RFL
Kigali

“Mbona bavuga ngo ni Slay Queen” Meya Habitegeko w'Akarere kabaye aka mbere mu mihigo yavuze kuri Shaddyboo, Bruce Melodie na Mico-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/11/2020 21:16
0


Habitegeko Francois uyoboye akarere ka Nyaruguru kabaye aka mbere mu mihigo ya 2019-2020 mu kiganiro yagiranye na InyaRwnda TV yagize icyo avuga ku byamamare birimo Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no ku bahanzi barimo Bruce Melodie na Mico The Best.



Habitegeko Francois Meya w'Akarere ka Nyaruguru kabaye akambere mu kwesa imihigo

Si kenshi abayobozi mu nzego za leta usanga bakurikirana imyidagaduro. Si ku mpamvu y'uko batayikunda ahubwo ahanini usanga biterwa no kubura umwanya kubera akazi kenshi cyangwa na none bigaterwa n’izindi mpamvu. Habitegeko Francois uyoboye akarere ka Nyaruguru ndetse wagahesheje igikombe cy’ishimwe nyuma yo guhiga utundi turere twose mu kwesa imihigo, twagiranye ikiganiro kibanze ku myidagaduro ndetse anakomoza ku cyabashoboje kwesa imihigo kurusha abandi.

Ku bijyanye n’imyidagaduro yagarutse kuri amwe mu mazina y’ibyamamare umuntu atatinya kuvuga ko yagarutsweho cyane muri uyu mwaka bitewe n’impamvu zitandukanye. Ku isonga hari Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo. Byanga bikunda ufite amatsiko menshi yo kumenya icyo yamuvuzeho. Shaddyboo umubyeyi w’abana babiri abenshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram n’ubwo n’izindi azikoresha. Meya Habitegeko yavuze ko we amuzi cyane kuri Twitter.

Yazize ati “Shaddyboo ndamubona muri Social media mbona bavuga ngo ni Slay Queen hahahaha”. Yongeye ho ko atazi niba ari byo, gusa avuga ko abona ariko bavuga. Icyakora ku rundi ruhande na nyiri ubwite hari ifoto aherutse gushyira kuri konte ye ya Instagram ayiherekeza amagambo yiyemerera ko ari Slay Queen.


Shaddyboo ari mu ba mbere bakurikirwarwa cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga

Ikindi cyamamare uyu muyobozi yagarutseho akanagenera ubutumwa bukomeye ni umuhanzi Mico The Best ukomoka muri aka karere ka Nyaruguru ayoboye. Yavuze ko bamushyigikiye kandi bamwifuriza gukura ajya heza mu muziki we hanyuma kandi akamusaba ikintu gikomeye nk'uvuka mu karere abereye umuyobozi.

Yagize ati ”Aba-Nyaruguru naduserukire neza aho ari ajye ahesha ishema akarere akomokamo”. Yagarutse ku bandi bahanzi barimo Jay Polly wigeze gutaramira muri aka karere ndetse na Bruce Melody ugezweho muri iyi minsi, avuga ko indirimbo zabo ajya azumva iyo yabonye akanya ndetse ngo akunze no kumva abana baziririmba. Yakomeje avuga ko akunda imyidagaduro n’ubwo atazi kubyina, gusa avuga ko yizihirwa cyane iyo abona ababyina anahishura ko ari umufana ukomeye w’ikipe y’Amavubi.

Mu kutugaragariza ko akunda imyidagaduro muri ubu buryo byatumye tumubaza niba hari icyo bari gukora ngo aka karere kayobore utundi mu myidagaduro cyane ko nabyo bishoboka nk'uko babigezeho mu kwesa imigiho. Yahise adusobanurira byinshi biri gukorwa mu guteza imbere imyidagaduro muri aka karere. 

Yagize ati ”Nonese hari amabuye twikoreye? Hahahaha bizaza kuko nk'ubu ubwo Nyakubahwa Perezida yatwubakiye umuhanda nahoze mvugana na Abdullah kugira ngo kuruse y’Amagare bajye bagera na hano natwe twishime". Yongeyeho ko bafite n’umushinga w’urubyiruko bashinze witwa ‘‘VOICE OF GENERATION” uri kubafasha gushakisha impano zitandukanye mu rubyiruko ku buryo bizeye ko uzatanga umusaruro.

Yavuze kandi ko kuza ku isonga mu kwesa imihigo babifashijwemo n’ubufatanye hagati y'Akarere, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa. Ngo buri wese yabigize ibye kandi bashyira hamwe cyane maze imihigo bayesa vuba. Imihigo bashyize imbere n’ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage harimo kubakira abatishoboye n’ibindi.

Mico ukomoka muri Nyaruguru yasabwe na Meya Habitegeko guhesha ishema akarere akomokamo

Bruce Merodie nawe ari mu bahanzi uyu muyobozi azi 

REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE N’UYU MUYOBOZI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND