RFL
Kigali

Aranshyigikira: Igor Mabano avuga kuri The Ben yacurangiye bakoranye indirimbo ya mbere kuri Album ye ya kabiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2020 12:10
0


Umuhanzi Igor Mabano yatangaje ko ari inshuti y’igihe kitari gito na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, kuko bagiye bahurira mu bitaramo bitandukanye amucurangira, byanatumye gukorana indirimbo ‘For Real’ basohoye mu ijoro ry'uyu wa Gatanu bimworohera.



Igor Mabano yacurangiye The Ben mu bitaramo bikomeye birimo icyo uyu muhanzi yakoreye mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka irindwi.

Uyu muhanzi kandi wabaye umucuranzi ukomeye yanacurangiye The Ben mu bitaramo bya sosiyete y’itumanaho ya Airtel byazengurutse igihugu. Ndetse Igor Mabano ni umwe mu bacurangiye The Ben mu gitaramo cy’ibihembo byitiriwe Mo Ibrahim cyabereye muri Kigali Convention Center cyarimo n’itsinda ryo muri Kenya, Sauti Sol.

Igor Mabano avuga ko The Ben ari umwe mu bahanzi bakomeye bagaragaje gushyigikira bidasanzwe urugendo rwe rw’umuziki. Yibutsa ko The Ben yigeze gusubiramo indirimbo ye yise ‘Ndagutekereza’ yifashishije gitari, ndetse ko mu gitaramo cye aherutse gukorera kuri internet yaririmbye indirimbo ye yise ‘Too Late’.

Igor Mabano yabwiye INYARWANDA, ati “Ngenda mbonye ibimenyetso by’uko anshyigikira ibintu byanjye ku mpande zombi. Ubwo rero byaranyoroheye kumubwira ko twakorana. Na cyane ko atari umuntu ufite izina rito. Ni umuntu mukuru mubo twubaha nawe arimo.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yise ‘For Real’ yakoranye na The Ben, ibimburiye izindi azashyira kuri Album ye ya kabiri. Ni indirimbo avuga ko isobanuye ikintu kinini mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ko Album ye ya kabiri agiye kuyikora ayitondeye, kandi agashyiraho abahanzi b’amazina akomeye bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye. Ati “Album ya kabiri igomba kuza irushijeho cyane.”

Igor Mabano avuga ko mu gihe yamaze akorana indirimbo na The Ben, yamubonyeho ubuhanga bwihariye, kuko ‘arihuse mu gukorana nawe’ bitewe n’uko abimazemo igihe kinini.

Avuga ko The Ben yitanga mu buryo bwose, iyo yishimiye igihangano mu giye gukorana. Uyu muhanzi yavuze ko ibitekerezo bya benshi, bibashimira uburyo iyi ndirimbo ikoze. Ngo ni ibintu bigaragaza umusaruro w’imbaraga bashyize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Ati “Ibitekerezo byaje bishimangira ibyo twakoze byiza. Natwe rero byadushimishije.”

Umuhanzi Igor Mabano wabaye umucuranzi wa The Ben bakoranye indirimbo bise 'For Real'

Igor Mabano yavuze ko The Ben amushyigikira kuva yatangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga

Muri iki gihe The Ben ashyize imbere gukorana indirimbo n'abahanzi batanga icyizere mu muziki

Igor Mabano yavuze ko yishimiye uburyo indirimbo ye na The Ben yakiriwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOR REAL' IGOR MABANO YAKORANYE NA THE BEN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND