RFL
Kigali

Ikipe y'igihugu y'amagare irasaba guhabwa agaciro kamwe nk'andi makipe y'igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2020 10:51
0


Abakinnyi baheruka kwegukana isiganwa ry'amagare rya Grand Prix Chantal Biya ryabereye muri Cameroun, bagaragaje akababaro baterwa no kuba badafatwa kimwe nk'andi makipe y'igihugu kandi nabo baba bahetse ibendera ry'igihugu ku mugongo, basaba impinduka.



Ibi byabereye mu muhango wo kwakira ndetse no gushimira iyi kipe yahesheje ishema u Rwanda mu mahanga, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020.

Ku cyumweru, nibwo ikipe y'abantu 10, irimo abakinnyi batandatu, umutoza n'abandi begukanye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, nyuma yuko Mugisha Moise yambaye umwenda w'umuhondo kuva irushanwa ritangiye kugeza risojwe.

Nubwo aba bakinnyi baba batakaje imbaraga nyinshi kugira ngo ibendera ry'igihugu rizamuke ndetse "Rwanda Nziza" iririmbwe mu mahanga, bashavuzwa n'uko badafatwa kimwe n'abandi bakinnyi b'ikipe y'igihugu mu mikino itandukanye.

Ntabwo ari abakinnyi gusa babona iki kibazo, kuko n'ubuyobozi nabwo bukibona ndetse bukanasaba ubuvugizi kugira ngo bihinduke, nabo bahabwe agaciro.

Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa FERWACY kubakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk’uko abakinnyi bo mu yindi mikino bafatwa.

Yagize ati "Twari dutwaye ubutumwa bw’igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari, kuko twahageze bucya dutangira irushanwa".

"Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi. Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri buri gace (étape) batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo".

Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka neza muri iri rushanwa, yashimangiye ko bakeneye guhabwa agaciro nk'agahabwa andi makipe y'igihugu binatere abakiri bato ishyaka ryo kugera ku rwego nkurwo bariho.

Yagize ati  “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga n'ishyaka abana bari inyuma yacu, bumve ko umukino w’amagare ufite agaciro nk’iyindi kandi byatanga umusaruro mwiza kurushaho”.

Iyi kipe ikubutse muri Cameroun, yahakuye ibihembo bitandukanye birimo icy’umukinnyi wegukanye isiganwa cyatwawe na Mugisha Moïse, wanegukanye icy’umukinnyi ukiri muto ndetse anegukana uduce tubiri tw’isiganwa, ndetse n'icy’umuzamutsi mwiza.

Nta kwicara cyangwa gutinda mu makorosi guhari, kuko aba bakinnyi n'abandi bagiye guhita bitegura Tour du Rwanda iteganyijwe muri Gashyantare 2021.

Itsinda ry'abakinnyi n'abatoza begukanye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya

Team Rwanda yegukanye ibihembo bitanu muri Grand Prix Chantal Biya

Abakinnyi bashimiwe akazi gakomeye bakoze bagahesha ishema u Rwanda mu mahanga

Nkuranga Alphonse wari uyoboye iritsinda rikubutse muri Cameroun yasabye ubuvugizi ikipe y'igihugu y'Amagare igahabwa agaciro nk'andi makipe mu yindi mikino

Mugisha Samuel avuga ko nibahabwa agaciro nk'abandi bakinnyi bizazamura umusaruro

Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah yabijeje ubuvugizi ariko abashishikariza gukomeza gukora cyane kuko ibikorwa byivugira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND