RFL
Kigali

Indirimbo ya Koffi Olomide na Diamond mu munsi umwe igiye hanze iratanga icyizere cy’umusaruro utubutse

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/11/2020 17:40
1


Iyi ndirimbo bise “Waah’’ imaze umunsi umwe gusa igiye hanze imibare y’abamaze kuyireba iragaragaza ko izatanga umusaruro mu gihe gito. Yagiye hanze ejo hashize tariki 25 Ugushyingo 2020, iri kuri shene ya Youtube ya Dimond Platnumz.



Ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi magana acyenda na mirongo itatu na barindwi (937). Usibye kuba izazamurira ikindi gikundiro ibi byamamare mu mitima ya benshi hirya no hino ku isi izabinjiriza agatubutse mu buryo butandukanye.

Nk'uko twigeze kubigarukaho iyi ndirimbo iri kuri channel ya youtube ya Diamond, birumvikana ko ashobora kuba ariwe wayishoyemo agatubutse kugeza ubu kataramenyekana gusa ntawashidikanya ko ayo yashoye azayagaruza kandi buva.  Urugero niba byibuze uyu munsi iri buze kuzuza miliyoni y’abayirebye iraza kuba iraye yinjije $ 613.200.

Aya mafaranga ni ayo umunsi umwe gusa, kandi wibuke neza ko Diamond ari umuhanzi muri aka karere ufatwa nk’umwani wa Youtube. Urugero ubu afite indirimbo yakoranye na Fall Ipupa imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 75. Ikindi ni uko hari n'izindi mbuga zicuruza imiziki y'abahanzi iyi ndirimbo yamaze gushyirwaho kandi zishyura neza.

Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi yatunganyirijwe muri Wasafi Records (WCB). Yakozwe na producer Iraju Hamisi Mjege usazwe ukoresha izina rya Lizer Classic mu mwugawe. Yayikoze mu rusobe rw’injyana ya Bongo-flava ya abanya- Tanzania na soukous injyana gakondo ya abanye- Congo.Umusaruro mwishi kugeza ubu witezwe mu mashusho yayo agomba kuzajya hanze mu gihe cya vuba.

Diamond yatembereje Koffi Olomide amwereka bimwe mu bikorwa bye by'ubucuruzi birimo na wasafi


Producer lizer Classic ni we wakoze iyi ndirimbo

UMVA HANO INDIRMBO WAAH YA DIAMOND NA KOFFI OLOMIDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mihigo jmv3 years ago
    Iyi ndirimbo twayikunze





Inyarwanda BACKGROUND