RFL
Kigali

Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi yo mu kanwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2020 18:45
0


Impumuro itari nziza yo mu kanwa ibangamira benshi yaba ari uyirwaye cyangwa uwo bari kuvugana. Hari uburyo bworoshye kandi busanzwe bwagufasha kuyirwanya niba uyifite.



Iyi mpumuro mbi yo mu kanwa cyangwa kunuka mu kanwa akenshi bituruka ku isuku nke umuntu agirira mu kanwa he. Iyo utitaye mu kanwa ngo uhoze neza ndetse n’amenyo ngo uyasukure uko bikwiye niho havamo impumuro mbi.

Ibintu 5 wakora ukarwanya impumuro mbi mu kanwa:

1) Niba umaze kubona ko unuka mu kanwa, mu gihe usukura mu kanwa unoza amenyo ugomba koza ururimi rwawe neza umaze kurya ndetse ukanoza amenyo neza witonze.

2) Gerageza urye shikareti zirimo mint bityo bigufashe guhumuza mu kanwa noneho ya mpumuro mbi igende isubira inyuma.

3) Ujye urya ibiryo byongera amacandwe mu kanwa birimo umuceri, imbuto, amafi, amagi n’ibishyimbo, wirinde kurya ibiryo birimo acide nyinshi cyangwa isukari nyinshi.

4) Nywa amazi menshi ahagije ku munsi bityo bikurinde kumagara mu kanwa kuko iyo humye niho hava impumuro mbi.

5) Kunywa icyayi cy’icyatsi iki cyizwi nka Green Tea mu ndimi z’amahanga. Iki cyayi ni umuti ukomeye uvura impumuro mbi yo mu kanwa kubera ibikigize.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND