RFL
Kigali

Ifu y'ibirayi izakorwamo inzoga, uturima tw’imboga twimukanwa: Imishinga ihambaye y’abari muri Miss Career Africa ihemba Miliyoni 7 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2020 12:43
0


Irushanwa rya Miss Career Africa 2020 rigeze mu mahina! Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo hatangazwe umukobwa wegukanye ikamba. Ni umuhango ukomeye ubera muri Kigali Marriott Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 27/11/2020. Buri mukobwa yambariye kwitwara neza kugira ngo akure inota ku kanama nkemurampaka kagizwe n’intiti.



Uwo Imana yasize iramumogereza! Ejo ku wa kane, buri mukobwa yaciye imbere y’akanama nkemurampaka avuga umushinga we, inyungu yawo n’icyo uzamarira sosiyete; hari abagiye bongererwa iminota kugira ngo bavuge neza imishinga yabo bakayapfusha ubusa, abandi bakitwara neza.

Uko ari 20 bahagurutse ku Imbuto z’Amahoro mu Karere ka Kayonza, mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2020, berekeza ku Gitego Hotel mu Mujyi wa Kigali kugira ngo basuzumwe Covid-19.

Barakomeza kiri Marriot Hotel ahabera umuhango ukomeye, ari nabwo hatangajwe abegukanye amakamba. Abakobwa bahatana ni 15 bageze mu cyiciro cya cyuma bafite imishinga yashimwe n’akanama nkemurampaka ejo hashize.

Imishinga y’aba bakobwa ishingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi. Ndetse hari umunyarwandakazi witwa Betty ufite umushinga wo kwifashisha ifu y’iburayi akayikoramo inzoga, ifu yo gukura ibizinga ku menya n’ibindi.

Hari umukobwa kandi witwa Naome ufite umushinga wo gukora uturimo tw’igikoni turimo imboga twimukanwa. Ni umushinga avuga ko anitezeho kugabanya imirire mibi ku mubare munini w’abanyafurika n’abandi.

Abakobwa 20 bitabiriye baturuka mu bihugu 9 byo muri Afurika barimo Abanyarwandakazi 5, abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) 4, abanya-Zimbabwe 3, Nigeria 1, Burundi 2, Uganda 1, Kenya 1, Tanzania 1 ndetse n’uwo muri Afurika y’Epfo 1.

Miss Career Africa ifite intego yo gufasha abakobwa barenga 450,000 muri Afurika kuba ikitegererezo kuri benshi no kugira uruhare mu guhindura isura y’umugabane wa Afurika

Iri rushanwa riri guterwa inkunga na Micro Lend Australia ndetse na Kingdom Developments. Rihitamo abakobwa 50 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Akanama Nkemurampaka gahitamo abakobwa 15 bagera mu cyiciro ari nabo bavamo umukobwa wegukana ikamba, ndetse n’abandi begukana andi makamba atangwa muri iri rushanwa.

Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa kagizwe n’abarimo umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’abo muri Zimbawe n’u Budage.

Umukobwa uzegukana ikamba Miss Technology azahembwa amadorali 500$, Miss Arts&Miss Talent 500$, Miss Hospitality 500$, Miss Agriculture 500$, Miss Conservation 500$, Miss Speaker 500$ naho Miss Career Africa azahabwa 5000$.  Igiteranyo cy’amafaranga aba bakobwa bazahabwa ni amadorali 8000& arakabaka Miliyoni 7,947,748.00 Frw

IMISHINGA IHAMBAYE Y’ABAKOBWA BAHATANYE MURI MISS CAREER AFRICA 2020:

1.Fauster Ponsianus (Tanzania, Nimero 1)


Uyu mukobwa afite umushinga yise ‘Savoire Faire’ ugamije kureba ubuhanga bw’ubukorikori bwa tekinike burimo abantu b’ingeri zose cyane cyane ku rubyiruko.

Fauster yifuza kugendera mu ntambwe zabo (urubyiruko) no kubafasha kwiga ubumenyi bw’ubuzima bujyanye n’uburyo bwabo. Kwihangira imirimo bizaba umutima w’ubuhanga bazahabwa.

2.Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2)

Nothabo afite umushinga wo korora amafi. Ati “Uyu mushinga uzazamura ubushobozi bw'abakobwa bakiri bato ndetse amaherezo n'urubyiruko ruwisangemo.”

Uyu mushinga kandi uzashaka guteza imbere gusangira ubumenyi kuko bizagira ingaruka nziza ku kuzamura abaturage. Ncube yemera ko 10 ku ijana ari ubuzima gusa ariko 90% bisigaye ari ibyo umuntu akora. Mu myaka itanu iri imbere, arashaka kurangiza ubuvuzi bwe bw’amatungo hanyuma, agatangira umushinga wo korora amafi.

3. Mutesi Betty (Rwanda, Nimero 3):

Mutesi afite umushinga witwa ‘Fresh Sweet Starch’, uzakora ifu iva mu birayi. Iyi fu izaba ipakiwe neza kandi iva mu birayi bikiva mu murima. Hazavamo ifu yo guteka, ifu yo gukoresha mu kumesa imyenda no gukoramo inzoga ‘wines’.

Uyu mukobwa avuga ko hafi toni 29 y’ibarayi zirangirika buri mwaka. Ni umushinga avuga ko yitezeho ku gabanya iki kibazo cy’ibirayi byangizwaga. 

Umushinga we ushyize imbere guteza imbere abahinzi kuko azajya abagurira ibirayi bikiva mu murima, bityo agabanye igihombo baterwaga no kubora kw’ibyo birayi.

Ndetse azagabanya ubushomeri, aha akazi urubyiruko kuko ari rwo ruzajya rumufasha kubivana mu mirimo babigeza aho ifu ikorerwa. Kandi izongera umubare w’ibyoherezwa mu mahanga bikorerwa mu Rwanda.

4.Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4)

Irankunda afite umushinga witwa ‘Agro-Tech Project’. Ni tekinoloji ikoreshwa n’izuba n’ubushyuhe bw’ubutaka karemano n’intungamubiri z’ubutaka mu rwego rwakozwe hifashishijwe Arduino Uno na internet y’ibintu (IoT).

Mu gihe habuze amazi, iragenzura niba haboneka amazi ikoresheje akumvirizo (Sensor) ku rwego rw’amazi ari mu bubiko hanyuma igahita ifungura pompe kugira ngo yuhire yikoresheje.

Urwego rwa buri kintu cyose rugaragara kuri ecran ya LDC kandi ikohereza ubutumwa kuri terefone igendanwa y'abahinzi ihujwe na sisitemu.

5.Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5):

Uyu mukobwa afite umushinga yise ‘Soso Ya Mboka’ bisobanura ‘inkoko y’Igihugu’, agamije guhaza igihugu cye ndetse n’isi yose muri rusange.

Avuga ko yagize iki gitekerezo biturutse ku mibare igaragaza ingano y’abaturage bo muri RDC bafite imirire mibi cyane cyane abo mu Mujyi wa Kinshasa.

Afite intego yo gutangiza uruganda rwe rutunganya inkoko z’umwimerere zisukuye kandi ziri ku giciro gito.

6.Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6)

Nyabonyo afite umushinga ‘Land Surveying’ utanga serivisi zo gupima ubutaka. Umushinga we ugendana no gupima imbibi z’ubutaka, ndetse no kwerekana igikorwa cyiza cyakorerwa muri ubwo butaka.

Anakora kandi igabanya ry’ubutaka, aho ikibanza kimwe cyakorerwamo ibikorwa byinshi bitandukanye icyarimwe. Bafotora ubutaka, bakanafasha ababugura n’ababugurisha kubona ibyangombwa.

7.Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7)

Elysee w’imyaka 22 afite umushinga ugamije kurwanya imirire mibi mu gihugu avukamo ndetse no ku Isi yose.

Uyu mukobwa avuga ko “Igihugu cyiza kirangwa n’abaturage bafite ingufu, kandi ntiwagira ingufu utariye. Niyo mpamvu nshaka kwita ku bantu, mbagezaho ibyo kurya bifite intungamubiri.”

8.Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8)

Prudence afite umushinga witwa ‘The Networking Cocktail Event’. Uyu mushinga uhuza urubyiruko rufite ibitekerezo bitandukanye bakarebera hamwe uburyo babibyaza umusaruro, buri wese akabonamo inyungu.

Uyu mushinga kandi wibanda cyane cyane mu gutegura ibitaramo. Ndetse n’ibindi birori. Prudence yizera ko “Umushinga we uzazana impinduka mu bukungu bw’igihugu cye ndetse n’ibindi byo ku Isi yose.”

Ati “Abantu benshi hanze aha bafite ibitekerezo by’ubushabitsi ariko ntibaba bazi ahantu hanyaho babijyana ngo babibyaze umusaruro. Niyo mpamvu nahisemo uyu mushinga wo kubahuriza hamwe.”

Maloka ni rwiyemezamirimo ubifitemo uburambe bw’imyaka itatu, ndetse akunze igihugu cye (Afurika y’Epfo). Niyo mpamvu yifuza gufasha urundi rubyiruko rwo muri icyo gihugu.

9.Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9)

Ifunanya afite umushinga witwa ‘Eureka Induced’ ugamije kubyaza umusaruro ubwenge n’impano karemano by’urubyiruko.

Kuri we, avuga ko uyu mushinga ushimangira ko urubyiruko rwa Afurika rushoboye ndetse ko babishyizemo umuhate ntacyabananira haba mu ikoranabuhanga, imibanire ndetse n’iterambere.

10.Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10).

Mabula yivuga nk’umukobwa wakuranye urukundo rw’ubugeni n’ibidukikije bituma arushaho kubikunda.

Avuga ko yabonye amahugurwa ajyanye no gukora amavaze ajyamo indabo, gusiga amarangi no kurimbisha abantu ku birungo by’ubwiza.

11. Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11)

Umushinga witwa ‘Portable Vegetabl Garden’ ushingiye ku murima wo kwimukanwa. Ufite ikoranabuhanga ryo kuhira, ugamije gufasha abantu batuye kubona imboga zihagije.

Umushinga we ujyanye no gukora ubusitani bw’imboga bworoshye, buhendutse kandi butangiza ibidukikije kimwe n’ubuzima bwa muntu.

Ubusitani bugizwe n’igitanda hamwe n’ubutaka bubungabunzwe hamwe na sisitemu yo kuvomerera neza mu masanduku yakozwe. Ku mutekano w’ubuzima, Naome ntabwo agambiriye gukoresha ifumbire mvaruganda.

Ubu busitani buzagurishwa ku giciro cyiza, bwimurwe byoroshye kandi abantu bafite umwanya muto mu rugo barashobora kugira ubusitani aho bari.

11.Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12),

Uyu mukobwa afite umushinga witwa ‘Education for girls’, aho agamije guteza imbere uburezi ku bari n’abategarugori, kuko yizera neza ko iyo umwana w’umukobwa agize uburezi ari ugufungura Isi ibereye buri wese.

Asobanura ko ishyaka rye mu burezi ryerekeza cyane cyane ku mukobwa ukiri muto kuko ari we rufunguzo rwo gukanguka kwa sosiyete kandi nanone kubera ko binyuze muri we isi izamenya amahirwe yifuza kuva kera kuko, uburezi bw'umukobwa ukiri muto ni umuhigo kuri sosiyete.

13.Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13)

Atosha afite umushinga witwa ‘Save Environment Business Project (SEB)’ ugamije gukoresha ibikoresho bya pulasitiki byarangiye akabikoramo impeta, urunigi, imitako yo mu nzu n’ibindi.

Uyu mukobwa avuga ko umushinga we uzagirira akamaro abaturage, cyane cyane ku bantu bagira ikibazo cy’iherezo ku bikoresho bimwe na bimwe bitabora.

14.Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14),

Uyu mukobwa afite umushinga witwa ‘Semi-artisanal’ gukora amavuta ava mu bunyobwa. Ndetse aya mavuta ntazaba arimo ‘Cholesterol’ nk’asanzwe.

We avuga ko amavuta ye ayitezeho kugabanya indwara z’umutima bitewe n’uko nta ‘cholosterol’ iba irimo. Avuga kandi ko aje kugabanya ikibazo cy’amavuta yo kurya yatumizwaga mu mahanga.

15.Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15)

Afite umushinga witwa ‘Silence Guns’. Umushinga we uri muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi ‘SDG 1,2 na 3’ uhuza n’insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika ‘ku gucecekesha imbunda’ bityo ikazaterwa intambwe igana kuri gahunda 263 zashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nk'uko Dlamina abitangaza

Uyu mushinga ugamije guha ibiribwa impunzi no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.

16.Izere Delica (Burundi, Nimero 16)

Izere afite umushinga witwa ‘Network of Young Women and Leaders’ ugamije guha imbaraga abagore n’abakobwa bakiri bato kwitabira umwuga wo gutegura, gutunganya no gufata amajwi n’amashusho, kuko bitanga icyizere kandi biteza imbere.

Avuga ko afite gahunda yo gushinga ikigo kizajya gitanga amahugurwa ku bagore n’abakobwa ku giciro cyiza. Ndetse bazajya bafashwa kwiga ibijyanye n’ubuyobozi no kwihangira imirimo mu rwego rwo gutunganya amashusho.

17.Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17)

Ineza afite umushinga witwa ‘Wasser Reines (Eau Pure)’ wubakiye ku kuyungurura amazi meza, kandi azajya atanga inyigisho ku bantu bashaka kumenya uko bayungurura amazi akaba meza.

Atanga imibare akavuga ko hafi 26% by’abatuye Isi ntabwo bafite amazi meza, muri abo 15% batuye muri Afurika.

Umushinga we ugizwe no gushyiraho uburyo bufatika bwo kuyungurura amazi kugira ngo ashyirwe ahantu henshi kimwe n'amahugurwa yo gukora akayunguruzo k'amazi yo mu rugo.

18.Victoria Rutendo Maphosa (Zimbabwe, Nimero 18)

Victoria afite umushinga witwa ‘Educate under love me campaign international’ ugamije kwigisha urubyiruko kwitangira ibyifuzo byabo, cyangwa icyo bifuza gukora mu buzima bwabo.

Agira ati: “Urubyiruko rwinshi rufite ibibazo by'akazi kubera ubusumbane bushingiye ku gitsina kimwe no kutagira ubumenyi no kwerekana imyuga itandukanye.”

Avuga ko umushinga we uzigisha abaturage n’urubyiruko imyunga myinshi, kandi bashobozwe gucukumbura no gukurikira inzozi zabo.

19. Seraphine Okeyo (Kenya, Nimero 19)


Seraphine afite umushinga witwa ‘Education all round’ ugamije kwita bakiri bato, urubyiruko, by’umwihariko abafie ubumuga bwo kutumva.

Uyu mushinga uzabafasha kongera ubumenyi mu bijyanye no gutunganya amashusho ku buryo ari ibintu bishobora kubafasha kwibeshaho.

20.Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, nimero 20

Umushinga we witwa “Coalition for Legal Education and Rights Protection” ugamije kwigisha abantu kumenya uburenganzira bwabo, guhugura abahohotewe no kubafasha kubona ubutabera.

Avuga ko muri Nigeria, abantu benshi bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa. Ko azashyira imbere kubigisha mu rurimi rwo muri Nigeria ku buryo bizabafasha neza gusobanukirwa neza.

Umushinga we avuga ko uzafasha abantu badafite akazi, kandi uzahugura abafite imishinga bakiri bato, cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye. Yongeraho ati: "Umushinga ni ukureba niba abagore bafite uburinganire n'ubwuzuanye binyuze mu bumenyi.

Uwimana Dative [Uwa mbere uhereye iburyo] wabaye Miss University Africa 2019-2020 yari mu Kanama Nkemurampaka kahisemo abakobwa 15 bakomeje muri Miss Career Africa 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND