RFL
Kigali

Ingero z’abakobwa uzakundana nabo mbere y'uko uhura n'uwa nyawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2020 12:08
1


Mu buzima bw’urukundo umusore anyuramo mbere y'uko ahura n’umukobwa Imana yamujyeneye, ahura n’abakobwa benshi batandukanye yaba mu mico, mu myitwarire hamwe n’imikorere.



Ku bemera ko urukundo nyakuri rubaho bemera cyane ko umuntu ashobora gukundana na benshi ariko muri abo bose hatarimo uwo yagenewe. Ni kimwe n'uko umuhungu usanga yarakundanye n’abakobwa benshi nyamara ntafate umwanzuro wo gukora ubukwe kuko aba atarahura n'uwo yagenewe.

Ubusanzwe abakobwa bari mu ngeri zitandukanye bitewe n'uko imico yabo nayo itandukanye. Dore zimwe mu ngero z’abakobwa abahungu bakunze guhura nazo mbere y'uko bahura n'uwo bagenewe.

1)Umukobwa wikundira ibirori: Uyu mukobwa ni wa wundi ukunda iraha mbese ari ryo ashyira imbere, akunda gusohoka ndetse akenshi usanga anywa  n’inzoga. Uyu mukobwa biragoye ko umuhungu yamukunda ngo umubano wabo ukomere.

2)Umukobwa ukunda Se cyane: Ku mukobwa ukunda se cyane biragorana ko yaha umwanya undi mugabo mu buzima bwe, aba yumva umusore wese bahuye yamugereranya na se ari naho bigoye iyo umuhungu ashaka ko babana adafite umutungo ungana n'uwa se.

3)Uwashyize amashuri imbere: Uyu mukobwa ibijyanye n’urukundo ntabijyamo cyane n'iyo abigiyemo usanga nta mwanya abiha cyane kuko ahugira mu ishuri gusa. Iyo bigeze igihe umusore amusabye ko babana amubwira kumutegereza kugeza igihe arangirije amashuri n'iyo byaba imyaka 10.

4)Ujyana n’ibigezweho: Bene uyu mukobwa arangwa no gukunda ibintu byose bigezweho kandi bihenze. Ibi bikabangamira umusore umutereta kuko ibyo byose bigezweho ashaka, abisaba umusore, niba atabashije kubimuha bagashwana.

5)Ufuha cyane: Abasore benshi bakunda guhura n’abakobwa bafuha cyane ku buryo babuza abasore kuvugana n'undi mukobwa. Urukundo rwabo rurangwa n’intonganya no kutizerana biturutse ku gufuha gukabije umukobwa agira.

6)Uhorana ibibazo bidashira: Umukobwa uteye gutya usanga ahora abwira umusore bakundana ibibazo bye gusa, ahora amutura ibibazo akanamusaba kubikemura. Ibi iyo umuhungu abirambiwe ahita ahagarika umubano wabo.

Scr:www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M3 years ago
    Nitwa j.damascene mumurenge wa uwinkingi akagari ka bigumira ,nibyo Koko izinimbogamizi duhuranazo biragoyerero kubonuwomuzabana akaramata





Inyarwanda BACKGROUND