RFL
Kigali

Igisubizo cya Bruce Melodie kuri P Fla washavujwe no gucibwa Miliyoni 2 Frw kugira ngo bakorane indirimbo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/11/2020 15:47
7


Umuziki ugenda ukura ari ko ukuza bamwe, abandi bagasigara inyuma, gutera imbere muri muzika bisaba gukora cyane no guhora mu bishya abafana bishimira. Umuhanzi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla avuga ko yafashije umuhanzi Bruce Melodie bagakorana indirimbo nyuma akamwirengagiza. Bruce Melodie avuga iki kuri ibi ashinjwa?.



P Fla ni umwe mu nkingi za mwamba z’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ari mu baraperi bacyumvikana cyane muri iyi minsi nk’ugikorana imbaraga mu kwiyereka abafana ba Hip Hop. Nk’uko umuntu wese aba afite byinshi yaciyemo, ibyamushimishije n’ibyamubabaje, P Fla, we yibuka cyane uburyo abanye na Bruce Melodie utamwereka ko hari ubufasha yamuha muri muzika.

Tuff Gangs igiye gusubirana ariko P Fla ntazagaragaramo - Kigali Today

P Fla uvuga ko yababajwe na Bruce Melodie

Umuraperi P Fla, ari muri bamwe batajya bahishira amarangamutima ye mu biganiro akora, icyo yibutse n’ikimubabaje ahita akivugira aho, kukibana mu mutima biragorana cyane. Mu kiganiro yagiranye na X Large, P Fla yavuze ko ubu ababazwa cyane n’uburyo umuhanzi Bruce Melodie yamufashije akamushyira mu ndirimbo yitwa ‘Ubuzima ni Bwiza” nk’ubufasha yari amuhaye kandi icyo gihe yari umuhanzi utazwi cyane nk’uko P Fla abivuga.

P Fla ati: “Bruce Melodie yanyiriyeho, avuga ko kafashwe, ndamwandikira ntasubize, ndamubwira ko nshaka ko dukorana akaririmbo, agahita akubwira ko ari Miliyoni 2, ko ntaheruka ibitaramo nzayakura he? Njyewe namuhaye Collabo mu ndirimbo yitwa “Ubuzima ni bwiza”, nta muntu n’umwe wari umuzi atarabona n’ibiraka, nabonye ari umuririmbyi mwiza muha ngo aririmbe Chorus, ariko uyu munsi wa none aravuga ngo P Fla ni nde ko ntamuzi”.

Bruce Melodie Signs Rwf 50M Deal – KT PRESS

Bruce Melodie ahagaze neza mu muziki w'u Rwanda 

Bruce Melodie, ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza hano mu Rwanda, agaragaza imbaraga n’ishyaka ryo gukora cyane muzika no kuyikunda, uwavuga ko ubu ari we uyoboye Muzika Nyarwanda ntiyaba yibeshye cyane. Ku bijyanye no kuba ashinjwa kwirengagiza umuraperi P Fla wivugira ko yamufashije kera ataramenyekana, Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda.com ko nta kintu yavuga kuri P Fla. Yagize ati "P Fla nta kintu namuvugaho".

REBA HANO P FLA AVUGA UBURYO YABABAJWE NA BRUCE MELODIE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ira frage 3 years ago
    Bruce utumye mva mubafana bawe Nago gutera imbere bivuze kwirata ibaze ubu wibagiwe aho wavuye nawe koko???!!!
  • Ubaruta sheja3 years ago
    Sha isi nisakaye KBS uyumunsu ajyezweho arko ejo nejobundi nawe wazima Bruce wibajyiwe uza kuririmbira ngarama mukarere ka gatsibo tutakuzi wajya kuri stage tukagutera inkweto mumutwe P flat akagucyiza koko mbega
  • Ntaribi3 years ago
    Ntahantu Kure Imana itajyeza umuntu✅✅arko Kandi ntanahandi Kure Itamukura❌❌zirikana ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi,any way P-fla bibaho ko wigish'intore ikakurusha guhamiriza👏👏 Melodies👉even if uri on top,never forgot where you come from 🏃
  • Dolph3 years ago
    Bruce aririmb neza arko kwirengangiz abasani so sawa kbsa. Ajye arebera kuri ba The Ben bibuka ba DJ Bob
  • nshimiyimana joseph3 years ago
    p fly ihangane nabatubyaye balatwihakana kandi tukabaho yilengagije ahoyavuye kandi ntazigela amenya aho ajya
  • twahirwarwa joseph3 years ago
    bruce numuswa ntago yibuka pfla gtx? kdi yaramusabye colbo
  • niyonzima Gilbert Tuff gang2 years ago
    Niko bisigaye bimeze Murikigihe ntaw'ukiturwa ineza nuwo yayigiriye power man





Inyarwanda BACKGROUND