RFL
Kigali

Ibyiza byo kurongora umugore mugufi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:27/11/2020 9:36
13


Umugore mwiza ni isoko y’ibyishimo n’amahoro ku mugabo we. Iyo umugabo rubanda rumubona nk’igitangaza ariko umugore we akaba amusuzugura uwo mugabo yumva kuba rubanda rumwubaha ariko akaba atubashywe n’umugore we ntacyo bimaze.



Mu rwego rwo kwirinda aka gasuzuguro kimwe mu byo wakora ni ukurongora umugore usumba kuko we abona agaciro kawe kuri buri ngingo.

1. Kwiyumvamo ubutware

Iyo uruta umuntu mu bunini wiyumvamo ubutware ukamutegeka akakumvira. Iyo umusore atereta umukobwa mugufi yiyumvamo ko ari umunyembaraga, agashyira ku murongo ibintu hafi ya byose adasiganyije umukunzi we. Abagore barebare bigirira icyizere kirenze urugero.

2. Kwiyumva nk’ingabo y’umuryango

Iteka ryose umugabo aba yumva agomba kuba ariwe wubahwa nk’umurinzi w’urugo rwe. Iyo umugore ari mugufi nawe muri we iteka icyizere cy’umutekano we agishyira ku mugabo we bigatuma umugabo yumva bimunejeje.

3. Guhobera umugore mugufi bitera umugabo akanyamuneza

Bitewe n’uko abagabo banezezwa no kwereka umuryango mugari ko aribo bari hejuru, iyo umugabo ahobereye umukobwa umugera munsi y’akananwa bimuremamo ibyishimo kuko ahita yiyumvamo ko ari kwereka abamureba ko ari igihangange.

4. Mu bihe bigoye ntarushya ubufasha

Umukunzi wawe ashobora kurwara, kunanirwa, no gusindira mu kabari udafite ubundi bufasha. Iyo uwagize iki kibazo ari umukunzi wawe bigahurirana n’uko ari mugufi amata aba abyaye amavuta, uhita umuterura ukaba wanamutwara ku rutugu ukamugeza ku modoka cyangwa mu rugo mu buryo bworoshye.

5. Abagore bagufi ntibigira ibitangaza

Abenshi mu bagore bagufi batsikamirwa no gutekereza ku bugufi bwabo bigatuma batirata ubwiza. Uku kwicisha bugufi no kudafudika bibasiga igikundiro mu maso y’abagabo.

6. Kubitaho ntibirushya

Abagore bafi bambara imyenda mito, bakicara ahantu hato, ibi bituma baberwa ntibanabangamire abo bari kumwe nko mu modoka cyangwa ahandi bicaye.

7. Batuma umugabo yigirira icyizere

Abagabo benshi bisanga badafite uburebure bifuzaga bikabatera ipfunwe. Iri pfunwe mu kurigabanya bahitamo kurongora umugore mugufi kuko iyo uwo mugabo yigereranyije ku mugore we asanga nta byacitse imuriho yo kuba ari mugufi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asiimwe David3 years ago
    Ibyomuvuze byose nukuri ariko icyoguhoberacyo wapi iyo uhobeye umukobwa muremure ukamurambika umusaya kumabere wumva uguwe neza murakoze
  • Aaron Nsanzimfura3 years ago
    Nagirinama abagabo kwikundira abobasumba nibobatangamahoro
  • hafashimana daniel3 years ago
    murakoze menye byinshi nashanse umugore muremure undusha sanimetro icumi arko mumyaka tumaranye 10 atangiye kwigira igitangaza kuburyo asigaye ambwira ko niyo naba ntahari yabaho kandi iyo ndihanze baranyubaha none ubu maze gufata umwanzuro wo gutandukana nawe arko nkunda abana bajye kubasiga nkumva nikibazo. nkoricyi koko ntabwo nakongera gushaka umugore muremure usibye ko mumyumvire yange ntazongera gushaka nubwo imyaka yange arimicye 32ans bambwirako bidashoboka none mungirinama murakoze.
  • Innocent habumugisha 3 years ago
    Mwaramutse nteza cne ndabakunda cne kd ibibintu ntabikunze yeo nibyo umugore mugufi yubaha umugabo we cne kd koko nibyo abagore bagufi babafite umutima ukunze cne kd umugabo nae bimuhesha ishema cne akumvako nae agomba kubahafi yumugore akamushimisha nabyimihangariko hagati yabo ngewe ndumusure wimyaka 20 ark ntamugore ndazana ark ntange nkunda umugore nsumba kuberako ntabonye bagira urukondo rwiza karubabamo cne ngendabakunda cne
  • ishimwe denis3 years ago
    nda ba shimie cyane pe
  • Tina3 years ago
    Hhhhhhhhhhhh Mana warakoze kundema ntari mugufi...ubugufi ni 4 umugore nushinguye
  • Ishimwe Jean Marie Vianney3 years ago
    Hhhh ndumva aribyiza nahose iyo uzanye uwo mureshya? Ho biba bimeze bite
  • Paul Mupenzi3 years ago
    Kubahana ntabwo bisaba kuba musumbana mu bunini,ubukuru cg muri taye iyo ariyo yose ahubwo ukwiririye Kuba wubaha uwuruta nuwo ukuruta,murakoze.
  • Claude BINTU3 years ago
    Ivyo sindavyemera neza! Burya keshi na keshi abagore bato barikengera, murukwo kwikengera ivyo ukora vyose agerageza kwerekana ko nawe ashoboye! Ico ukora cose abona ko wamukengereye, uwo mugore agerageza kwiha révolution lais qui est négative !! Par contre, umugore munini avyibushe,muremure arubaha kandi aratekereza!!
  • Ntirandekura odette2 years ago
    Mujyemushyiraho nibitsina
  • solange 1 year ago
    Byiza cyane we
  • Kwizera1 year ago
    Kurongora Umukobwa Agaturo Kambere Niyomgere Guhaguruka Nukubera Ik
  • Ndayishimiye nadasi11 months ago
    Nanje mfise ikigore kirekire nzocirukana kuko kirangaya .





Inyarwanda BACKGROUND