RFL
Kigali

Yabatereye inda icyarimwe: Mike yitabiriye ubukwe ari kumwe n’abagore be 6 batwite imvutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/11/2020 15:09
0


Biragoye kubyiyumvisha uburyo umuntu ashobora gutera inda icyarimwe abantu barenze babiri, ariko umugabo wo muri Nigeria, Pretty Mike yakoze agashya atera abagore batandatu (6) inda, ubu bose bari mu mudendezo dore ko bari basanzwe bari abagore be.



Mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, umuco wo kuzana abagore benshi hari aho ukiri cyane nko muri Nigeria n’ahandi, abantu baracyatsimbaraye kuri uwo muco kandi barawukora neza bagakora ibyo bumva bihuye nawo. Umusore wo muri Nigeria witwa Pretty Mike, gushaka abagore 6 ntabwo ari ikibazo, igitangaje ni uko yabatereye indi icyarimwe bagatwitira rimwe.

Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane ku izina rya Pretty Mike, nanone bakunze kwita (Mbinga), bivugwa ko ari umugabo w’umuherwe, we n’abagore 6 babayeho mu buzima bwiza kandi bwuzuye ibyishimo. Icyatangaje benshi ni uko yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye William Uchemba, umukinnyi wa Filime za Nigeria ari kumwe n’abagore be bose batwite nk’ugiye kubamurika dore ko bari bambaye mu buryo butangaje.


Burya abantu bararangazwa n’udushya tudasanzwe, uyu muherwe Prety Mike, mu kwitabira ubukwe bw’inshuti ye, yafashe abagore be 6 bose arabajyana bambaye ibisa, banatwite bose, ibi byatumye abantu bacika uruhondogoro. William Uchemba, nk’uwari wakoze ubukwe we yarebwaga n’abantu bake abandi barebaga cyane Pretty Mike. Maravipost dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu muherwe atari ubwa mbere, yitabiriye ibirori agakora udushya.

This Guy” – Don Jazzy, Mopha And Others React As Socialite Pretty Mike Storms Uchemba's Wedding With 6 Pregnant Baby Mamas - Wothappen

Mike yari yitabiriye ubukwe bwa William Uchemba

Drama as 6 Pregnant women storm Nollywood Actor, Williams Uchemba's wedding (Photo/Video) — Global Times Nigeria

William Uchemba wari wakoze ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND