RFL
Kigali

VIDEO: "The Ben yabanje gukeka ko 'Umutoso' ntaho izagera, nifuza gukorana indirimbo na Clarisse Karasira" Muchoma

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:29/11/2020 9:04
0


Nyuma y'igihe kinini akorera umuziki we hanze y'u Rwanda, umuhanzi nyarwanda Nizeyimana Didier waryubatse nka Muchoma, yiyemeje kutazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko ashaka gukora umuziki nk'akazi kandi ngo abona nta handi yabikorera hatari mu Rwanda.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Muchoma yagize ati "Ndi umunyarwanda nanjye nkeneye gushyiraho imbaraga zanjye n'ubushobozi bwanjye mu kubaka igihugu cyanjye kurusha ibindi, mu kubikora nkeneye kuba ndi no hafi yacyo".

Muchoma kandi aherutse gushyira hanze indirimbo ye ari kumwe n’umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda, The Ben akaba ari indirimbo bise 'Umutoso'. Avuga ko guhera ubu agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we kuko adashaka kuzasubira inyuma ukundi. Ku rubuga rwa Youtube iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 90 mu minsi micye cyane imazeho. Ni mu gihe ngo The Ben yakekaga ko ntaho izagera.


Muchoma yatangaje yifuza cyane gukorana indirimbo na Clarisse Karasira

Twamubajije umukobwa abona ukora muzika neza mu Rwanda yifuza ko bakorana indirimbo, atubwirako abona benshi bakora neza ariko yumva yakorana na Clarisse Karasira kuko ngo aba yumva indirimbo bakorana abanyarwanda bayikunda cyane.

Muchoma yemeje ko byibura nko mu mataliki 15 y'ukwezi gutaha azasohora indi ndirimbo kandi anizeza abakunzi b'umuziki ko iyo ndirimbo igomba kuzaba ari nziza kurusha iyo aheruka gushyira hanze yitwa 'Umutoso' yakoranye na The Ben. 

Ku bijyanye no kuba atazasubira muri Amerika kubera gukunda cyane umuziki, yakomeje avuga ko wenda kubera umuryango azajya ajya muri Amerika bisanzwe nk'umushyitsi ariko kujya guturayo byo ngo ntabwo azabyongera. Kugeza ubu Muchoma ari kuba mu mujyi wa Kigali aho abasha gukurikiranira hafi ibikorwa bye by'umuziki.


Muchoma yavuze ko atazasubira gutura muri Amerika 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUCOMA


REBA HANO 'UMUTOSO' YA MUCHOMA FT THE BEN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND