RFL
Kigali

Amateka y'umuhanzikazi nyarwanda Empress Nyiringango uba muri Canada wamaze gusohora amashusho y'indirimbo 'Wanalia'-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:27/11/2020 22:38
0


Nyiringango Empress wamamaye kera nka Missy Nina ni umuhanzikazi nyarwanda w'umuhanga uba muri Canada, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze harimo na 'Wanalia' yamaze kugera hanze. Aririmba mu rwunge rw’injyana zitandukanjye nka Afro-soul, jazz, blues, reggae na gakondo.



Empress Nyiringango yagiranye ikiganiro na InyaRwanda.com adutangariza byinshi u rugendo rwe mu muziki. Ni umuhanzikazi nyarwanda ubarizwa muri Canada, akaba yaratangiye kuririmba yiga muri Lycée Notre Dame De Citeaux mu mujyi wa kigali. Mbere yo guhindura amazina y’ubuhanzi yarazwwi kw’izina rya Missy Nina. 

Kuva muri 2003 - 2007 : Yiga muri kaminuza (KIE) yakomeje kuririmba no gukorana n’abahanzi nka Tyna Codja utuye muri Bénin, mundirimbo zitwa «Pauvre mec, Précieux Cadeaux, na Beauté Centrale» na group y’aba rapperi yitwa SKC (Sema Kweli Crew) yarigizwe na Bacti wo muri Afri Max, DMS, Inspector Lewis) mundirimbo zitwa Weekend, Pompom girl, n’izindi. 

Muri icyo gihe akiri muri Kaminuza yari n’umukinnyi wa Filime na Theatre muri Rwanda Cinema Centre iyobowe na Eric Kabera, Mashirika iyobowe na Hope Azeda, Izuba iyobowe na Rurangwa Jean Marie Vianney.


Empress Nyiringango ari kubarizwa mu Rwanda

Muri 2007, Missy Nina n’abandi bahanzi b’abanyarwanda benshi (Daddy Cassanova, Holy Jah Doves, Miss Jojo, Miss Chanel, Tyna Codja, Rafiki n’abandi) bakoze album yitwa Million voices yari yateguwe na site memorial yo kugisozi ifatanije na Agis Trust mu rwego rwo kwibuka no kurwanya ubwicanyi bwaberaga muri Darfur, Sudan.

Nyuma yaho, yahise ajya kuba mu gihugu cya Canada aho yakoreye album ye ya mbere muri 2016 yitwa Resilience afashijwe n’inkunga yahawe n’ikigo cyitwa Ontario Arts Council. Muri 2009 yafashe icyemezo cyo guhindura amazina y’ubuhanzi ariyo Empress Nyiringango ; Nyiringango ni izina akunda cyane kuko ariry’umubyeyi umubyara yamwise kandi risobanura kugira ishyaka n’ubudahangarwa.

Ibyo akaba yarabitewe n’imbogamizi nyinshi yahuye nazo mu buhanzi bwe, yahisemo kutita kubicantege ahubwo akomeza guhanga no kuririmba mubitaramo mumijyi itandukanye ya Canada yitwa Montreal, Ottawa, Quebec, Toronto na Gatineau.


Empress Nyiringango akunda kwifashisha guitar mu guhanga ndetse no mu bitaramo acurangamo. Muri 2019, yasohoye indirimbo (audio) eshatu: Jazzin’ love, Amahoro I Rwanda, Ishimwe; yafashijwe n’inkunga yahawe na Canada Council for the Arts. Muri 20017, yaririmbye mundirimbo yitwa “free to live again” hamwe n’abahanzi batandukanye muri Canada; murayisanga kuri Sound Cloud.

Indirimbo ze zose mushobora kuzumva no kuzigura kuri website yitwa on Bandcamp. Amaze iminsi mu Rwanda ari gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nka Jazzin’ love, Amahoro I Rwanda na Wanalia yamaze gushyira hanze aho amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Filmz.

REBA AMWE MU MAFOTO YO MU NDIRIMBO 'WANALIA'

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yasohoye yifashishije abana bato cyane

REBA HANO INDIRIMBO 'WANALIA' YA EMPRESS NYIRINGANGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND