Umuziki ugenda ukura ari ko ukuza bamwe, abandi bagasigara inyuma, gutera imbere muri muzika bisaba gukora cyane no guhora mu bishya abafana bishimira. Umuhanzi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla avuga ko yafashije umuhanzi Bruce Melodie bagakorana indirimbo nyuma akamwirengagiza. Bruce Melodie avuga iki kuri ibi ashinjwa?.
P Fla ni umwe mu nkingi za mwamba z’injyana ya Hip
Hop mu Rwanda, ari mu baraperi bacyumvikana cyane muri iyi minsi nk’ugikorana imbaraga mu kwiyereka abafana ba
Hip Hop. Nk’uko umuntu wese aba afite byinshi yaciyemo, ibyamushimishije n’ibyamubabaje, P Fla, we yibuka cyane uburyo abanye na Bruce Melodie utamwereka ko hari
ubufasha yamuha muri muzika.
P Fla uvuga ko yababajwe na Bruce Melodie
Umuraperi P Fla, ari muri bamwe batajya bahishira amarangamutima ye mu biganiro akora, icyo yibutse n’ikimubabaje ahita akivugira aho, kukibana mu mutima biragorana cyane. Mu kiganiro yagiranye na X Large, P Fla yavuze ko ubu ababazwa cyane n’uburyo umuhanzi Bruce Melodie yamufashije akamushyira mu ndirimbo yitwa ‘Ubuzima ni Bwiza” nk’ubufasha yari amuhaye kandi icyo gihe yari umuhanzi utazwi cyane nk’uko P Fla abivuga.
P Fla ati: “Bruce Melodie yanyiriyeho, avuga ko
kafashwe, ndamwandikira ntasubize, ndamubwira ko nshaka ko dukorana akaririmbo,
agahita akubwira ko ari Miliyoni 2, ko ntaheruka ibitaramo nzayakura he? Njyewe
namuhaye Collabo mu ndirimbo yitwa “Ubuzima ni bwiza”, nta muntu n’umwe wari umuzi
atarabona n’ibiraka, nabonye ari umuririmbyi mwiza muha ngo aririmbe Chorus, ariko
uyu munsi wa none aravuga ngo P Fla ni nde ko ntamuzi”.
Bruce Melodie ahagaze neza mu muziki w'u Rwanda
Bruce Melodie, ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza hano mu Rwanda, agaragaza imbaraga n’ishyaka ryo gukora cyane muzika no kuyikunda, uwavuga ko ubu ari we uyoboye Muzika Nyarwanda ntiyaba yibeshye cyane. Ku bijyanye no kuba ashinjwa kwirengagiza umuraperi P Fla wivugira ko yamufashije kera ataramenyekana, Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda.com ko nta kintu yavuga kuri P Fla. Yagize ati "P Fla nta kintu namuvugaho".
TANGA IGITECYEREZO