RFL
Kigali

Mali: Umuhanzi King Bayo, mwishywa wa Masamba Intore watojwe na Se yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2020 9:51
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Frank Soumare wamenyekanye ku izina rya King Bayo wabarizwaga mu gihugu cya Mali, yitabye Imana.



Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki mu Rwanda, Masamba Intore yabwiye INYARWANDA ko King Bayo wari mwishywa we yitabye Imana mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, nyuma yo kubura umwuka.

Uyu muhanzi yavuze ko nta makuru menshi barabona, ariko bakiri kubikurikirana. Ati “Ntabwo turamenya amakuru ahagije, kuko byabaye mu rucyerera, turimo turabikurikirana. Icyo nzicyo ni uko yagiye ubura umwuka buhoro buhoro.”

Mu Ukwakira 2017, King Bayo yashyize imbaraga mu muziki, yibanda ku butumwa buvuga ku buzima rusange abantu babayeho.

Uyu muhanzi yagiye gutura mu Mujyi wa Bamako muri Mali, nyuma y’uko abanje gutorezwa mu Itorero rya Sentore Athanase [Se wa Masamba Intore].

King Bayo kandi yize mu ishuri rimwe n’Abazukuru ba Sentore. Uyu muhanzi yakoraga indirimbo zigezweho ziri mu njyana ya Zouk n’injyana zibyinitse za kinyafurika.

King Bayo yatangiye gukunda umuziki yiga mu mashuri yisumbuye i Nyanza muri Mater Dei. Ndetse yagiye akorana ibitaramo n’umuhanzi muri gakondo Jules Sentore.

Ubwo yigaga muri La Colombière yateguye igitaramo yaririmbyemo ahuriramo na Meddy, Jules Sentore, Pastor Gaby, Yves uzwi mu ndirimbo ‘Biri imbere’ ndetse n’abandi batandukanye. Uyu muhanzi yari azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ibihe’, ‘Paradizo’ n’izindi.

Umuhanzi King Bayo watojwe na Sentore Athanase yitabye Imana mu rucyerera rw'uyu wa Gatandatu

King Bayo, mwishywa w'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Masamba Intore yapfuye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND