Shiner Kagoma ukora injyana ya Hip Hop yabwiye INYARWANDA ko yatangiye umuziki mu 2010 akaza kuwusubika mu 2014 none yagarutse n’indirimbo nshya 3.
Mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni yasobanuye ko yigeze gukorera mu Buntu studio yahoze ari iya Dr Jack Production mu 2010 akaba afite indirimbo yise "Ibihuha" yumvikanamo aririmba abamaze kwamamara barimo Ndimbati ukina muri Papa Sava ndetse na Shaddyboo umwe mu bagore b'uburanga bunatunze agatubutse aho aririmba ko Kigali yuzuyemo ibihuha ati:"Burya na Shaddyboo si umugore ahubwo ngo ni umumineri".
Ni umuhanzi
wakoranye n’abaproducers batandukanye ndetse bafite amazina. Urugero yibuka
neza ko yakoreye indirimbo muri Touch music n’ahandi. Shiner Kagoma ati: ”Nzanye
gahunda yo kongera gukora hip hop ya cya gihe itanga ubutumwa abantu bakongera
kuryoherwa”. Asobanura ko ubu afite indirimbo 3 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
N’izindi 4 zitarajya hanze ariko yizeye ko zizasohika vuba.
Shiner Kagoma wifuza kugarura Hip Hop yuzuyemo ubutumwa
Uyu muraperi avuga ko adafite umufasha muri muzika ibintu byamubereye intandaro yo gukora adahozaho rimwe na rimwe agahagarika umuziki. Avuka mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye ku ya 28 Ukuboza mu 1995 mu muryango w’abana 8 akaba uwa gatanu.
Umuryango we utuye i Huye ariko we akorera umuziki mu Mujyi
wa Kigali. Yifuza kugira uruhare atanga muri muzika Nyarwanda. Nubwo avuga ko
atazanye ibintu bishya muri muzika ariko asanga abantu bamaze kwibagirwa ubutumwa
bwatangaga muri Hip Hop ya kera, arasaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira
umuziki nyarwanda ukaba warushaho gutera imbere. Shiner Kagoma wagowe no kuzamura
izina rye akomoka mu karere kamwe n’itsinda rya “Urban Boys” bashyize itafari
rifatika muri muzika nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO