RFL
Kigali

Kuzamura urukundo rw’ubusizi mu bantu-Intumbero za Rumaga, umusizi kabuhariwe wo kwitega

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2020 11:31
0


Umusizi ukiri muto Junior Rumaga yatangaje ko afite intumbero yo kuzamura urukundo rw’ubusizi mu bantu, mu myaka yose azamara akora iyi nganzo yoza roho, igasaba abahanga mu gucengerwa nayo kuko yubakiye ku ruhererekane rw’ibitekerezo mva bwonko.



Ubusizi ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “.

Junior Rumaga ni umusizi w’umunyarwanda uri mu kiragano gishya cy’abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nka ibisigo nka ‘Wumva ute?’, ‘Ub Breakable Promise’, ‘Nzakurambaho’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’ ndetse na ‘Inkovu’ aherutse gusohora.

Uyu musore ukiri muto afite n’izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w’amagambo mu bukwe, umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi n’umukinnyi wa filime n’ikinamico akaba n’umutoza wa siporo wabigize umwuga.

Rumaga mu busizi bwe yifashisha ikinyarwanda cyumutse. Avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n’abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.

Uyu musore avuga ko atakuranye inzozi zihambaye bitewe n’uko yakuriye mu gace kadateye imbere. Yabwiye INYARWANDA, Ati “Gusa nkiri umwana nakundaga gutega amatwi Radio cyane, cyane cyane nko kumva amakinamico n'ibindi bityo rero nakuze numva uko biri kose nzaba umunyamakuru.”

Rumaga avuga kandi ko akiri muto atiyumvaga nk’umuntu uzakora ubusizi, kuko yumvaga ari ibintu by’abami n’abanditsi b’ibitabo gusa. Uyu musore avuga yatangiye urugendo rw’ubusizi, ubwo mu mashuri yisumbuye basabwaga gukora ikivugo, icye kigatangarirwa na benshi.

Ati “Mu mashuri yisumbuye mwarimu yadusabye guhimba ikivugo nk’umukoro n’uko nkikoze ikigo cyose kirahurura kiti ‘mwumve aka kana mwumve aka kana n’uko mwalimu aza kubikunda cyane ambwira ko mbishyizemo imbaraga byabyara ikintu gisumba icyo nakoze. Nuko mpera aho.”

Yavuze ko kuva icyo gihe yashyize imbere ku gukora cyane ibijyanye n’ubusizi ashingiye ku ntego yihaye, yiteze ko ejo ‘bundi ubusizi nabwo bwongere bugaruke mu ruhando rw’inganda z’ubugeni nk’izindi ndetse no kubaho buri munsi nshaka kurema ibishya muri njye’.

Avuga ko adashyize imbere gukora imivugo kuko ari inganzo itarahozeho mu Rwanda yazanywe n’iyinjirirwa ry’ururimi cyangwa icyavuzwe kuko mu ndimi z’amahanga nabyo bikubirwa mu kintu kimwe bikitwa ubusizi.

Avuga ko imivugo n’ubusizi ari ibinti bibiri byuzuzanya ariko bitandukanye ‘kuko ubusizi bwo ni ihambuka ry’ibyiyumviro bihereza ibitekerezo kurema ikintu gishya cyangwa kunononsora ibiriho ntawubihatiye ubikoze’.

Uyu musore avuga ko ashyize imbere gukora ubusizi bwe yifashishije amashusho mu rwego kugira ngo amenyekanisha byihariye iby’iyi nganzo itaragera ku rwego rwiza nk’izo izindi zigeze kugeza ubu.

Ubusizi ni umubyeyi w’izindi ngeri z’ubuhanzi ariko ntiburagera ku rwego rwiza. Rumaga avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo kubushyigikira, kandi afite icyizere cy’uko buzagera ku rwego rwiza.

Mu gihe amaze akora ubusizi, Rumaga avuga ko atorohewe no gutegura igisigo yise ‘Ivanjiri’ kuko ni igisigo kirekire kirimo ingingo zitandukanye mu buryo buhanitse no gukoresha ikinyarwanda kizimije.

Avuga ko nubwo yagowe no gutegura iki gisigo afite icyizere cy’uko kizumvwa na buri kiragano. Ni mu gihe icyamworohereye ari icyitwa ‘Wumva ute’ kuko ari cyo yatangiriyeho.

Rumaga yavuze ko afite intumbero yo gukora cyane ku buryo buri mwaka nibura azajya azamura urukundo rw’ubusizi mu bantu ku kigero cya 20%.

Ati “Ubwo urumva nibiba amahire nibura nko mu myaka itanu ubusizi bwaba bumaze kumera imizi butunze twe ababukora namwe ababukunda.”

Uyu musore aherutse gusohora igihangano gishya cyitwa ‘Inkovu y’urukundo’ kiboneka kuri shene ye ya Youtube yitwa Junior Rumaga. Ashishakariza abashoboramari n’abamamaza kuyoboka zahabu iri mu busizi bagatangira gukorana mu buryo bwagutse.

Rumaga ni ingaragu iri mu kigero cyindirira rugamba. Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheto. Yavukiye mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye ahazwi nko mu Kigabiro. Akiri muto umuryango we wimukiye mu mahanga ariko naho yakuriye.

Ubu abarizwa i Remera ya Kigali kubera impamvu zibyo akora. Amashuri abanza yize ku Kigo cya Mutagatifu Dominico Imbuye (U.R.G).

‘Tronc Commun’ yize mu Iseminari nto y’Ikansi (Astrida), asoreza ayisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwisunze Mutagatifu Yozefu (Mu birambo bya Gashali) mu Ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima (PCB).

Muri iki gihe ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu kigo Nderabarezi (UR-Rukara Campus), aho yiga ubumenyamuntu n’ubugororangingo “Biology and Physical Education”.

Rumaga yatangaje ko afite intumbero yo gukora uko ashoboye abantu bagakunda ubusizi, kuko ari bwo mubyeyi w'izindi ngeri z'ubuhanzi

Rumaga yavuze ko atorohewe no gutondekanya amagambo mu gisigo yise 'Ivanjiri' cyakunzwe cyane

Umusizi Rumaga n'umukobwa yifashishije mu gisigo yise 'Inkovu z'urukundo' aherutse gusohora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO  'INKOVU Z'URUKUNDO'  CYA JUNIOR RUMAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND