RFL
Kigali

Irushanwa rigeze mu mahina! Fabiola yagize amanota menshi mu bahanzi bashya 10 bakomeje muri ‘Head’s Up’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2020 17:12
0


Irushanwa ry’umuziki rigamije kuzamura impano z’abahanzi batanga icyizere muri muzika nyarwanda ryitwa "Head’s Up Music Competion" rigeze mu mahina, aho hamaze gutangazwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma.



Abanyempano 10 bakomeje muri iki cyiciro batowe muri 39 barimo umwe wasezeye babanje gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka; ubundi bakomeza gutorwa binyuze kuri internet.

Gutorwa kuri internet byari bifite 60% naho akanama nkemurampaka gafite 40%. Guhitamo abakomeje habayeho guhuza ayo manota yose kugira ngo hasigaremo 10 ba mbere.

10 bakomeje bazarushanwa ku wa 28 Ugushyingo 2020. Icyo gihe ntihazatangazwa abakomeje kuko bazabanza kujya muri Studio buri umwe agakorerwa indirimbo bakagira n’imwe bahuriramo ijyanye n’irushanwa.

Izi ndirimbo ziri mu bizabahesha amanota n’amahirwe yo kwegukana irushanwa kuko niho bagomba kugaragariza impano zabo bitewe n’uko bazaba bitwaye imbere ya Producer ndetse n’ubuhanga byumwihariko kuri izo ndirimbo.

Icyo gihe, akanama nkemurampaka kazaba gafite uruhare rwa 60% kuruta uko byari bimeze mu ijonjora rya mbere.

Nyuma yo gukorerwa izo ndirimbo biteganyijwe ko hazongera hakabaho kurushanwa ari nabwo hazamenyekana uwatsinze kuri uwo munsi. Hagahembwa batatu bazaba babaye aba mbere.

Uzegukana iri rushanwa rya ‘Head’s Up’ azahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 1 Frw anakorerwe indirimbo esheshatu harimo ebyiri zifite amashusho. Uwa kabiri we azahabwa ibihumbi 500 Frw naho uwa Gatatu we ahembwe ibihumbi 300 Frw.

Urutonde rw’abakomeje n’amanota bagize:

1. Iradukunda Fabiola amanota y’akanama nkemurampaka ni 40 naho mu gutorwa n’abaturage yagize 2121

2.Uwajeneza Cabella amanota y’akanama nkemurampaka ni 39 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 3043.

3.Iyakaremye Mugisha Theoneste amanota y’akanama nkemurampaka ni 39 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 2437.

4.Dusenge Jean Michel amanota y’akanama nkemurampaka ni 38 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 1105.

5.Asifiwe Prince amanota y’akanama nkemurampaka ni 38 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 757.

6.Niyibizi Jean Claude amanota y’akanama nkemurampaka ni 37 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 980.

7.Maniraguha Ellie amanota y’akanama nkemurampaka ni 33.5 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 909.

8.Mugisha Prince amanota y’akanama nkemurampaka ni 30.5 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 958.

9.Umwali Ineza Henriette amanota y’akanama nkemurampaka ni 30 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 887.

10.Igabe Aime amanota y’akanama nkemurampaka ni 30 naho mu gutorwa n’abaturage akaba afite 825.

Abanyempano 32 bavuyemo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bayobowe n'umukobwa witwa Fabiola wagize amanota menshi kurusha abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND