RFL
Kigali

Imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco byakomorewe, bizagenda bifungurwa buhoro buhoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2020 23:50
0


Nyuma y'amezi 8 imyidagaduro n'ibitaramo bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko bikomorewe ariko bikazajya biba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo.



Ibi byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Iyi nama yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. 

Iyi Nama y'Abaminisitiri yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Kuri izo ngamba hiyongereyeho izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa. Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri riragira riti:

-Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (Gyms) no kogera muri pisine bizasubukurwa hubahirizwa ingaba zo kwirinda Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'inzego zibishinzwe.

-Imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'inzego zibishinzwe.

Inama y'Abaminisitiri yatangaje ko izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

Abaturarwanda bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Tariki ya 08 Werurwe 2020 ni bwo Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rihagarika ibitaramo n'ibirori mu kwirinda Coronavirus. Muri iryo tangazo, harimo igika cyagiraga kiti "Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ibitaramo by'imyidagaduro n'ibindi birori bihuza abantu benshi (Imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n'ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 08 Werurwe 2020 kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura." 

Kuva ubwo kugeza uyu munsi nta gitaramo cyari cyaba imbonankubone ngo gihurize hamwe abantu benshi, ibisobanuye ko hashize amezi arenga 8. Inyota yo gutarama ni nyinshi ku bakunzi b'umuziki nyarwanda nk'uko bamwe bamye babigaragaza, gusa kuri ubu bamaze gusubizwa kuko ibitaramo bigiye kongera kuba ariko kuko icyorezo kigihari, bizajya biba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk'uko byatangajwe n'Inama y'Abaminisitiri.


Imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco bigiye kujya bifungurwa buhoro buhoro ariko bibe mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND