RFL
Kigali

Messi yatumye nshaka gusezera burundu ku mupira w'amaguru, Cristiano ni mwiza ariko Messi ni ikimanuka - Boateng

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2020 18:38
0


Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Monza yomu cyiciro cya kabiri mu Butaliyani, Kevin-Prince Boateng, yahishuye ubuzima bw'inzozi yabayemo mu mezi atandatu yakiniye FC Barcelona, yatumye ashaka gufata umwanzuro wo gusezera burundu kuri ruhago, ashyira akabazo ku bagishidikanya kuri Messi.



Boateng w'imyaka 33 y'amavuko, yakiniye ikipe ya FC Barcelona amezi atandatu gusa, mu mwaka w'imikino wa 2018/19, byatumye asobanukirwa Lionel Messi uwo ariwe neza ndetse n'ubushobozi bwe mu kibuga.

Ubwo yagarukaga ku bihe yagiriye muri i Catalonia, Boatenga yavuze ko mu mezi atandatu yamaze muri Barcelona, igihe cyageze agashaka gusezera burundu ku mupira w'amaguru kubera Messi.

Yagize ati "Amezi atandatu namaze muri FC Barcelona, byari ibitangaza gusa, ntabwo nabyizeraga, numvaga ari abanya-Espagne banshaka ariko atari FC Barcelona ya nyayo".

"Kwitozanya na Messi byatumye nduca ndarumira. Buri gihe navugaga ko Cristiano ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi, gusa nasanze Messi ari undi muntu, ni ikimanuka ntabwo asanzwe".

"Ubwo nari mu myitozo, bwa mbere mu mwuga wanjye wo gukina natekereje ko uyu mwuga atari uwanjye, yakoraga ibitangaza gusa, natekereje ko ibyo nakoze bihagije, igihe kigeze ngo nsezere burundu".

Boateng yageze muri FC Barcelona muri Mutarama 2019, ubwo yari avuye muri Sassuolo yo mu Butaliyani nk'intizanyo, afasha iyi kipe y'i Catalonia gutwara shampiyona ya Espagne nubwo atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Nyuma y'amezi atandatu, Boateng yasohote muri Barcelona, asubira mu Butaliyani muri Fiorentina, ahava yerekeza muri Besiktas yo muri Turikiya, naho atatinze dore ko yahise agaruka mu Butaliyani mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Monza.

Boateng yakinnye muri shampiyona enye zikomeye kurusha izindi ku mugabane w'i Burayi, harimo mu Bwongereza, Espagne, mu Budage ndetse no mu Butaliyani, aho yakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona, Tottenham Hotspurs, AC Milan na Borussia Dortmund.

Boateng yageze muri Barcelona muri Mutarama 2019 avuye muri Sassuolo


Boateng wamba nimero 19 ntiyiyumvishaga uburyo yakinana na Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND