RFL
Kigali

Resitora zitangaje! Umukiriya yongezwa agakingirizo mu gihe indi ikoze nk’ubwiherero aho amafunguro aza mu ishusho y’imyanda-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/11/2020 16:05
0


Kwinjira mu bucuruzi ugashinga Buzinesi, bisaba gutekereza ku gashya n’ikizatuma ugira umwihariko, ari yo mpamvu abantu batekereza ibyakurura abantu, cyangwa se ibyavugisha benshi nk’uko muri Taiwan hari Resitora ikoze mu ishusho y’ubwiherero (Toilet), mu gihe no muri Bangkok, Thailand hari Resitora baguhana n’agakingirizo nk’inyongezo.



Iyi Resitora ikoze nk'ubwiherero (Toilet Restorant) iri mu mijyi itandukanye nka,Taipei ho muri Taiwan, n’ahandi mu bice byo mu Bushinwa. Iyi Resitora ushobora kuyinjiramo ukibeshya ko ugeze mu bwiherero bwa nyabwo, kandi nyamara ari resitora.

Di Indonesia Heboh Cafe Jamban, di Negara-negara Ini Justru Sudah Miliki Kafe Bertema Toilet - Tribun Solo

Toilet Restaurant

Akenshi bamwe bita amazina Resitora nyamara bitandukanye n'ibyo bakora, ariko iyi “Toilet Restaurant” nk'uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka, ihura na Serivise batanga kuko byose bitangwa mu ishusho y’ibikoresho byo mu bwiherero (umusarani).

Abakiriya bose baba bicaye ku myanya y’ubwiherero y’amabara y’umuhondo, amasahani bakuzaniraho ifunguro aba ameze nk’ibisorori by’ubwiherero. Ice cream yaho iba itangaje cyane. Nubwo iyi Resitora iteye gutya, usanga iba yuzuyemo abakiriya kandi bishimye, batitaye kuba bicaye ahantu hameze nko mu bwiherero.


Muri Cabbages & Condoms Restaurant, amatara yaho n'imitako iba ikoze mu gakingirizo (Condom)

Naho muri Resitora yitwa ”Cabbages and Condoms Restaurant" ushobora gufata agakingirizo k'ubuntu mu gihe wahafatiye ifunguro, iyi Resitora iherereye mu mujyi wa Bangkok, bisa n’itegeko ko ugezemo ahabwa Agakingirizo. 

Iyi gahunda yo kongeza abakiriye agakingirizo, yashinzweho na Mechai Viravaidya, umugiraneza ugamije kuzamura imibereho y’abaturage ba Tayilande agaragaza ibibazo by’imibereho nk’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina, kuramba no kurwanya ruswa nk’intego ye ariko akabikorera muri Resitora, ibi bitangaza benshi.


Mu gutegura Ameza ntabwo bibagirwa gushyiraho udukingirizo

BAKSO DALAM MANGKUK BERBENTUK DUDUKAN TOILET ADA DI RESTORAN INI. | Arumsekartaji

Muri Toilet Restaurant

Toilet Restaurants Aim for a Crappy Experience | Spot Cool Stuff: Travel

Gastronomie : des restaurants

Marton, the world's first toilet themed restaurant! - Abode

HD] Toilet Restaurant - Unique Bathroom-themed Restaurant - YouTube

erhh... | Modern toilet restaurant, Toilet restaurant, Modern toilet

Ibikoresho n'ibiryo bazanira abakiriya biba bitangaje cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND