RFL
Kigali

Joe Willock wa Arsenal FC yarokotse impanuka y’imodoka - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/11/2020 14:11
1


Umwongereza ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal, Joe Willock, yarokotse impanuka y'imodoka yakoze mu cyumweru gishize ubwo yari yerekeje ku myitozo ya Arsenal, imodoka yari atwaye yavuyemo ipine ry'inyuma iburyo, ita umuhanda igana mu gihuru.



Willock w’imyaka 21 y'amavuko yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon ifite agaciro k'ibihumbi 140 by'amapound, yacomotse ipine ry'inyuma ita umuhanda ijya mu gihuru, ariko ku bw'amahirwe ntiyagira icyo aba.

Bigaragara ko ipine ry'inyuma ritari rifunze neza, byanatumye ricomoka ubwo uyu mukinnyi uri mu bari kwitwara neza muri Arsenal, Imana ikinga ukuboko ntihagira icyo aba.

Umwe mu babonye uko iyi mpanuka yagenze, yabwiye Daily mail ati"Ntabwo nari nzi uwo ariwe.Yari afite ubwoba gusa nta kibazo yagize.

Navuye mu modoka yanjye nkomanga ku idirishya ry’imodoka ye amaze gukora impanuka.Yashakaga gusubira inyuma.

Yarambwiye ati “Ndabizi,ndi injiji.Yavuze ko yari agiye mu myitozo muri Arsenal”.

Nubwo atajya abona umwanya uhagije wo gukina cyangwa ngo abanze mu kibuga kenshi, Willock ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Arsenal cyane cyane iyo avuye ku ntebe y'Abasimbura.

Joe Willock wakuriye muri Arsenal kuva mu bwana bwe, ahembwa ibihumbi 50 by'amapound ku cyumweru muri Arsenal, mu myaka itatu amaze akinira ikipe nkuru, amaze gukina imikino 69, yatsinze ibitego 10.

Willock amaze gutwarana na Arsenal ibikombe bibiri bya Community shield, 2017 na 2020, yari mu ikipe yageze ku mukino wa nyuma muri Europa League 2018/19, ndetse aba yari mu ikipe yegukanye igikombe cya FA Cup mu mwaka w'imikino wa 2019/20.

Imodoka ya Joe Willock yakoze impanuka ivamo ipine iri kugenda

Imodoka yahise agana iyo mu gihuru

Willock yari agiye mu myitozo ya arsenal

Imodoka ya Willock igura ibihumbi 140 by'Ama-Pound

Willock yabanje mu kibuga ku mukino Arsenal yanganyije na Leeds 0-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyankusi theoneste3 years ago
    Iman,ishimwe ubwoyavuyemo arimuzima





Inyarwanda BACKGROUND