RFL
Kigali

Abakristo n'Abayisilamu bahuguwe na EPR ibinyujije muri CFD ku mvo n'imvano ya Covid-19 biyemeza kurushaho kuyirinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2020 20:48
0


Kuwa 25 Ugushyingo 2020 hasojwe amahugurwa y'iminsi ibiri y'Abakristo n'Abayisilamu, yateguwe n'Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) ku bufatanye n'Ikigo cy'Amahugurwa n'Ibyandikwa (CFD). Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu barenga 40 baturutse mu madini n'amatorero atandukanye, bavuye hirya no hino mu gihugu, abera i Gikondo ku Isano.



Aya mahugurwa yibanze ahanini ku guhugura abakristo n'abayisolamu ku bijyanye n'icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo. Ku munsi wa mbere w'aya mahugurwa, ni ukuvuga kuwa Kabiri tariki 24/11/2020, Dr Emmanuel Musabeyezu yasobanuriye abayitabiriye imvo n'imvano ya Coronavirus, uko yandura n'uko yirindwa naho Rev Celestin Nsengimana Umuyobozi w'Ikigo cya CFD cyafatanyije na EPR gutegura aya mahugurwa, asobanura byimbitse icyo Bibiliya ivuga ku ndwara z'ibyorezo n'uko zahuzwa n'ibimenyetso by'iminsi y'imperuka.

Mr Iyakaremye Omar Sulaiman wari uhagarariye Idini ya Islam yavuze icyo Korowani ivuga ku ndwara z'ibyorezo n'ingamba zo kuzirwanya. Benshi bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bayungukiyemo byinshi bizabafasha kurushaho guhashya icyorezo cya Covid-19. Ikindi biyemeje ni ugusangiza bagenzi babo ibyo bungukiye muri aya mahugurwa. Umunsi wa mbere urangiye, bacumbikiwe ku Isano i Gikondo, bucyeye bwaho bakomeza amahugurwa ku munsi wa kabiri ari nabwo bayasoje.

Ku munsi wa kabiri w'aya mahugurwa ari nabwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com yabasuraga, abayitabiriye baganiriye ku bibazo bitandukanye amadini n'amatorero yo mu Rwanda ahanganye nabyo kubera icyorezo cya Covid-19 n'uko byashakirwa umuti. Iyi gahunda yayobowe na Perezida wa EPR ari we Rev. Dr Pascal Bataringaya. Biyemeje kurushaho kurwanya icyorezo cya Covid-19, gusa banasaba leta kubadohorera hagafungurwa izindi nsengero n'imisigiti byujuje ibisabwa, kuko umubare w'izafunguwe ukiri muto. Uwatanze iki gitekerezo yakoresheje imvugo igira iti "Leta ishyiremo imiyaga, hafungurwe insengero nyinshi".


Abakristo n'Abayisilamu baganirijwe ubukana bwa Covid-19 basabwa kurushaho kuyirinda no kuyihashya

Madamu Murekatete uhagarariye ishami ry'umugore n'umuryango muri paruwase ya EPR Remera, akaba umwe mu bitabiriye aya mahugurwa y'iminsi ibiri, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yayungukiyemo atagomba kubyicarana ahubwo azabisangiza bagenzi be. Yavuze ko intwaro ya mbere yo kurwanya iki cyorezo ari ukubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima. Ati "Covid-19 yaje nta muntu uyiteguye ariko na none tugomba guhangana nayo dukomeza kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima n'inzego za leta, ibyo badutegeka tugakomeza kubyubahiriza".

Pastor Rwakigarama Fabiyane Umuyobozi mu Itorero rya AEBR, Uyobora Sous-Rejiyo ya Nyamagabe ikorera mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, yagize ati "Aho nyobora muri rusange, bumvise neza amabwiriza ya Leta, hanyuma natwe nk'itorero tuba hafi y'intama (abakristo) ndetse n'abaturage tubabwira kubahiriza amabwiriza yose leta yashyizeho uko ateye n'uko ameze". Yavuze ko umuvuduko wo gufungura insengero muri rusange bikorwa neza, gusa avuga ko izifunguye zikiri nke. 

Ku bijyanye n'ingamba atahanye nyuma yo kwitabira aya mahugurwa yagarutse cyane kuri Covid-19, uko yandura n'uko yirindwa, Pastor Rwakigarama yagize ati "Ingamba dutahanye ni ukongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza ya leta, ni ukongera imbaraga mu kwisunga Imana, tugahinduka, tukegera abantu bose tubasaba kubahiriza gahunda za Leta, tubasaba na none kunoza ubusabane n'Imana kuko Imana ifite imbaraga n'ubushobozi bwo kugira icyo ihindura ku cyorezo nk'iki ngiki."

Pastor Celestin Nsengimana Umuyobozi w'Ikigo cy'Amahugurwa n'Ibyandikwa (CFD) cy'Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) yabwiye InyaRwanda.com ko aya mahugurwa yateguwe muri gahunda y'iki kigo yo guhuza abakristo n'abayisilamu cyane cyane abafite abandi bayobora kugira ngo baganire ku bibazo byugarije igihugu mu kubishakira umuti. Yavuze ko ay'uyu mwaka yarebaga cyane ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi n'u Rwanda rurimo kugira ngo barebe uko abakristo n'abayisilamu bafata iki cyorezo n'uruhare rwabo mu kucyirwanya no kucyirinda.

Ku bijyanye n'umusaruro bari biteze ubwo bateguraga aya mahugurwa, Pastor Nsengimana yagize ati "Tuyategura, umusaruro wa mbere twari twitezemo ni uko abakristo n'abayisilamu ubwabo bahura, bakareba mu Byanditswe Byera byabo, ko ari byinshi bibahuza n'ubwo mu myemerere hari ugutandukana kandi ko hashobora kuvamo n'imirongo mikuru yafasha guhindura imyumvire y'abayoboke mu kurwanya iki cyorezo ariko cyane cyane tugashaka no gukora imfashanyigisho izagera ku bitabiriye amahugurwa kugira ngo babashe kuyifashisha bahugura n'abandi".

Rev. Dr Pascal Bataringaya Perezida w'Itorero EPR ryateguye aya mahugurwa ku bufatanye na CFD, yabwiye itangazamakuru ko itorero ayoboye ryashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya Covid-19 ndetse n'ubu bakaba babikomeje, ati "Itorero EPR navuga ko duhagaze mu birindiro byacu neza kubera ko nk'uko mubizi itorero ryagize uruhare iki cyorezo kikigera mu gihugu mu gufatanya n'inzego zose bwite za leta mu gushyiraho ingamba zo kugikumira, kucyirwanya ndetse no kuzishyira mu bikorwa". 

Yakomeje agira ati "Twagize uruhare rukomeye mu gukora ubukangurambaga, mu kwegera abantu, gufatanya na leta n'andi matorero kugira ngo abakristo n'abizera bose bagire uruhare mu gukumira no kwirinda, uwo murimo turawukomeje kugeza magingo aya". Yavuze ko mu bihe bya 'Guma mu rugo' na nyuma yaho, EPR yakoze ibishoboka byose yegera abakristo bayo, ifasha abagizweho ingaruka zikomeye n'iki cyorezo ndetse inafasha abakristo n'abaturage bibasiwe n'ibiza.


Rev. Dr Pascal Bataringaya Perezida w'Itorero EPR

Hari abantu banyuranye bavuga ko kuba hari insengero nyinshi zitarafungurwa mu Rwanda ari imbaraga nke z'abanyamadini batagejeje kuri Leta icyifuzo cy'uko hafungurwa insengero nyinshi na cyane ko hari ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byagiye bifungurwa birimo amasoko, amashuri n'ibindi. Mu gusubiza iki kibazo, Perezida wa EPR, Rev.Dr Bataringaya yavuze ko abanenga abapasiteri kuri iyi ngingo byaba ari ukwihuta kuko icyorezo kigihari. Yavuze ko abanyamadini bahuriye muri 'Rwanda Inter Religious Council' bicaye bakanzura ko insengero zafungurwa buhoro buhoro kandi hakabaho gusaranganya kw'izigomba gufungurwa.

Julie Kandema Visi Perezidante wa EPR, mu ijambo risoza aya mahugurwa, yashimiye byimazeyo abantu bose bayitabiriye, ashimira by'umwihariko EPR na CFD bayateguye. Ati "Nagira ngo mbashimire, ndumva ijambo rindi ku mutima uyu mwanya ari iryo gushima cyane, kuba mwabonetse. Hari abateguye amahugurwa, ibyo ni akazi kanyu ariko kuba mwaratekereje by'umwihariho mu gihe nk'iki ko ikibazo cy'icyorezo gikwiye kongera gutangwaho amahugurwa nk'aya abantu bakagiraho ubumenyi bwisumbuye bujyanye no kumenya icyorezo ni iki, by'umwihariko icyorezo nka Covid-19, byatumye abantu barushaho kongera gusobanukirwa ibihe turimo uko bimeze".

Nyuma yo gusobanurirwa ko icyorezo cya Coronavirus kigihari, uko cyandura uko kirindwa kandi cyica abantu benshi, abitabiriye aya mahugurwa yateguwe na EPR biyemeje gukomeza kucyirwanya bivuye inyuma ndetse bakabishishikariza n'abandi bakristo n'abayisilamu n'abanyarwanda bose muri rusange nk'uko bikubiye mu myanzuro 8 yemerejwe muri aya mahugurwa. Iyo myanzuro 8 ni iyi ikurikira;

1. Twiyemeje ko tugiye kwirinda Covid-19 no kurinda abandi twubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima n'izindi nzego bwite za Leta.

2. Gushishikariza abakristo n'abayisilamu n'abanyarwanda muri rusange kwirinda coronavirus binyuze mu nyigisho z'ukuri zishingiye muri Bibiliya na Korowani zijyanye no kurwanya indwara z'ibyorezo.

3. Kurwanya amakuru y'ibihuha ku cyorezo cya Covid-19 atuma abantu badakurikiza ingamba zo kwirinda no kwivuza n'ababuza kuzakingirwa igihe urukingo ruzaba rwabonetse n'ababuza kwitabira gahunda z'amatorero n'amadini ndetse n'izo kwiteza imbere.

4. Dushingiye ko ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19, tugiye gukangurira abakristo n'abayisilamu n'abanyarwanda muri rusange kwitabira umurimo no kuzigamira ejo hazaza.

5. Gukomeza ibyiza twungukiye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 harimo kurushaho kwita ku isuku, gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byacu bya buri munsi, gukoresha neza igihe, no guharanira guhuza imbaraga mu guhangana n'ingaruka z'icyorezo.

6. Twiyemeje gushyira imbaraga mu nyigisho n'ibikorwa by'isanamitima mu miryango.

7. Twiyemeje kuzamura ivugabutumwa rihuzwa n'ibihe tugezemo mu rwego rwo kubaka imiryango y'abakristo n'imiryango y'abayisilamu mu buryo burambye.

8. Twebwe abari mu mahugurwa twiyemeje gukomeza kuba intangarugero mu gukomeza ingamba zo kurwanya Covid-19.

9. Twiyemeje ko igihe umuntu arwaye utavuga ngo ugiye gusenga gusa ahubwo ugomba gusenga ukanivuza.

Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igaragaraza ko kuwa Gatatu tariki 25/11/2020 abantu bari bamaze kwandura Coronavirus kuva icyo cyorezo cyagera mu Rwanda ari 5,779 ubariyemo abantu 29 bayanduye kuri uwo munsi wo kuwa Gatatu. Abayikize ni 5,317, abakiyirwaye ni 415 naho abahitanywe n'iki cyorezo ni 47. Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 614,267. Ku isi hose, kugeza uyu munsi abamaze kwandura Coronavirus ni 61,116,277, abayikize ni 42,290,201 naho abahitanywe nayo ni 1,433,777. Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ariyo ifite abantu benshi bishwe na Covid-19, bangana na 268,887.


Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'amahugurwa yamaze iminsi 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND