
Abakinnyi ba Gor Mahia FC babanje mu kibuga
Umutoza Sammy Omollo yitabaje:
Boniface Oluoch
Geoffrey Ochieng
Philemon Otieno
Andrew Juma
Charles Momanyi
Bernard Ondiek
Ernest Wendo
Kenneth Muguna (c)
Bertrand Konfor
Tito Okello
Samuel Onyango
Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga
Umutoza Adil Mohammed wa APR FC yitabaje:
Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry (c)
Buregeya Prince
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier Seif
Bukuru Christophe
Manishimwe Djabel
Usengimana Danny
Bizimana Yannick
APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2:1
APR FC yakiriye Gormahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye i Nyamirambo
TANGA IGITECYEREZO