RFL
Kigali

Padiri Valens Ngiruwonsanga yaririmbye ku ‘Imfunguzo eshanu’ ziboneka mu gitabo cya Padiri Ubald Rugirangoga -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2020 19:07
0


Kuri iki Cyumweru cya Kristu-Mwami, muri Kiliziya Gatolika, Padiri Valens Ngiruwonsanga, umupadiri wa Arkidiyose Gatolika ya Kigali, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise ‘Imfunguzo eshanu’ mu rwego rwo gutanga umusanzu mu Iyogezabutumwa rihindurira abantu gukurikira Yezu Kristu, no gukizwa na we.



Iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kuzirikana agaciro k’imfunguzo eshanu zo gukira ibikomere zirimo ukwemera; imbabazi, kubohoka, icyemezo n’umugisha. 

Urufunguzo rwa mbere rwitwa ‘ukwemera’ bisobanuye gufungurira Yezu umutima wawe, ukamushimira ibyiza byose yakugiriye mu kubaho kwawe. Uru rufunguzo rugaragazwa no kugira umutima unyurwa; bityo ukwemera kwawe kose ukakumarira muri Yezu.

Urufunguzo rw’imbabazi rusobanuye kuzirikana uburyo Yezu yakubabariye, noneho nawe ukababarira uwaguhemukiye wese. Imbabazi utanze, iyo ziherekejwe n’impuhwe ugirira uwo ubabariye, habaho ubwiyunge bwuzuye.

Kubohoka ni urufunguzo rusobanuye kwitandukanya n’ikibi, ugasaba Yezu guca ingoyi iyo ari yo yose ituma usubira inyuma; akakubohora, akakomora ibikomere, akakuruhura! Niyo mpamvu ubaho unezerejwe na We.

Urufunguzo rw’icyemezo ni ugambarira ugambirira ucyiza, ugafata icyemezo cyo kuberaho Yezu Kristu. Uhora ugengwa na We, ukamwumva, kandi ukamwumvira. Bituma rero wunga ubumwe na Kristu, ukazibukira ibidakwiye wimazeyo!

Urufunguzo rwa Gatanu ni umugisha aho uhamagara Yezu, ukamubwira ikikuri ku mutima. Umusaba ko aguha umugisha, kuko ari We Mukiza ukwiriye, ni we ukesha impano y’ubuzima. Yezu rero aza mu buzima bwawe, akabuhindurira kumuhesha ikuzo. Ubwo uba uriho ntacyo mupfa na Yezu, ahubwo ufite icyo mupfana!

Izi Mfunguzo uko ari eshanu eshanu ziboneka mu gitabo cyanditswe na Padiri Ubald Rugirangoga cyitwa ‘Forgiveness Makes You Free" (Imbabazi ziguha kwigenga), ku mpapuro 137-142.

Iyi ndirimbo ‘Imfunguzo eshanu’ ya Padiri Valens Ngiruwonsanga ije mu gihe Isi yugarije n’icyorezo cya Coronavirus. Akaba ahamagarira Abakristu bose, kurangamira Yezu Kristu mu Isakramentu ry’Ukaristiya; na buri muntu wese, guhumurizwa n’ubutumwa buyirimo.

Padiri Valens yabwiye INYARWANDA, ko iyi indirimbo ishobora kwifashishwa mu buryo bwinshi, harimo ugushengerera Isakramentu ry’Ukaristiya, kuramya, kwisuzuma, kwicuza, gusaba imbabazi, no mu Isengesho ryo gusabira abarwayi.

Iyi ndirimbo, Padiri yayituye abantu bose bakeneye ihumure, n’umukiro mu mibereho yabo, kugira ngo bagire ubuzima busagambye. Yayituye kandi umuryango, by’umwihariko ingo, zo gicumbi cy’iyobokamana riboneye, n’indangagaciro z’umuco mwiza mu bantu.

Yanayituye kandi abo bose bazi, kandi bafite ingorane zo kuba kure ya Yezu. Nibahumure, bamwiringire, bamugarukire; arabategereje. Avuga ko ‘Yezu arashaka ko bose bamukurikira, kandi bakamukurikiza!

Padiri Valens Ngiruwonsanga Ngiruwonsanga yahawe Isakramentu ry’Ubusaseridoti bwa Kristu, ku wa 21 Nyakanga 2019, kuri Regina Pacis Remera. Akaba akorera Ubutumwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Paulo Gishaka.

Kuri ubu ashinzwe Urubyiruko rwa Paruwasi zirindwi zigize Akarere k’Ikenurabushyo ka Masaka. Ashima umuryango we, n’abamufasha bose gusohoza ubutumwa bwiza yaragijwe mu Muzabibu wa Nyagasani.

Padiri Ngiruwonsanga Valens yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yitwa 'Imfunguzo eshanu'Padiri Ngiruwonsanga yaririmbye ku mfunguzo eshanu ziboneka mu gitabo cya Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gukiza indwara zitandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMFUNGUZO ESHANU' YA PADIRI VALENS NGIRUWONSANGA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND