Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bagaragaza ko umusore ushaka gukora imibonano mpuzabitsina nta cyamutangira akora ibishoboka byose ndetse agashyiramo n’ibinyoma byinshi bitandukanye kugira ngo aryamane n’uwo ashaka.
Ubushakashatsi bwerekana ko abakobwa benshi bagiye bagwa mu
mutego wo kuryamana n’abasore atari uko bari babigambiriye ahubwo ari uko
abasore bababwiye ibinyoma bakabyizera bagashiduka baryamanye na bo.
Aha rero hari amagambo abasore bakunda gukoresha babwira
abakobwa kugirango babemeze ko bataryamana na bo kandi ahubwo ari cyo
kibagenza:
Ndacyari imanzi: Nibyo rwose nta wubihakanye ko hari abasore
birinda gukora imibonano mpuzabitsina bakazategereza igihe nyacyo, ariko hari n’ababeshya
ko ari imanzi kugirango biyegereze abakobwa, bakunda gushukisha abakobwa b’amasugi
ko na bo ari imanzi kugirango bombi biyumvanemo bityo bizanaborohere kubagusha
mu mutego wo gusambana.
Naragusengeye kugirango duhure: Uyu mutego abakobwa b’abakristo
bakunze kuwugwamo, ntabwo ari uko yagusengeye koko ahubwo aragirango akwereke ko
ahora mu mwuka nkawe, ukuri rero ni ko ashobora no kuba atazi kuvuga isengesho
rya Data wa Twese uri mu ijuru arashaka ko umwizera bityo bimworohere kukugusha
mu mutego wo kuryamana na we.
Ntabwo nzaryanama nawe mbere y’uko dushyingiranwa: Igitekerezo
cy’iki kinyoma ni ukugira ngo wemere ko mu by'ukuri atazaryamana nawe mbere, wiyumvishe
ko ari urukundo n’ubusabane gusa, ariko ndakubwiza ukuri ubihe amezi abiri
cyangwa atatu, azatangira kuguhatira gukora cya kintu yabeshye ashaka.
Mfite amafaranga menshi rwose ntacyo uzamburana: Baca umugani
mu Kinyarwanda ngo ingunguru zirimo
ubusa nizo zirangira. Nta musore ukize rwose uba ushaka gushyira imbere
ubutunzi bwe imbere y’umugore kugira ngo amushimishe, iyo rero umugabo atangiye
kukubwira ku mafaranga yinjiza, aba ageragezakukwica mu mutwe kugirango azabone
uko akugeza mu buriri bwe.
Nyuma yo kumva ibi rero genzura neza urebe ko umusore
mukundana adashaka ko muryamana gusa maze wirinde ejo utazaririra mu myotsi.
Src: psychology.fr
TANGA IGITECYEREZO