Miss Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu buryohe bw’urukundo witwa Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo, ndetse amwinjiza mu idini ya Islam.
Ku wa 04 Ukwakira 2020, Miss Mushambokazi yemereye INYARWANDA, ko umukunzi we Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam mu muhango yari ashyigikiwemo n’inshuti ze n’abandi.
INYARWANDA ifite amakuru avuga ko umuhango wo gufata irembo wabereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mushambokazi avuga ko uyu muhango wabayeho ariko ko atatangaza igihe byabereye.
Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active riri mu marembera, ndetse na Sheikh Ashraf wo mu Mujyi wa Kigali wamuhaye ikaze.
Tizzo asanzwe ari inshuti ya hafi ya Mushambokazi, dore ko ari mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa bitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko yo ku wa 07 Nyakanga 2018.
Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”
Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.
Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace. Ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.
Inkuru bifitanye isano: EXCLUSIVE: Miss Mushambokazi yemeje ko ari mu rukundo na Karim
Miss Mushambokazi agiye kurushinga na Karim nyuma y'imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo
Karim yamaze gufata irembo, ndetse yinjije mu idini ya Islam umukunzi we witabiriye Miss Rwanda
'Invitation' mu bukwe bwa M.Karim na M.Jordan buzaba mu gihe cy'iminsi ibiri itandukanye
Miss Mushambokazi aherutse kubwira INYARWANDA, ko Karim yujuje buri kimwe yari akeneye ku musore bazarushinga
TANGA IGITECYEREZO