RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Injangwe yafashe umwana wayo urwaye yerekeza kwa muganga gusaba ubufasha-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/11/2020 12:34
3


Nta watekerezaga ko inyamaswa ishobora kwibwira kujya kwa muganga gusaba ubufasha, injangwe yafotowe ifite umwana wayo mu kanwa yerekeza kwa muganga gusabira ubufasha umwana wayo.



Ifoto y’injangwe iteruye umwana wayo mu kanwa irerekana urukundo n’inyamaswa ubwazo zifitiye abana bazo aho iyi njangwe yo muri Turkiya yerekezaga kwa muganga kuvuza umwana wayo urwaye.



Ni ibintu bisa n’aho bidashoboka ariko ni ukuri, amafoto yafashwe yerekanye injangwe ijyana umwana wayo kwa muganga, iyi njangwe yarakomeje yinjira mu bitaro abantu barayireka maze yinjira mu cyumba cyari kirimo abaganga, ibyakurikiyeho birarenze.


Iyi njangwe muri iyi nkuru bayise 'Umubyeyi w'indashyikirwa', ubwo yagezaga umwana wayo muri 'Urgence', abaganga ntibayitayeho ariko ikomeza kubahanga amaso, umurwayi wari uri ahongaho ni we wafashe amafoto ayashyira kuri interineti arandika ati: "Twari turi muri Urgence tugiye kubona tubona hinjiye injangwe ifite umwana wayo mu kanwa” Kuva icyo gihe, aya mafoto yatanzwe ku bwinshi ndetse atangaza benshi kubera iyi njangwe izi ubwenge.


Nyuma y’igihe abaganga baje gusobanukirwa icyo injangwe ibashakaho maze yo n’umwana wayo babijyana ku muganga w’amatungo abasha kuvura uwo mwana wayo n’ubwo icyo yari irwaye kitigeze kimenyekana ariko yaravuwe irakira.


Src: The mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerimana3 years ago
    nibyobibahoto
  • Gasigwa cyprien3 years ago
    Abantu nitwe turi kubura ubumuntu ariko ibisimbabyo biracya gerageza nta nka inzoka ndetse nabimwe mubisimba bihohotera umwana keretse umuntu murakoze
  • yiheshikuzo elie3 years ago
    Eweweee! Iyonjangwe rwose numubyeyi,gusa iratangaje pe!





Inyarwanda BACKGROUND