RFL
Kigali

Yambereye ingabire: Karasira avuga kuri Tito Rutaremara uri mu ndirimbo ye agiye gusohora ishima abamushyigikiye by’ikirenga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2020 11:22
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yise ‘Rutaremara’ yo gushima buri wese wamushyigikiye by’ikirenga mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yunze ubumwe n’indangururamajwi, mu ndirimbo zinyura benshi.



Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ntizagushuke’ mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ararikira abakunzi be, indirimbo ye nshya yise ‘Rutaremara’ izasohoka mu cyumweru kiri imbere.

Nko kuri instagram yanditse agira ati “Mutekereze kuri iyi ndirimbo hamwe na Nyakubahwa wacu Rutaremara. Ni indirimbo mbateguje mwitegure kunyurwa n’iyi nganzo y’umutima, vuba aha turabyinana dutarame na Rutaremara.”

Ku wa 05 Ukwakira 2020, Clarisse Karasira yahuriye na Tito Rutaremara, mu kiganiro cya Isibo TV, aramutungura amuririmbira indirimbo ivuga ibigwi bye. Hari nk’aho aririmba agira ati “…Rutaremara uri Rudatsikira. Bwiza bw’Imana uri Rutagamburuzwa.”

Clarisse Karasira yabwiye Tito Rutaremara ko iyi ndirimbo atigeze ayihimba, ahubwo ‘ni indirimbo injemo turi kumwe’. Aha ni naho havuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ishima buri wese ukomeje kuba inshuti y’akadasohoka ye mu muzika.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yatangaje ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira abantu bamukunze kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga amazemo imyaka ibiri yujuje.

Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bose bahagarariwe na Tito Rutaremara “kubera ko ari nkawe shusho iri imbere yabo, kubera ko rwose urukundo rwe rwarandenze cyane’.

Akomeza ati “Ni umuntu mukuru, ni n’umuntu wiyubashye cyane. Hari n’abandi biyubashye cyane barunyeretse (Urukundo) ariko we ubona yanirekuye akabimbwira. Mbese Rutaremara yambayere ingabire.”

Clarisse Karasira yavuze ko umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo ari Tito Rutaremara. Ndetse ko n’abandi bantu bagiye bamwereka ko bamushyigikiye yakoresheje amafoto yabo mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi izagaragaramo inshuti, abavandimwe n’abandi bacyeza inganzo y’uyu mukobwa w’Imana n’igihugu nk’uko akunda kubyiyita. Ati “Mbese nabuze uko mbarondora bose. Nibura nshyiramo bamwe.”

Clarisse yavuze ko agiye gusohora iyi ndirimbo mu gihe ari hafi gusoza urugendo rwo gukora Album ya mbere agatangira gukora kuri Album ya mbere.

Muri muzika, Clarisse Karasira yaherukaga gusohora indirimbo ‘Urukerereza’ yakoranye na Mani Martin, yabanjirijwe n’izirimo ‘Gira Neza’, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Urukundo ruganze’ n’izindi nyinshi zakunzwe mu buryo bwihariye.

Tito Rutaremara ni nyambere mu banyapolitiki bo mu Rwanda bashyigikira abahanzi. Si rimwe si kabiri yumvikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, avuga ko inganzo ya Clarisse Karasira, imunyura umutima.

Rutaremana w’imyaka 76 y’amavuko, ni umunyapolitiki ubimazemo igihe kinini. Ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Sena y’u Rwanda.

Yabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda. Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba n’umwe mu bakada (Cadres) bakiriho. Ubu ni Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateguje indirimbo ye ishima by'ikirenga abarimo Tito Rutaremara wamubereye ingabire, akagaragaza ko inganzo ye imunyura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKEREREZA' YA CLARISSE KARASIRA NA MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harimo3 years ago
    Nzayireba pe nkunda karasira clarisse nkanakunda Rutaremara.





Inyarwanda BACKGROUND