RFL
Kigali

Nyamagabe: "Ibyo kutishyurwa no gufasha abatishoboye byose byakemutse" Gitifu Furaha yasubije ibibazo by'abaturage

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:26/11/2020 16:21
0


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, Furaha Guillaume, yasubije ibibazo byose byagaragajwe n'abaturage batuye muri uwo murenge ubwo duherutse kubasura, anabizeza ko byose bigiye gukemuka vuba cyane.



Mu Karere ka Nyamagabe umurenge wa Kaduha hagaragaye ibibazo byinshi by'abaturajye ubwo basurwaga na InyaRwanda.com. Bamwe badutangarije ko bababajwe no guterwa inda batujuje imyaka y'ubukure ababateye inda bakanga kubafasha. Abandi bafite ikibazo cyo kuba bamaze igihe kinini batishyurwa aho bubatse amwe mu mazu y'ikitegererezo yubakiwe abatishoboye. 

Abandi bagaragaza ko bakeneye ubufasha bwa Leta kuko batishoboye. Abandi bakavuga ko bakeneye gufashwa cyane ko bafite n'ubumuga butuma batabasha gukora ngo biteze imbere nk'abandi.


Nyuma yo kumva biyo bibazo byose by'abaturajye inyaRwanda.com yashatse kuganira n'ubuyobozi ngo yumve icyo buteganya gukora kuri ibyo bibazo maze yegera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaduha, Furaha Guillaume.

Uyu muyobozi yatubwiye ko ibyo bibazo abizi kandi anizeza abaturage batuye uyu murenge ko bimwe bigiye gukemuka bidatinze, ibindi nabyo bigakurikiranwa cyane. Nk'ikibazo cy'umwana watewe inda afite imyaka 16 akayiterwa n'umusaza ufite imyaka 75, yavuze ko atari akizi, akaba agiye gukorana n'inzego zibishinzwe nacyo bakagikurikirana kigakemuka vuba cyane.

Furaha kandi yakomeje anashima abaturajye kuba bazi gutinyuka bakivugira ibibazo baboba bikwiye guhinduka. Avuga ko bifasha ubuyobozi kwihutisha bimwe mu bibazo buba butabashije kumenya vuba. Yasoje ikiganiro kandi anashimira inyaRwanda.com by'umwihariko kuba yahisemo gusura Umurenge wa Kaduha anayisaba kuzagaruka.

REBA HANO GITIFU FURAHA AVUGA UBURYO BIMWE MU BIBAZO BYAMAZE GUKEMUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND