RFL
Kigali

Mu butumwa burebure buteye agahinda, Meghan Markle yahishuye ko aherutse kubura umwana wa kabiri kubera kuvamo kw’inda ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2020 13:50
0


Meghan Markle umufasha wa Prince Harry igikomangoma cy’u Bwongereza yanditse ibaruwa ikubiyemo ibyago yahuye nabyo mu kwezi kwa karindwi ubwo yakubitaga igihwereye.



Ibinyamakuru bikorera mu gihugu cy’u Bwongereza hamwe n'ibyo muri Amerika yaba ari ibyandika, televiziyo ndetse n'ibindi bitandukanye mu masaha 12 ashize byose byahurije kuri iyi nkuru ibabaje y'uko Meghan Markle yabuze umwana we yendaga kwibaruka.

Ibinyamakuru birimo The New York Times, The Independent Uk, The Daily Mail ni byo byagarutse cyane ku rwandiko Meghan Markle yanditse agashyira hanze rwitwa “The Losses We Share”mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ibihombo twese dusangira.

Muriyi nyandiko ya Meghan Markle agaruka ku munsi mubi yagize mu buzima bwe bwose ariwo munsi inda ya kabiri ye yaviriyemo. Nk'uko yabyanditse yavuze ko byabaye ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi mu gitondo cy'uwo munsi akaba ari bwo iyo nsanganya yamugwiriye.

Yagize ati ”Hari mu gitondo nk'icy'indi minsi yose nari ndi gukora ibyo kurya bya mu gitondo, njya kugaburira imbwa dutunze mu rugo maze ngaruka muri salon ngiye kunywa ibinini bya vitamin kwa muganga bampaye bihabwa abagore batwite.”

Yakomeje agira ati ”Navuye muri salon njya gushakisha isogisi ry’umuhungu wanjye yari yaraye ataye n'uko mpita njya no kumuhindurira imyenda yari yararanye, ubwo nari maze kumwambika ni bwo numvise ikintu kimfashe munda”.

“Muri ako kanya ni bwo nahise mbona amaraso aguye hasi, ngira isereri nuko nikubita hasi mfite umuhungu wanjye mu maboko yanjye. Yatangiye kurira nanjye nta mbaraga nari mfite zo guhaguruka kuko nari merewe nabi.”

“Ubwo nageragezaga guhoza umwana wanjye w’imfura wari uri kundirira mu biganza ni bwo numvise ndikubura n’umwana wanjye wa kabiri. Abakozi bo mu rugo nibo bumvishe umwana arira cyane baza baje kumureba nuko baduterura hasi aho twari turyamye nuzuye amaraso.”


Meghan Markle ari kumwe n'umugabo we Prince Harry n'imfura yabo Archie

Muri iyi ndandiko Meghan Markle akomeza agira ati ”Ubwo abakozi banteruraga ni nabo bahamagaye umugabo wanjye maze banjyana kwa muganga byihuse, mperuka mpagera ibyabaye sibyibuka neza kuko nabaye nkuta ubwenge mu gihe kingana n’amasaha atatu.”

“Ubwo nafunguraga amaso nasanze umugabo wanjye Prince Harry afashe mu maboko asa nk'ufite agahinda mu maso, nababajije uko byagenze maze ataransubiza muganga yarinjiye ambwira ko umwana nari ntwite yavuyemo.”

“Nkimara kubyumva nongeye nsa nkutaye ubwenge, namaze igihe kingana n’iminsi umunani ntabasha kuvuga, byantwaye igihe kinini kugira ngo nakire ibyambayeho, yaba njyewe hamwe na Prince Harry twanyuze mu bihe bikomeye guhera uwo munsi kugeza n'ubu turacyafite ubwo buribwe.”

Meghan Markle na Prince Harry bakaba barashyingiranywe mu mwaka wa 2018 ku itariki 19 z’ukwezi kwa kane. Aba bombi bakaba bafitanye umwana w’umuhungu witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor bibarutse mu mwaka wa 2019. Inda yavuyemo ya Meghan Markle yari iy'umwana wa kabiri we na Prince Harry igikomangoma cy’u Bwongereza bari biteguye kwibaruka muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND