Nta watekerezaga ko inyamaswa ishobora kwibwira kujya kwa muganga gusaba ubufasha, injangwe yafotowe ifite umwana wayo mu kanwa yerekeza kwa muganga gusabira ubufasha umwana wayo.
Ifoto y’injangwe iteruye umwana wayo mu kanwa irerekana
urukundo n’inyamaswa ubwazo zifitiye abana bazo aho iyi njangwe yo muri Turkiya
yerekezaga kwa muganga kuvuza umwana wayo urwaye.
Ni ibintu bisa n’aho bidashoboka ariko ni ukuri, amafoto
yafashwe yerekanye injangwe ijyana umwana wayo kwa muganga, iyi njangwe
yarakomeje yinjira mu bitaro abantu barayireka maze yinjira mu cyumba cyari
kirimo abaganga, ibyakurikiyeho birarenze.
Iyi njangwe muri iyi nkuru bayise 'Umubyeyi w'indashyikirwa',
ubwo yagezaga umwana wayo muri 'Urgence', abaganga ntibayitayeho ariko ikomeza
kubahanga amaso, umurwayi wari uri ahongaho ni we wafashe amafoto ayashyira
kuri interineti arandika ati: "Twari turi muri Urgence tugiye kubona
tubona hinjiye injangwe ifite umwana wayo mu kanwa” Kuva icyo gihe, aya mafoto
yatanzwe ku bwinshi ndetse atangaza benshi kubera iyi njangwe izi ubwenge.
Nyuma y’igihe abaganga baje gusobanukirwa icyo injangwe
ibashakaho maze yo n’umwana wayo babijyana ku muganga w’amatungo abasha kuvura
uwo mwana wayo n’ubwo icyo yari irwaye kitigeze kimenyekana ariko yaravuwe
irakira.
Src: The mirror
TANGA IGITECYEREZO