RFL
Kigali

Ibimenyetso 7 bigaragaza umukobwa ugukundira amafaranga utunze gusa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2020 11:51
2


Buri musore cyangwa umugabo wese aba yifuza umukobwa wamukundira uwo ari we , atari uko amukurikiyeho ubutunzi cyangwa amafaranga atunze.



Hanze aha hari ubwoko bwinshi bw’abakobwa; hari abagukundira uko uri, uko uteye, imico myiza n’ibindi. Hari abandi benshi ariko bakundira umusore kubera ubutunzi afite cyangwa amafaranga menshi ahembwa buri kwezi. Ibi ni ibimenyetso 7 bigaragaza ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga utunze, wowe ukaba wibwira ko ari urukundo:

1.Ntajya agushishikariza kwizigamira

Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa, gukoresha amafaranga neza ni bimwe mu bizakwereka ko umukobwa agukunda, agukunda uko uri atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite, ndetse akwifuriza ejo heza. Umukobwa uzabona ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umugiraho amakenga.

2.Gutumiza nta rutangira

Umukobwa muzasohokana, ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira, cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe, ntuzashakire kure agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo. Mwene uyu mukobwa uzamubwirwa n’uko atazatinya no kuba yatumiza telephone ihenze cyane (smart phone) kandi azi neza ko umushahara wawe uri munsi yayo igura.

3. Agundira ibye

Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe, nta kindi aba yifuza.

4. Ahora ategereje kwakira

Atitaye ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, aba ategereje iteka kwakira ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.

5.Ntajya ashima

Biragoye ko mwene uyu mukobwa yashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera, abibona nk'aho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa agushima gake cyane gashoboka, nabwo byagoranye.

6.Hari n’abandi bagabo bamuha impano kandi zihenze

Iyo umukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo, agakenera kandi n’izindi ziguturukaho, kandi ukaba ubona ariwe wavuzwe mu ngingo zabanje, ntujijinganye, agukundira ikofi yawe, si urukundo .

7.Ntajya yita aho ukura amafaranga

Iki nacyo ni ikimenyetso mwene aba bakobwa bahuriraho. Kuba umukobwa mukundana atita ku ho ukura amarafaranga, ahubwo agashishikazwa n'uko umuhereza ni ikigeragezo wahuye nacyo, si umukunzi.

Src:www.lifehack.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asiimwe David3 years ago
    Murakoze kutujyira inama
  • mbonigaba sankara10 months ago
    umukobwa aramutse akubeshye kandi ukabibona ko yakubeshye njyewe kubwanjye ndumva wamwihorera





Inyarwanda BACKGROUND