RFL
Kigali

Ibibazo ugomba kwibaza mbere yo kujya mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2020 14:40
0


Aho abantu bose bava bakagera nta n'umwe utifuza kujya mu rukundo agakunda akanakundwa, gusa kujya mu rukundo si ikintu uhubukira ahubwo ubanza kugitekerezaho ukanibaza niba koko ubishaka cyangwa utabishaka.



Bamwe mu bajya mu rukundo barabihubukira, abandi bakabijyamo bigana bagenzi babo, abandi nabo bakabijyamo kuko babihatirijwe yewe hari n'abajya mu rukundo kugira ngo bigaragaze ko bashoboye.

Urukundo ntirukwiye guhubukirwa cyangwa guhatirizwa, umuntu wese akwiye kujya mu rukundo kuko abyiyumvamo cyane ko urukundo ntawurutegeka ruzira igihe rushakiye.

Gusa nubwo ntawurutegeka ntibivuze ko umuntu yarujyamo gutyo gusa atabitekerejeho. Dore ibibazo ukwiye kwibaza mbere y'uko winjira mu rukundo waba umuhungu cyangwa umukobwa:

1)Ese nditeguye?: Urukundo rusaba igihe hamwe n’imbaraga, banza umenye neza niba ubyiteguriye, wibaze niba witeguye kuzacyira buri kimwe cyizakubaho nugera mu rukundo.

2)Ese nibagiwe Ex wanjye burundu?: Niba atari ubwa mbere ugiye mu rukundo banza wibaze niba uwo mwatandukanye waramwikuyemo utacyimukunda cyangwa utakimutekerezaho.

3)Ese n’ibiki bitagenze neza mu mubano mperutsemo?: Subiza amaso inyuma urebe ibintu bitagenze neza mu mubano w’urukundo uherutsemo, ibyo bizagufasha kudasubiramo amakosa wakoze mbere.

4)Ni ibihe bintu byagenze neza mu mubano ushize?: Ibaze ibyagenze neza ubwo wari uri mu rukundo uherukamo kugira ngo nujya mu rukundo rushya uzabikore noneho ushyireho na karusho.

5)Ese nshaka umubano umeze gute?: Burya mu rukundo abantu benshi barujyamo bakurikiye ibintu bitandukanye, banza wowe wibaze umubano ushaka uwo ariwo niba ushaka umubano ufite aho ugana cyangwa ushaka umubano uraho udafite intego.

6)Ese uwo ngiye gukunda duhuje imico?:n Ni iby'ingenzi kumenya niba uwo ukunda muhuje imico bityo umenye uko uzamutwara n'uko uzajya umwitwaraho mu gihe mwatangiye umubano.

7) Ese ubwanjye ndikunda?: Ibaze niba ku giti cyawe wikunda kuko ntiwabasha gukunda undi muntu wowe ubwawe utabasha kwikunda.

8)Ese koko uyu muntu ndamukunda?: Mbere y'uko winjira mu rukundo ibaze niba koko uwo muntu wifuza kugundana nawe ko umukunda bya nyabo bityo bizakurinda kugakaza igihe.

9) Ese uyu muntu antera ibyishimo?: Ni byiza cyane kujya mu rukundo n’umuntu uguha ibyishimo ndetse ugahorana akanyamuneza, banza wibaze niba uwo muntu aguha ibyishimo ukeneye.

10) Ese umuryango n’inshuti zanjye ziramukunda?: Niba wifuza kujya mu rukundo banza wibaze niba uwo muntu ukunda umuryango wawe umwishimira ndetse niba n’inshuti zawe aruko kugira ngo igihe wageze mu mubano bitazabangamira urukundo rwanyu.

Src:www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND