RFL
Kigali

Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo nshya 'Watoto' yashibutse ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2020 20:32
0


Pastor Emmanuel Amani Ganza umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorana imbaraga nyinshi cyane aho mu kwezi kumwe ashyira hanze indirimbo nshya nibura ebyiri. Indirimbo nshya ubu yasohoye, yitwa 'Watoto' ikaba ivuga ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo.



Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n'abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n'inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni 'Worship Leader', akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pastor Emmanuel Ganza yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo ye nshya yise 'Watoto' yayanditse mu mwaka wa 2010 nyuma yo kwitegereza ubuzima bubi abana bo ku muhanda babamo. Asobanura aho yakuye igitekerezo cyo kuyandika, yagize ati "Inspiration y'iyi ndirimbo nayikuye ku buzima abana bo ku muhanda banyuramo kandi bubagoye, barasuzugurwa, ntibitabwaho kabone n'ubwo hari ababuhitamo ariko abenshi bisanga ku muhanda atari uko babihisemo ahubwo ari uko yenda nta bushobozi, abandi nta babyeyi ari imfubyi".

Yavuze ko nawe akiri umwana yasuzuguwe bikomeye ariko Imana imugirira icyizere avamo umukozi wayo, ubu ni umuyobozi ku rwego rw'Isi w'itorero House of Grace International chuch rifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati "Ndibuka ko nanjye ubwanjye nkiri umwana muto si buri muntu wambonagamo uw'umumaro, yewe hari n'abandi banzi nkiri umwana bikanze kumva ko urya mwana wasuzugurwaga ari we Imana yagiririye icyizere imuha guhagararira itorero rya House Of Grace International Church ku isi".

Emmanuel Ganza uzwi cyane nka Amani, yatanze ingero z'abantu bakomeye ku Isi babanje guca mu buzima bugoye mu bwana bwabo, ariko Imana ikaza kubaha icyubahiro, ati "Obama wavutse mu muryango uciriritse, wasuzuguwe, ariko byarangiye Uwiteka amuhaye icyubahiro ku isi. Magufuli nawe ni uko yari umuntu abantu babonagamo ubugwari ariko ni Perezida wa Tanzania. Perezida Kagame yari umuntu utari ufite icyizere cy'ejo hazaza bitewe n'amateka yacu twese tuzi, dusuzugurwa birenze ariko ni we Uwiteka yahaye inkoni yo kuyobora u Rwanda.

Yakomeje ati "Antonio umuntu utari ufite imiryango ikomeye abantu babonaga ko ntacyo amaze nta n'icyo yazimarira byarangiye ahagarariye WHO, ba Mandela, n'abandi benshi. Muri make iyi ndirimbo yigisha gukunda abana bose kimwe, babe abawe cyangwa barya bita za mayibobo, burya aba bana bavamo abagabo bakomeye kabone n'ubwo nta bushobozi bafite ibintu birashakwa. Respect one another,love one another regardless of whatever level you might be in life. Aba bana tubakunde cyane yewe nabo ku muhanda ni abacu kandi bakeneye gukundwa.


Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo 'Watoto' 

REBA HANO 'WATOTO' INDIRIMBO NSHYA YA EMMANUEL GANZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND