RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu buryo budasanzwe, menya inzira zizakoreshwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/11/2020 12:31
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY' bashyize hanze uburyo iry'umwaka utaha rizakinwa, amakipe azitabira, Abaterankunga ndetse n'inzira zizakoreshwa.



Tour du Rwanda 2021 izatangira tariki ya 21 isozwe tariki 28 Gashyantare 2020. Ni irushanwa rizakinwa mu buryo budasanzwe, buzaba ari bushya, aho by’umwihariko hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID-19, aho bizasaba ko nyuma buri gace amakipe yose azajya arara mu mujyi wa Kigali, akazinduka ajya aho isiganwa rizatangirira. 

Amakipe 15 niyo yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SAC (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Andi makipe abiri asigaye azatangazwa muri Mutarama 2021.

Inzira za Tour du Rwanda 2021

Agace ka mbere: Tariki ya 21 Gashyantare 2021: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 22 Gashyantare 2021: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 23 Gashyantare 2021: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 24 Gashyantare 2021: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 25 Gashyantare 2021: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 26 Gashyantare 2021: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 27 Gashyantare 2021: Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 28 Gashyantare 2021: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

SKol Brewery LTD azaba ari umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda nk'ibisanzwe.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 13, iry'umwaka ushize wa 2020 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SAC.

Kuva ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, nta munyarwanda uraryegukana cyangwa ngo yegukane agace na kamwe k'irushanwa.

Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu buryo budasanzwe


Abanyarwanda bafite intego yo guhindura amateka muri iri rushanwa ry'umwaka utaha

Irushanwa ry'umwaka ushize ryegukanwe n'umunya-Eritrea Tesfazion, Umunyarwanda Moise Mugisha aba uwa kabiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND