Baravuga ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza ndetse ngo burya nubona umugabo mwiza ukwiye ujye umenya ko inyuma ye hari umugore mwiza n'ubwo utamubona.
Birashoboka ko hari umukobwa mwiza wabonye ndetse ukabona ko yazakubera umugore mwiza ariko ukabura aho uhera umusaba urukundo ngo wigarurire umutima we. Aha rero hari inama abahanga mu bijyanye n’imibanire batanga wakurikiza ukabasha kwigarurira umutima w’uwo wakunze mu gihe kitarenze iminsi 7 gusa:
1. Ukimubona gerageza kumukurikirana: Niba muhuye ukabona
uramukunze gerageza uko ushoboye muhure kenshi ariko ntubikabirize ngo
umushakishe nk’uwakwibye ahubwo bikore mu bwitonzi nakuvugisha umuhe umwanya wo
kuvuga noneho mugihura umusuhuze ndetse umubwire ko wishimiye kumwibwira,
uramenye ntumusabe ko yaguha umwanya ukamwibwira ahubwo nyine mwibwire
utabimusabye kandi mu buryo bwiza.
2. Mugihura bwa kabiri mwereke ko uri umusore ushyitse: Mufate nk’umwamikazi umwereke ko umwitangiye, niba muri gutembera n’amaguru ba
ari wowe wegera umuhanda, mwereke ko umwitayeho cyane ndetse ko ushishikajwe na
we.
3. Mubwire amagambo y’ingenzi: Mwereke ko ari ingenzi kuri
wowe kandi ubimubwire, umubwire ko afite indangagaciro nziza, mubwire ibintu
bisekeje maze naseka uhite uvuga uti "Ndabikunda iyo umwenyuye", abakobwa
barabikunda cyane iyo ubasingije.
4. Rema udushya mu mibanire yawe na we: Wikwigora umara
amafaranga yawe ngo konti uyisigeho ubusa ahubwo kora ikintu kizatuma uhora mu
bitekerezo bye, burya ijambo ryiza umubwiye riruta kuba wamusohokana ukamugurira
inkoko n’ibindi.
5. Muvuge neza mu gihe muri kumwe n’abandi: Nk'uko nabivuze
kare, abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije, mufate neza imbere y’inshuti zawe
n’imiryango nk'uko ubikora mu gihe muri mwenyine.
6. Mwereke ko umwitayeho: Abakobwa bakunda kureba ku tuntu
duto cyane kuri we, ukwiye kumenya niba akunda kurya inyama, kamenya itariki
yavutseho, ukamenya ibara akunda kuruta ayandi.
7. Gerageza kumurinda: Uramenye ntugatume agenda wenyine,
niba mwasohokanye wimwemerera kujya kwiherera wenyine ahubwo muherekeze
umutegerereze hanze.
8. Shishoza cyane: Mu biganiro byanyu umutege amatwi umwumve
neza, nufata ijambo ugaruke cyane ku byo yavuze mbere ibyo bizatuma abona ko
umwitayeho koko.
9. Nuramuka ukurikije izi nama nta kabuza umutima w’uwo
wakunze uzawigarurira bitagusabye ibintu bihambaye
Healthline.com
TANGA IGITECYEREZO